• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Uyu munsi u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi

Ubwanditsi 14 Feb 2017 Mu Mahanga

Uyu munsi (tariki 14/02/2017) u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi mu 1945 nk’uko yanakorewe Abatutsi hano mu gihugu mu 1994, abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima mu gihe kitarenze amezi atatu !

Iyo mihango y’uyu munsi yo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi basaga miliyoni esheshatu irabera hano mu mujyi wa Kigali ikaba yarateguwe ku bufatanye hagati ya Ambasade ya Israeil mu Rwanda, ambasade ya LONI mu Rwanda (UN Rwanda) hamwe n’urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, nk’uko tubikesha itangazo ry’ubuyobozi bwa Kigali Genocide Memorial ryohererejwe Rushyashya.

Iyi mihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi irabera ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali. Umuyobozi w’uru rwibutso, Honore Gatera, akavuga yuko bibateye ishema kwakira iyo mihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi kuko bibafasha mu gusakaza ubutumwa bwa leta y’u Rwanda bw’uko jenoside itagomba kuzongera kubaho ukundi !

Iryo Tangazo ry’urwibutso rwa jenoside ya Kigali rinavuga kandi yuko muri iyo mihango Professor Daniel Gold wacitse ku icumu ry’iyo jenoside yakorewe Abayahudi (Jews) atanga ubuhamya bw’uko yacitse ku icumu ry’iyo jenoside bakorerwaga n’Abadage (Germany) b’aba NAZI n’uko byari byifashe aho yari atuye muri Lithuania, kimwe n’ukuntu yaje kubaka ubuzima bushya !

Nk’uko abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda ahanini babikesha icyahoze ari ingabo za RPF-Inkotanyi, benshi mu Bayahudi bacitse ku icumu babikesha icyari ingabo z’aba Soviet zagize uruhare rukomeye cyane mu guhirika ubutegetsi bw’Aba NAZI mu Budage. Izo ngabo z’aba NAZI zari zarigaruriye igice kinini cy’ibihugu by’Ubulayi, harimo n’Ubufaransa zashoboye gufata bibatwaye amasaha make cyane !

Igikorwa gikomeye izo ngabo zahoze ari iz’aba Soviet (USSR) cyari icyari icyo kubohoza ibohero ( Concetration Camp) ryarimo Abayahudi benshi, bari bategereje kwicwa n’abo ba NAZI. Iryo bohero ryitwaga Auschwitz ryari muri Poland, aba Soviet bakaba bararibohoje tariki 27 Mutarama 1945.

-5738.jpg

Muri rusange iyo jenoside ( Holocaust) yakozwe n’aba NAZI mu ntambara ya kabiri y’isi, yakorerwaga Abayahudi ariko hari n’abandi bafatwagwa nkabo bakicwa. Abo bari abantu bafite ubumuga n’abandi ba nyamike nk’aba Roma kimwe n’aba Sinti !

Uyu munsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi washyizweho na LONI ( UN General Assembly ) muri 2005, ukaba uzirikanwa n’amahanga yose ariko ku buremere butandukanye. Kuba Abatutsi hano mu Rwanda barakorewe jenoside byatumye u Rwanda na Israel bigira ubucuti bufite uburemere ukuntu. Nk’ubu u Rwanda na Iraeli ntibisabana VISA ku bantu bafite pasiporo z’aba diplomate !

Abaminisitiri b’intebe ba Israeli ntabwo bakunze gukora ingendo mu mahanga, uretse muri America. Minisitiri w’intebe uriho ubu, Benjamin Netanyahu, abaye uwa kabiri gukandagiza akaguru ku butaka bwa Afurika nyuma ya Yitzhak Rabin wagiye Casablanca muri Morrocco mu 1994.

Netanyahu yabaye Minisitiri w’intebe wa mbere wa Israel gutemberera Afurika, hasi y’ubutayu bwa Sahara. Urwo ruzinduko rwe rw’iminsi itatu, Benjamin Netanyahu, yarutangiriye mu Rwanda hanyuma ajya muri Uganda, Kenya na Ethiopia. Hano mu Rwanda Nyetanyahu yanasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.

Casmiry Kayumba

2017-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 13 Jan 2023
Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Ubwanditsi 26 Jan 2023
Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambike watangiye kugera no ku babirwanyije: Gaz ivuye mu ntara ya Cabo Delgado igiye gutabara Abanyaburayi

Ubwanditsi 16 Nov 2022
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Ubwanditsi 19 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali Integrated College  K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )
ITOHOZA

Kigali Integrated College K.I.C yafunguye imiryango ( AMAFOTO )

Ubwanditsi 06 Oct 2016
DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora
POLITIKI

DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024
Amakuru

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi 18 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru