• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Ubwanditsi 20 Sep 2017 ITOHOZA

Polisi y’Igihugu yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi witabye Imana ku Cyumweru cyo ku wa 10 Nzeri 2017 mu rupfu rutunguranye, yishwe anizwe kuko yari yabuze umwuka.Harakekwa umugabo we.

Pasiteri Mutesi Maggie yari umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yatangaje ko “iperereza ry’ibanze riragaragaza ko [Pasiteri Maggie Mutesi] yishwe, azira kubura umwuka, anizwe cyangwa hakoreshejwe ikindi kintu’.

-7979.jpg

Pasiteri Mutesi yateguraga amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Serena Hotel

Abajijwe niba hari ukekwaho iki cyaha waba watawe muri yombi, yavuze ko umugabo we witwa Mugisha Drake yatawe muri yombi kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.

Ati “Mu bimenyetso bishingirwaho harimo raporo y’abaganga basuzumye umurambo, amakimbirane Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we, urukurikirane rw’amakuru y’ubuzima bwabo bombi mu masaha y’ijoro n’igitondo Maggie yapfiriyemo.”

ACP Badege yaboneyeho kugira abantu bose inama avuga ko “birababaje, biragayitse, bibabaza cyane abana, umuryango n’igihugu. Dukangurirwa kenshi gukemura mu bwumvikane no mu mategeko amakimbirane tunirinda urugomo n’ubwicanyi nk’ubu n’ubundi busa nabwo, ariko ntibiracika burundu”. Ikindi ni uko ngo iperereza rikomeje hakusanywa amakuru ajyanye n’urupfu rwa Pasiteri Maggie Mutesi.

Hagati aho icyaha byo kwica uwo mwashakanye gisobanurwa kinahanwa n’ingingo ya 142 y’igitabo cy’amategeko ahana, aho uwo cyahamye ahanishwa igifungo cya burundu.

-7978.jpg

ACP Theos Badege

2017-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025
Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2019
“Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo”,   Ayo magambo ni nyir’igitabo uyavuga. Si Kagame

“Sendashonga yapfuye kubera ko yarenze umurongo”, Ayo magambo ni nyir’igitabo uyavuga. Si Kagame

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Padiri Nahimana  arategura imyigaragambyo itemewe  kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Ubwanditsi 29 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth
UBUKUNGU

Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Perezida Nkurunziza yaba yaragiye ku butegetsi ashaka amafaranga kurusha kunga Abarundi?
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nkurunziza yaba yaragiye ku butegetsi ashaka amafaranga kurusha kunga Abarundi?

Ubwanditsi 23 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru