• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Ubwanditsi 18 Jun 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 nibwo hakinwe umukino w’umunsi wa 5 wo mu itsinda L, ni umukino wahuje u Rwanda rwatsinzwe na Mozambique ibitego bibiri ku busa.

Ni umukino wabereye mu Karere ka Huye ko muntara y’Amajyepfo, ni umukino wagiye gukinwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi asabwa gutsinda kugirango yizere ko ku munsi wa nyuma wo mu matsinda wazagenda neza  akerekeza mu gikombe cya Afurika.

Uyu mukino wo mu itsinda L watangiye Mozambique yari yasuye ikina neza Ku buryo byanashobokaga ko mu minota mike ibanza yanabona igitego, gusa uko iminota yiyongera niko Amavubi yitwaraga neza.

Ibi ariko ntakintu byatanze mu minota 45 y’umukino kuko igice cya mbere cyawo mbere y’uko kirangira Mozambique yafunguye izamu ry’u Rwanda ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 43 w’umukino, Cypriano Macano yatsindiye Mozambique nyuma y’uko yari kumwe na mugenzi we bagasiga Mutsinzi Ange agatera ishoti ryagenderaga hasi bityo kimwe kiba kijyimo.

Igice cya Kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’u Rwanda gusa ntacyo byatanze kuko iminota 90 yo yarangiye ntampinduka.

Mu minota ya nyuma y’umukino nibwo amahirwe y’u Rwanda yashize kuko ubwo hari ku munota wa 93, Clesio David Bauque yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yambuye Manzi Thierry, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

Gutakaza uyu mukino bivuze ko Amavubi y’u Rwanda agumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu gihe Mozambique igize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri, irushwa na Senegal (yamaze kubona itike), amanota atandatu naho Benin ni iya gatatu n’amanota atanu.

2023-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

Ubwanditsi 10 Dec 2025
Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

Abasirikare b’u Burundi muri RDC baratabaza: ubukene n’umwanda birabugarije

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Ubwanditsi 18 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30
Amakuru

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020
Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore
POLITIKI

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Ubwanditsi 11 May 2018
Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi
POLITIKI

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Ubwanditsi 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru