• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Ubwanditsi 23 Jan 2018 POLITIKI

Umuryango w’Abibumbye (Loni) warakajwe n’imvururu zabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo kwamagana Perezida Joseph Kabila, bigatuma uburenganzira bw’abaturage n’abihayimana buhutazwa.

Mu mijyi itandukanye muri Congo Kinshasa habaye imyigaragambyo yahamagajwe na Kiliziya Gatolika mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage basaba ko Kabila warangije manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu 2016 yarekura ubutegetsi.

Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu ya nyayo mu gutatanya abigaragambyaga mu mvururu zaguyemo abantu batandatu, abasaga 63 bagakomereka mu gihe abandi benshi barimo abihayimana 10 batawe muri yombi mu Murwa Mukuru Kinshasa no mu tundi duce tw’igihugu.

Radio Okapi yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yamaganye ibyo bikorwa asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ababigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera bakabiryozwa.

Guterres yibukije inzego z’umutekano za Congo ko zigomba kwigengesera, zikubahiriza uburenganzira bw’abaturage by’umwihariko zikubaha uduce tw’insengero.

Si ibyo gusa kuko Antonio yanibukije abanyapolitiki gukora ibishoboka byose bakubahiriza amasezerano yo kuwa 31 Ukuboza 2016, ateganya uburyo buhamye bwo gukora amatora no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu rwego rwo gusigasira umutekano w’igihugu.

U Bubiligi ntibwariye iminwa kuri iyi ngingo ndetse Umuyobozi wungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Didier Reynders, yatangaje ko ibyabaye muri Congo bibabaje.

Yagize ati “Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ugomba kuba maso kuri iki kibazo, ugasaba ko ubugizi bwa nabi buhagarikwa. Turizera ko tutananirwa kuzuza ibyo dusabwa nkuko twabibonye mu minsi ishize.”

Reynders yakomeje atangaza ko ibindi bihugu bigize EU bimenyeshwa umwanzuro wafashwe n’u Bubiligi wo kongera gusesengura amasezerano akubiye mu mibanire yabwo na Congo.

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

’Ni igihe cyiza ngo u Rwanda ruhabwe ibyo rusaba Uganda’

Ubwanditsi 25 Feb 2020
Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Icyo wamenya kuri batandatu bashya binjiye muri Guverinoma

Ubwanditsi 20 Oct 2018
Perezida Donald Trump  yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Perezida Donald Trump yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Ubwanditsi 07 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)
Mu Rwanda

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa  Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye
ITOHOZA

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda
ITOHOZA

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru