• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Ubwanditsi 07 Jan 2019 POLITIKI

Abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwinjira ku bwinshi ku mipaka igabanya icyo gihugu n’u Rwanda mu karere ka Rubavu batinya imvururu zishobora gukurikira amatora.

Isi yose ihanze amaso RDC nyuma y’amatora ya Perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

Ni amatora yari amaze imyaka ibiri agenda asubikwa. Hari impungenge ko ibizayavamo nibitangazwa bishobora gukurikirwa n’imvururu.

Benshi mu batuye i Goma bakomeje kwambuka baza mu Rwanda kuhaba by’igihe gito mu gihe bagitegereje uko iwabo bigenda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakomisiyoneri mu Mujyi wa Rubavu, Fifi Kabera yabwiye NewTimes dukesha iyi nkuru ko bamaze iminsi bakira abanye-Congo benshi bashaka inzu muri uwo mujyi.

Yagize ati “Tumaze kwakira umubare munini w’Abanye-Congo bashaka inzu zo gukodesha.”

Amwe mu mahoteli n’inzu zicumbikira abagenzi i Rubavu zamaze gufatwa na bamwe mu banye-congo ndetse n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu, batinya igishobora gukurikira itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Charles Kabange Syaluha ni umwe mu bahisemo kuza mu Rwanda kuko nta mutekano yizeye mu gihugu cye.

Yagize ati “Njye n’umuryango wanjye twageze i Rubavu mu minsi ibiri ishize. Ntabwo nakubwira ko hari umuntu wizeye umutekano we hariya iwacu. Hari abiyemeje kwigaragambya. Rero ntabwo waguma ahantu utizeye umutekano wawe.”

Meya w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana, yavuze ko ibyo kwiyongera kw’Abanye-Congo baza i Rubavu babizi.

Ati “Nibyo, umubare w’abanye-Congo baza mu Rwanda wariyongereye, cyane cyane abashaka kuharara kubera impamvu z’umutekano wabo.”

Icyakora Habyarimana yavuze ko ataramenya neza umubare nyawo w’Abanye-Congo bamaze kwinjira muri ako karere.

Yavuze ko akarere ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bafashe ingamba zo kugenzura ubwiyongere bw’abo bantu ku bw’umutekano wabo n’uw’abanyarwanda.

Imipaka ihuza Goma na Rubavu ubusanzwe ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 45 ku munsi biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo muri RDC byagombaga gutangazwa kuri iki Cyumweru gishize ariko byimuriwe muri iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere kubera ko amajwi atarakusanywa yose.

2019-01-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

Ubwanditsi 21 Apr 2017
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe
Mu Rwanda

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
Mu Rwanda

Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru