• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

  • Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa   |   06 Mar 2026

  • Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse   |   06 Mar 2026

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026   |   05 Mar 2026

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze   |   05 Mar 2026

  • Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere   |   03 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Ubwanditsi 27 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Tariki ya 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare, aho muri benshi bahinduriwe imirimo.

Liyetona Jenerali Masunzu Pacifique yagizwe umukuru w’akarere ka gatatu ka gisirikare, kagizwe n’ intara ya Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo, Bas-Uélé na Haut-Uélé , ndetse na Kivu y’Amajyaruguru aho M23 ikomeje kwigarurira uduce.

Liyetona Jenerali Masunzu Pacifique asanzwe ari Umunyamulenge, ndetse akanagira urugo ruherereye muri Kiziba, Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, agace yagiye arangwamo ibikorwa by’ubugambanyi bukomeye ku Banyamurenge, kugeza naho yagiye akorana na FDLR, umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, wanga urunuka umututsi wese cyangwa n’undi wese basa.

Uku gukorana n’abajenosideri ba FDLR, kandi azi neza urwango ibagirira, ni nka wa mugani ugira uti:”Akamasa kazamara inka kazivukamo”. Ni koko kandi, ibikorwa bya Masunzu ni imungu ku mutekano w’Abanyamulenge muri rusange, mu gihe bamubonaga nk’igisubizo atarabagambanira ngo ave muri RCD-Goma, akajya gufatanya na Mai Mai ndetse na FDLR mu kurwanya RCD Goma yari avuyemo, ubwo yinjiraga mu gisirikare cya Joseph Kabila.

Usibye gukorana n’abanga urunuka Abanyamulenge, ubu Masunzu yamaze koherezwa kurwanya benewabo b’Abanyamulenge, ndetse n’Abakongomani bavuga ikinyarwanda mu burasirazuba bwa kongo, aho asanze ku rugamba FDLR. Agiye kwifatanya kandi n’Abarundi, kugeza n’ubu batigeze baha ubutabera Abanyamulenge biciwe ababo i Gatumba, mu Burundi, dore inyaka 20 yose irashize!

Uretse kuba abakoze ubwicanyi bwi mu Gatumba n’ubu bidegembya kandi bazwi neza, kuva tariki 2 kugeza kuya 6 Werurwe 2024, ingabo z’Abarundi niza Kongo ziri muri Kivu y’Amajyepfo zateye Abanyamulenge muri Uvira, zirabica ndetse ziranabatwikira, ibi byose bigakorwa bitwikiriye kurwanya umutwe wa Twirwaneho.

Abasesenguzi mu bya gisirikare bahamya ko uku kohereza Jenerali Pacifique Masunzu kurwanya umitwe yitwaje intwaro harimo n’iy’Abanyamulenge ndetse na M23, ari amayeri y’ubugome Leta ya Kinshasa yahisemo gukoresha, kugirango niyica Abanyamulenge( dore ko hari n’amakuru amaze iminsi avuga komuri Kivu y’Amajyepfo hari gutegurwa jenoside y’Abanyamulenge), bizacanganyikisha abantu kumva uburyo bari kwica na benewabo. Ibi nabyo bikaba bigize ubugambanyi ku Banyamulenge, kuko bigabanya uburemere bw’ibyo bahora basaba, ko bahabwa uburenganzira bwabo ndetse n’ubutabera nk’abansi Banyekongo, dore ko bagiye bicwa mu bihe bitandukanye n’andi moko tutibagiye n’ingabo za leta, none bakaba bari kumanikwa n’ubawakababohoye.

Ikindi kandi, hari bamwe mu basesenguzi berekana ko n’uyu mwanya Pacifique Masunzu yahawe, ari umutego Perezida Tshisekedi yamuteze wo kurwanya M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri ubu ikaba irimo kwigarurira ibice bya Lubero ari nako umujyi wa Butembo urushaho kugarizwa.

Ibi rero birashyira mu rwobo Jenerali Pacifique Masunzu mu gihe azananirwa guhasha M23, doreko bigaragarira buri wese ko uyu mutwe urusha imbaraga igisirikare cya Leta, gifatanyije n’imitwe y’itwaje intwaro, FDLR, ingabo za SADC, iz’uBurundi ndetse n’abacancuro.

Ibi biraba kandi mu gihe Umunyamabanga wa M23, Benjamin Mbonimpa, yateguje Masunzu ko nta cyahagarika umuvuduko wayo.

Uyu Jenerali Masunzu se wahisemo kuba “mpemukendamuke”, akaba nka wa mupfapfa witeye inkanda y’uruhu rwishe nyina, azanye irihe banga ryananiye abandi ku rugamba, ritari ukuba igitambo cyo gutsindwa kw’ingabo ziturutse imihanda yose? Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye.

2024-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément

Umutekano n’ikumirwa bidasanzwe mu bukwe bwa Knowless na Clément

Ubwanditsi 31 Jul 2016
Uganda:  Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Uganda: Hamenyekanye ko Gen Tumukunde yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kwitura hasi muri kasho

Ubwanditsi 17 Mar 2020
Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Rucyahana aratabaza ku bw’abana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside baravutse nyuma ya 1994

Ubwanditsi 15 Dec 2016
U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Ubwanditsi 17 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Amakuru

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho
POLITIKI

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼
IMIKINO

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Ubwanditsi 11 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru