• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

RUSHYASHYA 08 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe.” Uyu mugani usa n’uwugaragaramo bamwe mu bari abayoboke ba RNC (Rwanda National Congress), bakomeje kuvumbura buhoro buhoro ko umuntu bizeye nk’umuyobozi wabo, Kayumba Nyamwasa, atari we bari bazi. Kuri ubu Serge Ndayizeye amwita Kayumba mu gihe mbere yavugaga “General”.

Mu minsi ishize, amakuru ava mu banyamuryango ba RNC agaragaza ko muri iri tsinda hakomeje kuvuka amakimbirane ashingiye ku kutizerana, gushinjanya uburiganya no kurwanira umutungo n’ibikoresho byari bisanzwe bikoreshwa mu bikorwa byaryo.

Ubu, Serge Ndayizeye wahoze ari umwe mu bayoboke bakomeye ba RNC, yafashe ubuyobozi bw’umuyoboro wa YouTube wari uzwi nka Itahuka Radio, awuhindura amazina ndetse n’amagambo y’ibanga ku buryo nta wundi muntu wo muri RNC ushobora kuwugeraho. Yayise Itahuka Media Network. Ibi byabaye nyuma y’uko havutse amakimbirane hagati ye na Jean Paul Turayishimye, aho Serge ashinjwa kuba yarambuye mugenzi we uburenganzira bwo gukoresha uwo muyoboro.

Ibi bibazo byongeye gushyira ahagaragara ibyo bamwe mu bahoze muri RNC bavuga ko ari umuco umaze igihe urangwa muri iri tsinda, harimo icyenewabo, gukoresha ikimenyane, kurwanira inyungu bwite no kutagira umurongo wa politiki uhamye.

Jean Paul Turayishimye yagiye agaragaza ko RNC yasenyutse kera, avuga ko ikibazo nyamukuru cyaturutse ku buyobozi bwa Kayumba Nyamwasa ndetse n’imicungire mibi y’umutungo w’umuryango. Kuri ubu umubano hagati ya Kayumba Nyamwasa na bamwe mu bo bakoranaga bya hafi, barimo muramu we Frank Ntwali, umeze nk’umubano w’injangwe n’imbeba. Abo muri RNC bacitsemo ibice bibiri, hakaba hari RNC ya Ntwali na RNC ya Kayumba.

Ubu uwitwa ko ari Umuhuzabikorwa wa RNC, Dr Emmanuel Hakizimana (ukorera mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa) yamaze kwandika ibaruwa ihagarika Serge Ndayizeye

Kimwe mu bibazo byakomeje kuvugwa cyane ni iby’amafaranga yakusanyijwe mu banyamuryango ba RNC mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’ahandi ku isi. Nk’uko byagiye bivugwa n’abahoze muri uwo mutwe, amafaranga arenga miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’Amerika yari yakusanyijwe mu rwego rwo kugura intwaro no gutera u Rwanda.

Mu nama zitandukanye zabaye mu mwaka wa 2017, mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Kayumba Nyamwasa ngo yashishikarije abanyamuryango gutanga inkunga y’amafaranga, ababwira ko igihe kigeze cyo gukoresha intwaro kugira ngo bahirike ubuyobozi bw’u Rwanda. Aya magambo yatumye benshi batanga amafaranga bizeye ko azakoreshwa muri uwo mugambi.

Nyuma y’ikusanyabwishyu ryatangajwe nk’iryagenze neza, abanyamuryango batangiye kwibaza aho amafaranga yabo yagiye kuko nta ntwaro zigeze zigaragara, nta n’ibikorwa byagaragaye byari bihuye n’ibyo bari bemerewe. Nyuma y’amatora yabaye mu Rwanda mu mahoro, bamwe mu banyamuryango ba RNC batangiye gusaba ibisobanuro.

Abari hafi y’ubuyobozi bwa RNC batangiye kuvuga ko ayo mafaranga atigeze akoreshwa mu kugura intwaro nk’uko byari byatangajwe, ahubwo ngo yakoreshejwe mu bucuruzi bwite bwa Kayumba Nyamwasa, harimo kugura amakamyo yifashishijwe mu bikorwa by’ubwikorezi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Ibi byanavuzwe na Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara, wahoze ari umwe mu bayoboke ba RNC mbere yo kwerekeza muri FLN. Mu buhamya bwe mu nkiko, yavuze ko bamwe mu banyamuryango batakarije icyizere Kayumba Nyamwasa nyuma yo kubona ko amafaranga yabo yarigishijwe.

Abasesenguzi bavuga ko amakimbirane ari muri RNC muri iki gihe ari ikimenyetso cy’uko iri tsinda rimaze igihe rihanganye n’ibibazo by’imiyoborere n’ukutizerana hagati y’abarigize. Gufatirana Itahuka Radio na Serge Ndayizeye ni kimwe gusa mu bimenyetso by’ayo makimbirane amaze igihe acicikana imbere muri RNC.

Mu gihe bamwe bakomeje kuyivamo, abandi bavuga ko RNC yahindutse urubuga rwo gushakira inyungu bwite aho kuba umuryango ufite intego zihamye za politiki.

Nk’uko umugani w’Abanyarwanda ubivuga, “agapfa kaburiwe ni impongo.” Bigaragara ko abo muri RNC bawumvise kare kuko ntawatangiranye niri shyaka ukirisigayemo.

2026-06-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Umutekano wa Agathon Rwasa uri mu kaga nyuma yo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 29 Dec 2017
Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 21 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024
Amakuru

Amakipe ya APR Volleyball yegukanye ibikombe bya shampiyona hasozwa umwaka w’imikino wa 2024

Ubwanditsi 27 May 2024
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017
Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira  imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 12 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru