• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

RUSHYASHYA 15 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku itariki ya 8 Mata 2026, Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwagombaga gutanga icyemezo gikomeye cyane mu rubanza rumaze imyaka 16 rukurikirana Agathe Habyarimana,umugore wa Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana wari inking ya mwamba mu kazu.
Icyo cyemezo cyagombaga kugaragaza niba iperereza ku byaha aregwa rizakomeza cyangwa rizasozwa burundu binyuze mu “non-lieu” (kudashyikirizwa urukiko).
Urukiko rwemeje indi tariki ya 6 Gocurasi 2026 ko aribwo ruzatangaza umwanzuro. 
Ashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora jenoside.
Ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994, igatwara Abatutsi basaga miliyoni.
Mu mpera za Mutarama 2026, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire i Paris bateranye mu ibanga bareba ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bukuru bushinzwe kurwanya iterabwoba hamwe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse.
Ibi byari bijyanye n’icyemezo cyafashwe ku itariki ya 20 Kanama 2025, aho umucamanza wari ushinzwe iperereza yavuze ko nta “bimenyetso bihagije” bihari byatuma Agathe Habyarimana ajyanwa mu rukiko.
Abamwunganira bavuga ko ari isozwa risanzwe ry’iperereza rirerire cyane, ryabayemo abacamanza benshi barenga icumi. Ariko ubushinjacyaha n’abaregera indishyi bavuga ko iperereza ryakozwe nabi, ryaranzwe no kudakora ubushakashatsi bwimbitse hagahitwamo ibimenyetso bishyigikira uruhande rumwe gusa.
Mu rubanza, Agathe Habyarimana agaragazwa mu buryo bubiri butandukanye: hari abamufata nk’uwagize uruhare mu miyoborere yari ifite aho ihuriye n’imyiteguro ya jenoside, abandi bakamugaragaza nk’uwahohotewe n’ibihe bikomeye byakurikiye iyicwa rya Perezida Habyarimana.
Imwe mu ngingo zikomeye ziri muri uru rubanza kandi zishinja Kanziga ni ijambo “akazu”, ryakoreshwaga mu kuvuga itsinda ry’abantu bake ba hafi y’umuryango wa Perezida Habyarimana, bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu miyoborere no mu migambi yagejeje u Rwanda kuri jenoside.
Hari inyandiko yanditswe n’umuhezanguni Gaspard Musabyimana, wahoze mu nzego z’ubutasi mu Rwanda, yakoreshejwe nk’inyigo y’impuguke, nyamara ubushinjacyaha buvuga ko ari inyandiko y’ubwunganizi ya propaganda.
Nanone hari ibitekerezo by’umunyamateka Bernard Lugan, inshuti magara y’interahamwe kuba byarifashishijwe mu nyandiko y’urukiko.
Ikindi cyateje impaka ni uko iperereza ritigeze ryinjira cyane mu ruhare rw’u Bufaransa nyuma y’itangira rya jenoside.
Hari inyandiko z’ubutasi bw’u Bufaransa (DGSE) zagaragaje ko hari ibikorwa byo kugerageza kohereza intwaro no gushaka ubufasha bwa gisirikare mu gihe cya jenoside, bikorwa n’abantu bari hafi y’umuryango wa Habyarimana.
Zimwe muri izo nyandiko zigaragaza ko hari abacanshuro b’abafaransa nka Bob Denard na Paul Barril bakoranye n’abantu bo mu muryango wa Habyarimana mu gihe cya Jenoside. Ibi ariko ntibyigeze bishyirwa mu isuzuma ry’uru rubanza, bikaba kimwe mu byanenzwe cyane n’abaregera indishyi.
2026-04-15
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

Bugesera-Rweru hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, hibutswa akamaro ko kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA

RUSHYASHYA 13 Jan 2026
Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Ubwanditsi 24 Mar 2021
Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Inzego z’umutekano muri Uganda ziragereka ibyaha by’ubutekamutwe ku Rwanda

Ubwanditsi 21 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa
Mu Rwanda

Volleybal : Urukiko rwafunguye abayobozi batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo
ITOHOZA

Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Ubwanditsi 12 Mar 2016
Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya
Amakuru

Abahanga mu mategeko, mu bukungu n’abaganga: Imboni mu bagize guverinoma nshya

Ubwanditsi 17 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru