• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Ubwanditsi 14 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amahanga yose afite ambasade muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, imiryango itegamiye kuri Leta yose yamaganye urupfu rw’agashinyaguro rwa Cherubin Okende wari umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ubarizwa mu ishyaka Ensemble Pour le Republique rya Moise Katumbi akaba yaranaribereye umuvugizi.

Tariki 8 Nyakanga 2023 nibwo Tshisekedi yakoze ikiganiro cy’ikinamico aho kubazwa n’abanyamakuru abazwa n’ushinzwe itangazamakuru mu biro bye ariwe Tina Salama. Icyo gihe yavuzeko ari umunyamahoro atajya abangamira abo batavuga rumwe aho bifatwa nkaho yateguraga urupfu rwa Cherubin Okende. Usibye Cherubin yahitanye ku munsi w’ejo hari n’abandi bo mu ishyaka rya Katumbi bafungiye ahantu hatandukanye: aha twavuga nka Mike Mukebayi umudepite wo mu ishyaka rya Katumbi ufungiye muri Gereza ya Makala, Salomoni Idi ufungiye muri gereza ya gisirikari ya Ndolo, Franck Diongo ufungiye muri gereza ya Ndolonko.

Umurambo wa Okende wasanzwe mu modoka ye yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga, nyuma y’amasaha make ishyaka rye ritangaje ko ryamuburiye irengero.

Uyu mugabo utajyaga imbizi n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bivugwa ko yapfuye avuye ahakorera urukiko rurinda itegeko Nshinga aho yagombaga kurwitaba ngo yimuze itariki yo kumenyekanisha umutungo nk’uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma.

Yari yahamagajwe kurwitaba kuri uyu wa Kane tariki 13 ariko bikavugwa ko yari yagiye kurusaba ko rwakwimura iyo tariki akazitaba tariki 14 Nyakanga.

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwo ruvuga ko Okende atigeze ahagera kuri uyu wa Gatatu ahubwo ngo yohereje undi muntu, mu gihe ishyaka rya nyakwigendera ryo rivuga ko yahageze agahita aburirwa irengero kugeza ubwo n’umurinzi we yamubuze.

Moïse Katumbi uyobora ishyaka Okende yari abereye Umuvugizi wari muri Cote d’Ivoire mu nama y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru CAF yabwiye RFI ko nyakwigendera yazize impamvu za politiki, kandi ko bashaka kubacecekesha.

Katumbi yavuze ko bagiye kwikorera iperereza ryigenga bakamenya uwahitanye Okende kuko inzego za Leta batazizeyeho ubunyangamugayo.

Impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida nayo yamaganye urupfu rwa Okende, rivuga ko ubwo bugizi bwa nabi ari ibintu byabaye umuco muri Congo, bigatizwa umurindi n’abiyita abambari b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, bashaka gutera ubwoba no kugirira nabi uwo batavuga rumwe.

Martin Fayulu na we utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko Okende yishwe kubera impamvu za Politiki mu gihe imiryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga rigashyira umucyo ku rupfu rwa Okende.

Perezida Tshisekedi yijeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose abishe Okende bakamenyekana kandi bakagezwa mu butabera.

Mu gihe habura amezi atanu hakaba amatora rusange muri Congo, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo aho bamwe bamaze iminsi batabwa muri yombi bashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu cyangwa gukorana n’umutwe wa M23 umaze igihe urwana n’ingabo za Leta mu Burasirazuba.

Ni mu gihe mu mujyi wa Kinshasa hamaze igihe umutekano muke n’ishimutwa rya hato na hato ry’abaturage bikozwe n’inzego z’umutekano cyangwa amabandi azwi nka Kuluna.

2023-07-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Ubwanditsi 06 Nov 2018
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Ubwanditsi 30 Aug 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Mar 2022
Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye
Amakuru

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025
BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018
UBUKUNGU

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye
INKURU NYAMUKURU

Buruseli: Urubanza rw’ubujurire ku ruhare rw’u Bubiligi mu bwicanyi bwabereye kuri ETO Kicukiro rwatangiye

Ubwanditsi 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru