• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

You are at :Home»Amakuru»Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amahanga yose afite ambasade muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, imiryango itegamiye kuri Leta yose yamaganye urupfu rw’agashinyaguro rwa Cherubin Okende wari umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ubarizwa mu ishyaka Ensemble Pour le Republique rya Moise Katumbi akaba yaranaribereye umuvugizi.

Tariki 8 Nyakanga 2023 nibwo Tshisekedi yakoze ikiganiro cy’ikinamico aho kubazwa n’abanyamakuru abazwa n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bye ariwe Tina Salama. Icyo gihe yavuzeko ari umunyamahoro atajya abangamira abo batavuga rumwe aho bifatwa nkaho yateguraga urupfu rwa Cherubin Okende. Usibye Cherubin yahitanye ku munsi w’ejo hari n’abandi bo mu ishyaka rya Katumbi bafungiye ahantu hatandukanye: aha twavuga nka Mike Mukebayi umudepite wo mu ishyaka rya Katumbi ufungiye muri Gereza ya Makala, Salomoni Idi ufungiye muri gereza ya gisirikari ya Ndolo, Franck Diongo ufungiye muri gereza ya Ndolonko.

Umurambo wa Okende wasanzwe mu modoka ye yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga, nyuma y’amasaha make ishyaka rye ritangaje ko ryamuburiye irengero.

Uyu mugabo utajyaga imbizi n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bivugwa ko yapfuye avuye ahakorera urukiko rurinda itegeko Nshinga aho yagombaga kurwitaba ngo yimuze itariki yo kumenyekanisha umutungo nk’uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma.

Yari yahamagajwe kurwitaba kuri uyu wa Kane tariki 13 ariko bikavugwa ko yari yagiye kurusaba ko rwakwimura iyo tariki akazitaba tariki 14 Nyakanga.

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwo ruvuga ko Okende atigeze ahagera kuri uyu wa Gatatu ahubwo ngo yohereje undi muntu, mu gihe ishyaka rya nyakwigendera ryo rivuga ko yahageze agahita aburirwa irengero kugeza ubwo n’umurinzi we yamubuze.

Moïse Katumbi uyobora ishyaka Okende yari abereye Umuvugizi wari muri Cote d’Ivoire mu nama y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru CAF yabwiye RFI ko nyakwigendera yazize impamvu za politiki, kandi ko bashaka kubacecekesha.

Katumbi yavuze ko bagiye kwikorera iperereza ryigenga bakamenya uwahitanye Okende kuko inzego za Leta batazizeyeho ubunyangamugayo.

Impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida nayo yamaganye urupfu rwa Okende, rivuga ko ubwo bugizi bwa nabi ari ibintu byabaye umuco muri Congo, bigatizwa umurindi n’abiyita abambari b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, bashaka gutera ubwoba no kugirira nabi uwo batavuga rumwe.

Martin Fayulu na we utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko Okende yishwe kubera impamvu za Politiki mu gihe imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga rigashyira umucyo ku rupfu rwa Okende.

Perezida Tshisekedi yijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose abishe Okende bakamenyekana kandi bakagezwa mu butabera.

Mu gihe habura amezi atanu hakaba amatora rusange muri Congo, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo aho bamwe bamaze iminsi batabwa muri yombi bashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu cyangwa gukorana n’umutwe wa M23 umaze igihe urwana n’ingabo za Leta mu Burasirazuba.

Ni mu gihe mu mujyi wa Kinshasa hamaze igihe umutekano muke n’ishimutwa rya hato na hato ry’abaturage bikozwe n’inzego z’umutekano cyangwa amabandi azwi nka Kuluna.

2023-07-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Akagambane karagwira: Bihemu Patrick Benerugaba yatumiye abantu mu isabukuru, bisanga muri mitingi y’ibigarasha

Ubwanditsi 29 Dec 2021
Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Imvugo zihembera urwango za Rusesabagina ntizigomba kwihanganirwa

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wafungiwe umwaka muri Uganda akoreshwa imirimo y’uburetwa

Ubwanditsi 10 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umupaka wa Goma Umugore yatawe muri yombi afite ikarita y’urugamba [  M23 iravugwaho gutegura indi ntambara ]
ITOHOZA

Umupaka wa Goma Umugore yatawe muri yombi afite ikarita y’urugamba [ M23 iravugwaho gutegura indi ntambara ]

Ubwanditsi 21 May 2018
Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa
HIRYA NO HINO

Menya akamaro k’amaribori! Ese waba uzi kugira amaribori icyo bisobanura? Aterwa n’iki? Sobanukirwa

Ubwanditsi 25 May 2017
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru