• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

Amarira y’Ingona ya Minisitiri Bizimana mu Burundi arabasiga mu kangaratete

RUSHYASHYA 09 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yavuze ko ingabo z’u Burundi zitazava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo keretse Kinshasa ibisabye, akemeza ko zagiyeyo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi. Mu magambo ye, agaragaza ko u Burundi bufite impamvu zifatika zituma bugurekera ingabo zabwo muri Congo n’ubwo zikomeje gushirira ku icumu rishyushye ry’Umutwe wa AFC/M23 na Twirwaneho.

Bizimana yifatiye ku gahanga maze ashinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo, nk’uko abivuga, “kwifatira akarere”. Avuga ko hari amakamyo y’abasirikare yoherejwe gufasha uyu mutwe mu bitero byo gufata Luvungi na Uvira. Anongeraho ko ibisasu byaguye mu Cibitoki bigakomeretsa abantu babiri nabyo akavuga ko byaturutse mu Rwanda, ndetse ko u Rwanda runavuga ko u Burundi arirwo rwangije amasezerano nyamara ngo u Burundi butigeze bubuza amahoro akarere.

Nubwo umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza, Dr. Bizimana yavuze ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zigihura kenshi, kandi ko arizo zicunga uburyo bwo kuvugana kugira ngo haboneke urwego rudatuma umwuka mubi wiyongera.

Mu buryo mpuzamahanga, ibivugwa kuri RDC birerekana ko Kinshasa yarenze ku masezerano y’amahoro ya Washington DC, Doha, Nairobi na Luanda, yose yasabaga guhagarika imirwano, kutifashisha imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’abacanshuro no kugirana ibiganiro na M23. Ibi byose RDC ntiyabyubahirije. Ku rundi ruhande, u Burundi nabwo bwagiye mu mirwano ku ruhande rwa FARDC, bufasha imitwe ifitanye isano na FDLR.Ibi byose bigaragaza ko Bujumbura na Kinshasa bafatanyije mu gusenya agahenge imbaraga mpuzamahanga zari zaratangiye kubaka guhera i Nairobi kugera i Doha.

FDLR ikomeje kugira uruhare rukomeye mu mvururu za RDC, aho ishinjwa kwica abaturage, gutwika imidugudu, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gukoresha abana mu gisirikare, gukora ubucukuzi bw’amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kugenzura ibice bimwe na bimwe bya Kivu y’Uburengerazuba n’ubwo AFC/M23 irimo kuyirasa amatwi akaziba. Biragaragara kandi ko FARDC ikomeje guha FDLR ibikoresho birimo amasasu, ibiribwa ndetse n’ubutasi, nk’uko byagaragajwe n’impuguke za LONI n’ubwo nazo ibyazo bikemangwa kuko hari ubwo barya amafaranga ya Tshisekedi bakamubogamiraho.

Ku ruhande rwa M23, bo bavuga ko impamvu barwana ari ukurengera abaturage bavuga Ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 30 bahigwa na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro. Banavuga ko barwana kugira ngo impunzi zirenga ibihumbi magana atatu z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, Uganda n’ahandi zibone uburyo bwo gutaha mu mutekano, ibintu bidashoboka mu gihe FDLR yaba igifite imbaraga.

U Burundi nabwo buvuga ko bwakiriye impunzi nshya zivuye muri Congo, harimo Abarundi baba muri Congo bahunze imirwano ndetse n’Abanye-Congo bahunga intambara. Ibi byombi bishobora kongera ikibazo cy’umutekano muke ku mipaka y’u Burundi.

Bizimana asoza avuga ko nubwo u Burundi butifuza intambara, buzarwanya uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa ukarasa ku ngabo zabwo. N’ubwo ibihugu byombi bivuga ko bitifuza intambara, imvugo n’imikorere byombi byerekana ko inzira y’amahoro igifite imbogamizi nyinshi kandi igisubizo cy’iki kibazo kizava mu biganiro bya politiki aho gukomeza kwishingikiriza intambara.

Twibutse abasomyi ba Rushyashya ko uyu Bizimana muri bumwe mu butumwa bwe bugaragara nko gushotorana yigeze gushyira ku rubuga rwa X, ku itariki 3 Nyakanga 2025, Dr Bizimana yavuze ko FDLR ntacyo igitwaye ku Rwanda.

Yagize ati “FDLR ntikiri ikibazo ku Rwanda, ahubwo ni urwitwazo rwanyu… mu gusahura DRC. Ibinyoma byanyu nta mbaraga bigifite.”

Aya magambo, uretse kuba yumvikanamo kwirengagiza uruhare rwa FDLR rusanzwe mu guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yumvikana ko anashyira u Rwanda mu majwi, ku bintu adafitiye gihamya.

FDLR, (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w’iterabwoba uzwi ku rwego mpuzamahanga, ukaba wiganjemo bamwe mu bakoze Jenoside mu 1994 mu Rwanda.

2025-12-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Sudani y’Epfo: Imitwe irindwi yishyize hamwe ngo ikure ku butegetsi Salva Kiir

Ubwanditsi 15 May 2017
Amatora: Emmanuel Macron na Marine Le Pen mu cyiciro cya kabiri cy’abahatanira kuyobora u Bufaransa

Amatora: Emmanuel Macron na Marine Le Pen mu cyiciro cya kabiri cy’abahatanira kuyobora u Bufaransa

Ubwanditsi 23 Apr 2017
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Ubwanditsi 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]
SHOWBIZ

Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo agaragaramo abakobwa bambaye amakariso n’amasutiye gusa [AMAFOTO na VIDEO ]

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame yashishikarije urubyiruko kwitabira urugamba rwo kubaka igihugu

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Tennis : Maria Sharapova agiye guhagarikwa kubera ibiyobyabwenge
IMIKINO

Tennis : Maria Sharapova agiye guhagarikwa kubera ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 08 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru