• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira

Ubwanditsi 23 May 2018 POLITIKI

Mu Rwanda hagiye kwizihirizwa umunsi w’ubwigenge bwa Afurika hibandwa ku muco wo kwigira nk’imwe mu nzira zizageza Afurika ku ntego zayo z’iterambere mu mwaka wa 2063.

Uyu munsi ngarukamwaka uzizihizwa tariki 25 Gicurasi muri Kigali Serena Hotel, ahazatangirwa ibiganiro bitandukanye ku mavugurura Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umaze iminsi ukoze, imbogamizi zirimo, uko zakemurwa n’amahirwe ahari.
Hazaganirwa kandi uburyo hakubakwa itangazamakuru rishingiye ku muco, umurage n’indangaciro nyafurika.

Kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika ni umwanya wo kongera kuganira ku cyerecyezo cya Afurika cyo kwigobotora inkunga mvamahanga ndetse no gudakorera mu nyungu z’abanyamahanga.

Umuyobozi wa Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari ukongera kugaragaza umuhate w’abanyarwanda mu gushyigikira icyerecyezo cya Afurika.

Yagize ati “Kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Afurika ni umwanya wo kongera kwerekana umuhate w’abanyarwanda mu kongera kwiyumvamo ubunyafurika bwo shingiro y’intego y’ukwigira kwa Afurika. Twemera ko guha umwanya urubyiruko ari iby’ingenzi mu gutuma inzozi zo gutera imbere kwa Afurika ziba impamo.”

Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru kizaragwa n’ibikorwa bitandukanye byateguwe na Pan African Movement Rwanda birimo inama mpuzamahanga, ibiganiro mbwirwaruhame, imurikagurisha ry’ibyakorewe muri Afurika, Ijoro ndangamuco nyafurika n’ibikorwa by’Umuganda. Ibi bikorwa byatangiye tariki 21 Gicurasi bikazarangira tariki 26 Gicuras.

Pan African Movement ni Umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abanyafurika aho bari hose ku isi. Uyu muryango wemeza ko ubumwe ari yo nkingi ya mwamba y’ubukungu, imibereho myiza n’iterambere rya Afurika.

2018-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya

Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n’abandi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

U Bubiligi : Abanyarwanda n’abandi banyafurika bamaganye ubucakara bukorerwa Abanyafurika muri Libya

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York
POLITIKI

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Ubwanditsi 15 May 2017
Umutoza w’amavubi, Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8
IMIKINO

Umutoza w’amavubi, Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Ubwanditsi 31 Mar 2022
Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rugiye kwinjira mu mwaka w’amatora
Mu Mahanga

Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rugiye kwinjira mu mwaka w’amatora

Ubwanditsi 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru