Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2025 itsinze ikipe ya Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yaho iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cy’abagore, ikipe ya Rayon Sports niuo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’indahangarwa nayo kuri Penaliti.
Iyi mikino yombi yabereye kuri Kigaki Pele Stadium aho umukino wabanjye wari uwa Rayon Sports yegukanye iki gikombe.
Wakurikiwe n’uwa APR FC yo yaje muri uyu mukino ishaka gutwara iki gikombe yatsindiweho umwaka ushize na Police FC.
Iminota 90 isanzwe y’umukino ikaba yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyima haza kwitabazwa indi minota 30 nayo irangira ntacyo bibyaye.
Gusoza iminota 120 y’umukino amakipe yombi anganya byatumye hitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana Igikombe cy’Intwari cy’uyu mwaka.
APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120 y’umukino wa nyuma, yegukana Igikombe cy’Intwari cya 2025.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasoje umukino ari abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura yahawe Niyigena Clement mu minota 30 y’inyongera.
Mu bagore, igikombe cyatwawe na Rayon Sports WFC itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Mu kiciro cy’Abagore, Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Intwari mu bagore itsinze Indahangarwa WFC penaliti 5-3 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120.
Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, tariki ya 1 Gashyantare, umunsi n’ubundi Igihugu cyizihiza intwari zacyo.
Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri mu Gikombe cy’Intwari, mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.
Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Intwari cya 2025 mu bagore, yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw.
Police FC yabaye iya kabiri mu bagabo, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, APR FC yegukanye Igikombe mu bagabo na yo yahawe miliyoni 6 Frw.