• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 12 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mutarama batangiye gusura abapolisi hirya no hino mu mitwe bakoreramo babagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwifuriza abapolisi umwaka mwiza bunabashimira akazi keza bakora.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmnuel K Gasana yabonanye n’abapolisi 196 bayobora abandi , mu gihe umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza we yaganiriye n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvenal Marizamunda ,we yagejeje ubutumwa ku bapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikora kinyamwuga, kuba ihora iri maso,ikorana ubushishozi kandi iharanira ko ibyo ikora bitunganira abaturarwanda bityo bakabaho mu mutekano usesuye bishimira kuba mu gihugu gitekanye.

Muri ubwo butumwa bwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize ati:” Polisi y’u Rwanda igomba gusubiza amaso inyuma ikareba ibyagezweho n’imbogamizi yahuye nazo. Mugomba rero kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa mwagezeho mu mwaka w’2015. By’umwihariko uruhare rwanyu mu iyubahirizwa ry’amategeko no gucunga umutekano, ndetse no kugarura amahoro ku isi bityo, mukishimira kuba mukora kinyamwuga.

-1744.jpg

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko yizera ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora neza muri uyu mwaka w’2016, ishyira mu bikorwa inshingano zayo kandi ifite ishema, ndetse ikorera mu mucyo.

Ibikubiye muri ubu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nibwo abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bageza ku bapolisi babasaba gukomeza uwo murongo wo kuzuza neza inshingano zabo.

Ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaganiraga n’abapolisi mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali yasabye abapolisi kujya basobanura ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati:”akazi kanyu ka buri munsi kagomba kurangwa no kumva ko ariwowe ubazwa ibyakozwe,ubwitonzi mu kazi,ubunyamwuga, ndetse no kugira indangagaciro. Kuri twebwe rero, kugira ngo tugume muri uwo murongo no kurushaho gukora neza, biradusaba kujyana n’igihe ndetse tugahora twihugura”.

Yakomeje abwira abo bapolisi ko Polisi y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi ku buryo kuri ubu, iri no ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino.

-1743.jpg

Yagize ati:“ kugeza ubu dufite amatsinda(FPU) y’abapolisi atanu mu bihugu bya Centrafrika, Haiti na Sudani y’Amajyepfo; dufite kandi amashuri atatu ndetse n’ibikoresho by’akazi bigezweho”.

Muri iyi gahunda kandi yo gusura abapolisi, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza,yahaye ubwo butumwa abapolisi 206 bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu turere twa Rubavu na Nyabihu two mu Ntara y’I Burengerazuba,aho yavuze ko wari umwanya wo kureba uko akazi kagenze mu mwaka ushize wa 2015;imbogamizi zawubayemo ndetse hagafatwa n’ingamba zo gukora neza kurushaho mu mwaka wa 2016.

Mubyo yagarutseho byarushaho gushyirwamo ingufu;harimo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga,icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ibindi.
.
DIGP Munyuza yanagarutse ku kongera imyitwarire myiza, aho yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu gihe haba hasuzumwa imikorere y’urwego rushinzwe kubungabunga umutekano.

Yasabye abapolisi kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta, asaba n’abaturage kuzitabira.

Mu Ntara y’Amajyepfo,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvenal Marizamunda nawe yagejeje ubutumwa ku bapolisi 146 bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika;aho yababwiye ko guhinduka mu mikorere bakora neza akazi bisaba imyitwarire myiza.

Yasabye abapolisi kujya bakora akazi neza bahanga udushya bakorana ubwenge n’ubumenyi;ibyo bikabagirira akamaro bo uwabo n’igihugu muri rusange.

Mu ntangiriro za buri mwaka,abayobozi ba Polisi y’u Rwanda basura abapolisi bakorera mu mitwe itandukanye mu gihugu aho biba biri muri gahunda yo kuganira ku mikorere no kurebera hamwe ibyagezweho ndetse no gufata ingamba zo kurushaho gukora neza akazi.

RNP

2016-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : Umurinzi wa Museveni yatorokanye imbunda zirimo amasasu 120

Uganda : Umurinzi wa Museveni yatorokanye imbunda zirimo amasasu 120

Ubwanditsi 13 May 2018
Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside  hagati   y’Ukwakira 1990 na Mata 1994

Uruhare rw’abambasaderi b’abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ubwanditsi 22 Jan 2025
Kigali : Perezida Kagame yasabye abanyenganda gukora ibigurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo

Kigali : Perezida Kagame yasabye abanyenganda gukora ibigurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo

Ubwanditsi 07 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere
Mu Rwanda

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange
Amakuru

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Ubwanditsi 14 Oct 2020
Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF
IMIKINO

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF

Ubwanditsi 29 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru