• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Ubwanditsi 24 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma yuko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ikabohora n’u Rwanda muri Nyakanga 1994, ambasade zose z’u Rwanda zari zikiri mu maboko y’abahagarariye Leta y’abicanyi ; niko byari bimeze na New York aho Ambasaderi Bizimana Jean Damascene wari uhagarariye u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano ku isi yibye umutungo wose n’inyandiko maze ambasade isigara yambaye ubusa. Iki cyari kimwe mu bibazo Leta yari iyobowe na FPR Inkotanyi yihutiye gukemura nubwo nta mikoro yari ifite.

Mu ruzinduko uwari Perezida Bizimungu yagiriye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika m’Ukwakira 1994 yitabiriye Inteko rusange ya LONI yari aherekejwe nuwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga icyo gihe ariwe Jean Marie Vianney Ndagijimana yitwaje amafaranga kugirango ambasade yongere isubukure ibikorwa byayo.

Ambasade y’u Rwanda yirukanwe mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye hagati mu kwezi kwa Kamena 1994 nuko abari abakozi b’Ambasade babona umwanya wo kwiba amafaranga yose n’inyandiko z’ibanga. Mu mezi atanu yari amaze, Ambasaderi Jean Damascene Bizimana yibye n’ibikoresho bishyashya abijyana aho yari acumbitse. Inzego z’umutekano z’Amerika zaramenyeshejwe igihe ambasaderi mushya yari yoherejwe muri icyo gihugu maze igisubizo kiza kivuga ko gushaka Bizimana ari nko gushakira urushinge mu byatsi kuko yihishahisha.

Ibyo byose Leta y’ubumwe yari iyobowe na FPR Inkotanyi yari ibizi kuko ambasade hafi ya zose z’u Rwanda niko byari bimeze. Ababikurikiraniraga hafi icyo gihe harimo na JMV Ndagijimana wari Ministiri w’ububanyi n’amahanga kandi Jenoside ikimara guhagarikwa ntabwo uburyo bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga byashobokaga.

Mu ruzinduko Perezida Bizimungu yagiriye muri Amerika m’Ukwakira 1994, Leta y’u Rwanda mu bushobozi bwayo buke yitwaje amadorali ibihumbi 187 kugirango amasade y’u Rwanda ibone uko ikora. Ayo mafaranga yatwawe na JMV Ndagijimana wari mu itsinda ryari riherekeje Perezida wa Repubulika.

Bakigera muri Amerika, ambasade yahise ibwirwako amafaranga yoherejwe maze Ndagijimana abwira uwari Ambasaderi icyo gihe Manzi Bakuramutsa ko amafaranga yabikijwe kuri Hotel kugirangi agire umutekano.

Ku munsi wakurikiyeho Perezida yabajije Ambasaderi Bakuramutsa niba yakiriye amafaranga igisubizo kiba oya. Ku munsi wa gatatu, Perezida yohereje abantu batatu kujya gufata ayo mafaranga ngo bayashyikirize ambasade barimo Dr Charles Murigande na Joseph Mutaboba. Umujura Ndagijimana yababwiye ko bazahurira kuri ambasade ku munsi ukurikiyeho ku isaha ya saa tanu akaba amafaranga.

Kuri uwo munsi Ambasaderi Manzi Bakuramutsa yarazindutse agiye gufata amafaranga ategereza saa tanu araheba birinda bigera saa sita. Bigeze saa saba bahamagaye kuri Hotel yari imucumbikiye mazi babwirwako Ndagijimana yasezeye muri Hotel.

Babanje gukeka ko yahinduye Hotel cyangwa yagiye gusura inshuti ariko bigeze mu masaha ya nimugoroba bahitamo kubibwira inzego z’umutekano. Ambasaderi Bakuramutsa yabanje guhamagara abari bashinzw umutekano wa Perezida Bizimungu bababwira ko hari umuntu wabuze kandi afite amafaranga menshi. Izo nzego z ‘umutekao zabahuje na Polisi zaje gukora iperereza riza kubwira Amasaderi Bakuramutsa ko Ndagijimana yageze mu gihugu cy’Ubufaransa. Inkuru yabaye kimomo maze ibinyamakuru bikomeye muri Amerika byandika iyo nkuru harimo na New York Times.

Nyuma yuko inkuru isohotse uwari ukuriye umuryango utegamiye kuri Leta AmeriCare yaje kwegera ambasade y’u Rwanda ibabwira ko yaba ibagurije amafaranga yatwawe na Ndagijimana akazishyurwa mu gihe cy’amezi atandatu. Nyuma y’amezi atandatu ayo mafaranga yarishyuwe maze bose batangarira ubunyangamugayo bwa Leta y’u Rwanda.

Ubwo CARE yagurizaga Ambasade amafranga, yatumiye itangazamakuru maze u Rwanda ruri kurangiza umwenda narwo rutumiza itangazamakuru. Mu gutumira itangazamakuru AmeriCare yahaye ambasade icyapa kimeze nka Cheque handitseho ngo « From AmeriCares to the people of Rwanda” maze u Rwanda rumaze kwishyura narwo rukora cheque yanditseho ngo « From People of Rwanda to the AmeriCares »

Ni iby’Agaciro ku gihugu nk’u Rwanda cyari kimaze kuva mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tugarutse kuri Ndagijimana wigize umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu yirirwa asebya u Rwanda igihugu yahemukiye ariko ntabwo yari aziko umutima w’u Rwanda ukomeye ubu umaze kugera kuri byinshi. Ikindi sinzi niba agifite ayo mafaranga dore ko asigaye yirirwa ashakishiriza ubuzima kuri YouTube asebya u Rwanda.

Na Faustin Twagiramungu wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe kandi basangiye ishyaka yamaganye ibyo bikorwa bya Ndagijimana by’ubujura.

2023-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka 4

Ubwanditsi 15 Jan 2022
Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Ubwanditsi 07 Jul 2022
Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo

Zambia : RNC iravugwaho kwiyitirira abafana b’Amavubi ibita abayoboke bayo

Ubwanditsi 21 May 2018
Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Perezida Kagame yashimangiye gahunda y’u Rwanda yo guca plastique zikoreshwa rimwe

Ubwanditsi 10 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Ubwanditsi 27 Jul 2018
Myugariro w’umunyarwanda  Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus
Amakuru

Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Ubwanditsi 03 Aug 2022
EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila
POLITIKI

EU yongereye igihe ku bihano yafatiye umukandida Shadary watanzwe na Perezida Kabila

Ubwanditsi 11 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru