• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Ibishibuka bya Parmehutu birashaka gusahurira mu nduru  

Ubwanditsi 28 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter,bamaze iminsi babona  itangazo ry’abitwa Jambo Asbl, FDU Inkingi, Réseau International des Femmes pour la Democratie et la Paix(RIFDP) – [Iri ni Rya tsinda ry’abagore ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza rigamije kumushakira inkunga], CLIIR ya Joseph Matata na Mouvement Idamange, bagaragaza ko bagiye kwifashisha umutekano muke uri Kongo bagafatanya na bamwe mu banyekongo bataye umutwe mu  guharabika u Rwanda.

Ni umugani bashaka kuzacira imbere y’ingoro y’Ubutabera i Buruseli mu Bubiligi, tariki ya 1 Ukwakira 2022, maze Jambo Asbl na za FDU- Inkingi bagafatannya kumvisha abanyekongo ko igihugu cyabo ngo gikwiye gushyirirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nk’uko byakorewe uRwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi kibaraje ishinga, ni ukubimvisha ko hagomba gufungurwa icyo bo bita urubuga rwa demokarasi mu Rwanda kugira ngo Kongo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari ngo bibone amahoro.

Nyamara ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo, kirarambye kandi abasobanukiwe ibya politiki n’umutekano bahamya ko gikomezwa n’impamvu nyinshi, zirimo ubuyobozi bwa baringa muri Kongo, uburangare bukabije, ruswa n’ubuswa byamunze igihugu, ukuboko kwa ba gashakabuhake bashaka kuhasahura ubutunzi, ndetse bikanaterwa no kuba abayobozi b’iki gihugu bahugira mu gutunga intoki abaturanyi babo , aho kwita ku mutekano w’abaturage no kuzahura imiyoborere yaboze.

Ikindi ni uko umutekano muke wabaye akarande  mu burasirazuba bwa Kongo ari ingaruka zo gucumbukira imitwe y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iyo mitwe ikaba irangajwe imbere na FDLR yagiye ikivanga n’abaturage bo muri Kongo, maze bagatangira kubakwizamo ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’amagambo y’urwango ku banyecongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Ubu ndetse ayo magambo y’ubugome amaze gufata indi ntera aho FDLR yatangiye kubigisha gutyaza imihoro bakica abo banyekongo bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda.

Harya izi nkorabusa zigizwe na bande? 

Jambo Asbl ni itsinda rikorera mu Bubiligi, rikaba ryarashyiriweho guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko benshi mu barigize bafitanye isano y’amaraso n’abajenosideri. Abatangije iri tsinda bakomoka kwa Mbonyumutwa,  wari ku isonga mu batangije ivangura mu Rwanda.  Abandi barigize ni abana b’abahoze ari abategetsi basize bakoze jenoside, benshi bakinakurikiranywe mu nkiko. Aha Twavuga nka Kayumba Placide ubu wasigariyeho Ingabire Voctore mu kuyobora parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi. 

Ikindi cyiyongera kuri ibi, ni uko batigeze barekura umurage wa Parmehutu wo gukomera amashyi abakoloni b’Ababiligi.

RIFDP ni itsinda ry’abahezanguni b’ababagore babaswe n’amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni abambari n’abanyeshuri ba Ingabire Victoire Umuhoza ari nawe washinze iryo tsinda, rikaba rikora akazi ko kumushakira inkunga y’amafaranga. Undi mujyanama wihariye w’iri tsinda-gore, ni Ndereye Ntahontuye Charles wahungiye mu Buholandi nyuma yo  kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi  mu cyahoze ari ISAR. 

Uyu Ndereyehe wamenyekanye cyane mu nyigisho zo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigaragara ko ari uburyo bwo gucuruza no gushaka amaramuko, yacengeje amahame ye muri RIFDP ku buryo bukomeye. 

CLIIR ni akarima k’umutekamutwe Matata Joseph akoresha avoma amafaranga mu bazungu, ababeshya ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, ngo kuko arwanya “umuco wo kudahana” mu Rwanda. Nyamara nawe ubwe ntabwo abashije kwihana. Nubwo agaragara nk’uwatayen umutwe, Joseph Matata ni umwarimu w’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse akaba umuhezanguni wa Hutu pawa. 

Joseph Matata aherutse guhabwa gasopo n’inzego z’umutekano z’Ububiligi, azira gukomeza guhembera amagambo y’urwango no gukwiza amacakubiri. Yamenyeshejwe ko nabikomeza amategeko y’Ububiligi atazamurebera izuba. None yongeye yubuye umutwe ngo arashaka urukiko ruzemeza ko habaye genocide ebyiri.

 

FDU Inkingi ni ishyaka mpezanguni ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza mu 2006. Ku ikubitiro, abayoboke baryo bakomokaga mu mashyaka y’abajenosideri nka MRND, CDR, PARMEHUTU, aho ayo mashyaka yaje kwihuriza mu buhungiro agashinga rimwe  rya RDR ryaje kubyara ALIR na FDLR n’izindi nkoramaraso bahuje imyumvire. Iri shyaka ryashibutse ku bajenosideri, ryubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, amacakubiri no guhembera urwango. Ubwo Ingabire Victoire warishinze yagarukaga mu Rwanda yavuzeko ashaka urwibutso rwa “jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi .

FDU Inkingi kandi buri kwezi ikusanya amafaranga yo gutunga Ingabire,  andi akoherezwaga muri FDLR.

Mouvement Idamange: Iri ni itsinda ry’abatekamutwe rishingiye ku Banyarwanda bigize ibigande, nyuma yo gushuka Idamange Yvonne ko bazamuha amafaranga akishora mu byaha byamuhesheje igifungo cy’imyaka 15,  mu gihe ba Norman Ishimwe sinamenye bamushutse barimo kwinywera umuvinyu i Burayi. Nyuma yo kubona ko afunzwe bahisemo gushinga iri tsinda kugirango babone uko barikoresha babeshya abandi ngo babakuremo amaramuko, babeshya ko barimo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Aya matsinda yose yibumbiye hamwe ngo aharabike uRwanda mu mahanga. Izingiro ryayo ni abajenosideri basize bahekuye u Rwanda mu 1994. Kubera ko bakomoka ku mwimerere wa ba Bagosora na FDLR, barakajwe n’uko mu gihe Kongo yaba itekanye, ifite amahoro, bene wabo bari muri FDLR babura indiri, bityo bagashushubikanywa ngo bajye imbere y’inkiko gusobanura ibyaha bakoze, haba muri jenoside, haba ndetse n’ibyaha by’iterabwoba. 

Aba bagizi ba nabi bafite umwanya uhangije wo kubeshya inkorabusa z’abanyekongo, ngo bakomeze bacumbikire bene wabo bo muri FDLR, nyamara batibuka ko FDLR ari itsinda ry’abicanyi b’inkoramaraso bazakomeza kubamaraho imiryango. Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.

2022-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024
PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame

PSD yemeje ko umukandida izatanga mu matora ari Paul Kagame

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n’abajenosideri ubuziraherezo.

Ubwanditsi 22 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Muhongerwa Patricie atorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali
Mu Mahanga

Muhongerwa Patricie atorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 20 Dec 2016
Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’
POLITIKI

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Ubwanditsi 23 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru