• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?

RUSHYASHYA 15 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku itariki ya 8 Mata 2026, Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwagombaga gutanga icyemezo gikomeye cyane mu rubanza rumaze imyaka 16 rukurikirana Agathe Habyarimana,umugore wa Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana wari inking ya mwamba mu kazu.
Icyo cyemezo cyagombaga kugaragaza niba iperereza ku byaha aregwa rizakomeza cyangwa rizasozwa burundu binyuze mu “non-lieu” (kudashyikirizwa urukiko).
Urukiko rwemeje indi tariki ya 6 Gocurasi 2026 ko aribwo ruzatangaza umwanzuro. 
Ashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora jenoside.
Ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994, igatwara Abatutsi basaga miliyoni.
Mu mpera za Mutarama 2026, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire i Paris bateranye mu ibanga bareba ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bukuru bushinzwe kurwanya iterabwoba hamwe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse.
Ibi byari bijyanye n’icyemezo cyafashwe ku itariki ya 20 Kanama 2025, aho umucamanza wari ushinzwe iperereza yavuze ko nta “bimenyetso bihagije” bihari byatuma Agathe Habyarimana ajyanwa mu rukiko.
Abamwunganira bavuga ko ari isozwa risanzwe ry’iperereza rirerire cyane, ryabayemo abacamanza benshi barenga icumi. Ariko ubushinjacyaha n’abaregera indishyi bavuga ko iperereza ryakozwe nabi, ryaranzwe no kudakora ubushakashatsi bwimbitse hagahitwamo ibimenyetso bishyigikira uruhande rumwe gusa.
Mu rubanza, Agathe Habyarimana agaragazwa mu buryo bubiri butandukanye: hari abamufata nk’uwagize uruhare mu miyoborere yari ifite aho ihuriye n’imyiteguro ya jenoside, abandi bakamugaragaza nk’uwahohotewe n’ibihe bikomeye byakurikiye iyicwa rya Perezida Habyarimana.
Imwe mu ngingo zikomeye ziri muri uru rubanza kandi zishinja Kanziga ni ijambo “akazu”, ryakoreshwaga mu kuvuga itsinda ry’abantu bake ba hafi y’umuryango wa Perezida Habyarimana, bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu miyoborere no mu migambi yagejeje u Rwanda kuri jenoside.
Hari inyandiko yanditswe n’umuhezanguni Gaspard Musabyimana, wahoze mu nzego z’ubutasi mu Rwanda, yakoreshejwe nk’inyigo y’impuguke, nyamara ubushinjacyaha buvuga ko ari inyandiko y’ubwunganizi ya propaganda.
Nanone hari ibitekerezo by’umunyamateka Bernard Lugan, inshuti magara y’interahamwe kuba byarifashishijwe mu nyandiko y’urukiko.
Ikindi cyateje impaka ni uko iperereza ritigeze ryinjira cyane mu ruhare rw’u Bufaransa nyuma y’itangira rya jenoside.
Hari inyandiko z’ubutasi bw’u Bufaransa (DGSE) zagaragaje ko hari ibikorwa byo kugerageza kohereza intwaro no gushaka ubufasha bwa gisirikare mu gihe cya jenoside, bikorwa n’abantu bari hafi y’umuryango wa Habyarimana.
Zimwe muri izo nyandiko zigaragaza ko hari abacanshuro b’abafaransa nka Bob Denard na Paul Barril bakoranye n’abantu bo mu muryango wa Habyarimana mu gihe cya Jenoside. Ibi ariko ntibyigeze bishyirwa mu isuzuma ry’uru rubanza, bikaba kimwe mu byanenzwe cyane n’abaregera indishyi.
2026-04-15
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM
UBUKUNGU

U Bwongereza burashima uko u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu
POLITIKI

Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba
Amakuru

Amafoto – Mu mukino w’amateka wahuje Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Umutoza Adil yuzuza yuzuza imikino 4 yikurikiranya adatsindwa na mukeba

Ubwanditsi 27 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru