• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Buri gihe uko Umunyarwanda ufungiye muri Uganda arekuwe, azana amakuru mashyashya avuga imibereho y’Abanyarwanda muri Gereza zitandukanye muri Uganda. Abazwi cyane bafatirwa Kampala no munzira zijyayo, bakorerwa iyicarubozo rirenze kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera bikaba bitandukanye n’abafatirwa mu byaro b’abaturage basanzwe.

Icyitwa umunyarwanda wese arafatwa agafungwa yaba azi gusoma cyangwa atabizi. Abantu benshi bibazaga impamvu abantu b’abasore b’abaturage basanzwe baturiye umupaka bafatwa bagafungwa kandi ntibashyikirizwe ubutabera muri Uganda aho bashinjwa kwinjira muri icyo gihugu nta byangombwa. Nyamara amakuru avugako waba ubifite cyangwa utabifite byose ari kimwe kuko barabikwaka iyo ubyerekanye.

Igisubizo cyabonetse kuri uyu wa kabiri ubwo Abanyarwanda bane bari bamaze umwaka wose bafungiye Gisoro batanze ubuhamya bw’ibyababayeho. Uwizeye Felicien w’imyaka 51, Habimana Jimmy w’imyaka 27, Twizerimana Emmanuel w’imyaka 25 na Ndayambaje Jacob w’imyaka 36 bose bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, bageze mu Rwanda nyuma yo kumara umwaka bakoreshwa ubucakara muri gereza za Uganda.

Aba basore  bavuze ibidasanzwe bikorerwa Abanyarwanda bafungiwe muri gereza za Uganda aho bakoreshwa ubucakara nk’abirabura bo muri Amerika mugihe cy’ubucakara bwabo, cyangwa abirabura muri Afurika y’Epfo mu gihe cya Apartheid.

Twizerimana Emmanuel yavuze ko yafashwe muri Kanama 2018 afatiwe mu gace ka Kisoro, kandi yari asanzwe ajyayo nk’uko n’abanya-Uganda birirwa mu Rwanda. Yavuze ko yahageze asanga igisirikare cya Uganda cyakoze umukwabu wo gufata Abanyarwanda bagahita bakatirwa umwaka mu rubanza rutujuje ibisabwa.

Twizerimana yagize ati “Inzego z’umutekano zigirana amasezerano n’abaturage bafite imirima, bakababwira ko bafite ibiti runaka cyangwa imirima yananiranye bashaka guhinga, abashinzwe gereza bumvikana n’abo baturage tukajya kubahingira, iyo turi 10 bishyurwa imitwaro itanu y’amashilingi ya Uganda, ni ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.”

“Iyo baje gushaka imfungwa, abashinzwe gereza baravuga ngo hano tugira Abanyarwanda kandi nibo bazi guhinga, baraza bakatuvana muri gereza bakatubwira aho turi bukore kuko ngo aritwe tugira imbaraga. Bakujyana mu biti binini mukabikura mwarangiza mukabyikorera, uwo kinaniye akubitwa ibiboko.”

Yakomeje avuga ko gereza zo muri Uganda zahinduwe nk’amasoko Abanyarwanda bacururizwaho bagakoreshwa imirimo inyuranye.

Ati “Ubona ko amagereza yakoze ubucuruzi, umuturage araza ati ndashaka imfungwa 15 z’Abanyarwanda nyuma bakishyura umukuru wa gereza, ejo tugasubirayo kugeza aho dukora harangiye. Bavuga ko ubucakara bwacitse ariko ntabwo buracika ku banyarwanda bari muri iki gihugu.”

Nyuma y’ubuhamya bwa Twizerimana, umuntu yahita yumva impamvu abaturage b’Abanyarwanda batazi n’ibya politiki baba bishakira imibereho bafatwa bagafungwa ku bwinshi. Uko Gereza ifite Abanyarwanda benshi ninako abayobozi bayo bafatanyije n’inzego z’umutekano binjiza amafaranga.

2019-08-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

RUSHYASHYA 13 Oct 2026
Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Ubwanditsi 22 Dec 2022
Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Abanya-Uganda bararegera kubangamirwa, Abanyarwanda baregera iyicarubozo

Ubwanditsi 09 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Mar 2023
Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]

Ubwanditsi 30 Jul 2017
Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere
IMIKINO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru