• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Urukiko rwa gisirikare rutegetse ko Bobi Wine arekurwa, yongera gutabwa muri yombi ageze ku muryango

Ubwanditsi 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuhanzi akaba n’umudepite muri Uganda Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine muri iki gitondo Urukiko rwa gisirikare rwa Gulu mu majyaruguru ya Uganda rwavanyeho ibyaha yaregwaga byo kugira imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko arekurwa, nk’uko bivugwa na NTV.

Bobi Wine imbere y'Urukiko rwa gisirikare

Bobi Wine imbere y’Urukiko rwa gisirikare

Muri Uganda umwuka ni mubi cyane hagati y’ingabo, Police na Leta bahanganye n’abashyigikiye Bobi Wine na bagenzi be.

Umunyamakuru wa NTV wari mu rukiko Gulu avuga ko iburanisha ryari riyobowe na Lt. Gen. Gutti.

Bobi Wine akaba  agaragara ku mashusho nk’ufite intege nkeya cyane.

Urukiko rwahise rufata akaruhuko rumaze gutangaza Bobi Wine ibyaha aregwa bubivanyeho. Nyuma y’aka karuhuko umucamanza Lt. Gen. Gutti yatangaje ko uru rukiko rutabona impamvu y’ibiregwa Bobi Wine mu rukiko rwa gisirikare bityo rubimuvanyeho kandi rutegetse ko arekurwa.

Yarekuwe asohotse ageze hanze ahita amenyeshwa ko ATAWE MURI YOMBI nanone ngo ajyanwe ku rukiko rwa gisivire mu mugi wa Gulu kuburanirayo.

Bobi Wine bamusohora mu rukiko rwa gisirikare, imbere yarwo Police yahise yongera iramufata

Bobi Wine bamusohora mu rukiko rwa gisirikare, imbere yarwo Police yahise yongera iramufata

Bobi Wine ufite intege nke, aragendera ku mbago kandi anafashijwe n’abantu gutambuka.

Yahise yinjizwa mu modoka ajyanwa ku rukiko rwa gisiviri muri Gulu.

Ku rundi ruhande ariko Kizza Besigye nawe utavuga rumwe na Leta ya Uganda uyu munsi wari wafungiwe mu rugo rwe ngo adasohoka, yaje gutabwa muri yombi agerageza gusohoka iwe.

Besigye atabwa muri yombi muri iki gitondo iwe

Besigye atabwa muri yombi muri iki gitondo iwe

Urwa Gisiviri rwakomeje kumufunga

Urukiko rwa gisiviri rwa Gulu rwanze ikifuzo n’ingwate ngo rurekure Bobi Wine rutegeka ko akomeza gufungwa kugeza agaruwe mu rukiko tariki 30 Kanama akareganwa n’abandi bafatiwe hamwe mu gace ka Arua ibyaha birimo ubugambanyi.

Bobi Wine afunze kuva tariki 13 Kanama nyuma y’imyivumbagatanyo yabaye mu kwiyamamaza kw’aabadepite bashaka guhagararira aka karere, kwabereye Arua ndetse abantu bamwe bagatera amabuye imodoka ya Perezida Museveni.

Kugeza ubu Leta ya Uganda iri ku gitutu kinini mu gihugu no hanze yacyo cy’abasaba ko uyu mudepite akaba n’umuhanzi, ubu ufite imbaga nini imuri inyuma muri Uganda, basaba ko arekurwa.

Umunyamategeko we yavuze ko umukiliya we akwiye kurekurwa akivuza kuko yakorewe iyicarubozo ubuzima bwe bukaba buri mu kaga.

Urukiko rwabimwangiye kuko ngo nta bimenyetso bigaragaza ko ubuzima bwe bumeze nabi.

Bobi Wine waregwaga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubu araregwa ubugambanyi, ubu akaba agiye gufungirwa muri gereza ya Gulu ategereje iburanishwa ryo kuwa 30 Kanama.

Bobi Wine afite intege nke, bigaragara ko ashobora kuba yarakorewe iyicarubozo, byemejwe n'abamushyigikiye, Mu7 avuga ko ari 'Fake News'

Bobi Wine afite intege nke, bigaragara ko ashobora kuba yarakorewe iyicarubozo, byemejwe n’abamushyigikiye, Mu7 avuga ko ari ‘Fake News’

Bamuvana mu modoka ngo ajye mu rukiko rwa gisiviri. Ku mashusho bigaragara ko afite ikibazo cy'ubuzima

Bamuvana mu modoka ngo ajye mu rukiko rwa gisiviri. Ku mashusho bigaragara ko afite ikibazo cy’ubuzima

2018-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Uganda ikomeje kuvunira Ibiti mu matwi ibyo gucyura mu Rwanda umurambo wa Mageza wiciwe muri icyo gihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2020
Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Amashirakinyoma ku kaga kagwiriye ingabo zitwaga iza Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019
“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

Ubwanditsi 13 May 2020

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    August 23, 20182:38 pm -

    CYANE ANYAMAKOSA BARASHYIGIKIRWA!!!IZOMBARAGA AFITE HANZE NO MUGIHUGU NIZIHE??RUSHYASHYA MURINJIJI KOKO!! NIMWE RUTWITSI YAKABIRI MURWANDA
    RTLM YA YAKABIRI MUGIHUGU !!UWATERA IMODOKA YUMUKURU WIGUHUGU
    CYU RWANDA YANAFUNGWA???KIZIBA KO TWIGARAGAMBIJE TWAKA IBYO KURYA
    POLICI NABASIRIKARE NTIBATURASHE NKAHO TURI ABANZI BIGIHUGU
    KANDI TWAKA IBYO KURYA GUSA!!NONE UWAMENNYE IMODOKA YUMUKURU WIGIHUGU CYA UGANDA NGO ARASHYIGIKIWE !!UBWO BUGORYI MWANDIKANA NAMARANGA MUTIMA
    MWABIVUYEMO MUKANDIKA KINYAMWUGA!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!
Amakuru

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Ubwanditsi 30 Oct 2020
General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura
Amakuru

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Ubwanditsi 01 Mar 2025
U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
ITOHOZA

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 27 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru