• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Ubwanditsi 26 Jun 2018 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko ikurikije uko ubukungu bw’igihugu buhagaze mu mezi atanu ya mbere ya 2018, hari icyizere ko intego ihari y’uko buzazamukaho 7.2% muri uyu mwaka ishoboka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko nyuma y’inama y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga muri iyi banki, basanze ubukungu bw’u Rwanda burimo gutera imbere neza.

Yagize ati “Twe mu mibare dukurikirana dusanga igipimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatanze ko ubukungu muri uyu mwaka, bwazazamukaho 7.2% bishoboka kuko iyo turebye ukuntu amezi atanu ya mbere abantu bacuruje, byazamutseho 16.5% ugereranyije n’uko byari byagenze 16.2% mu mezi atanu y’umwaka ushize.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereyeho 10.6%, bitewe ahanini n’urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku 8%, inganda zizamuka kuri 7% naho umusaruro w’urwego rwa serivisi wiyongeraho 12%.

Mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka kandi ibindi bice by’ubukungu hatarimo ubuhinzi byarazamutse cyane ku gipimo cya 15.8% ugereranyije na 7.7% mu gihe nk’iki cy’umwaka ushize.

Rwangombwa avuga ko ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 1.4% ugereranyije n’igihe nk’iki cya 2017, kuko ibyoherejwe mu mahanga byazamutseho 29% ugereranyije n’ibyo dukurayo byazamutseho 9%.

Ati “Agaciro k’ibyo twohereza mu mahanga nk’amabuye y’agaciro n’ibicuruzwa by’ubuhinzi nk’ikawa n’icyayi byakomeje kuzamuka ku gipimo gishimishije n’ibyo twohereza birazamuka.”

Ibi byatumye amadevize yinjira ari menshi bigabanya ikibazo cy’igiciro ku isoko ry’ivunjisha kuko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 1.5%, bikaba biri mu murongo w’uko bitagomba kurenga 4.5% muri uyu mwaka.

Kuzamuka kw’ibiciro ku isoko biri ku gipimo cya 3.5% bitewe n’imyuzure yabayeho bigatuma ibiciro by’ibihingwa bizamuka. Gusa intego ni uko iri zamuka ritazarenga 4.5%. Inguzanyo zatanzwe n’amabanki zazamutseho 7.3%.

Mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, biteganyijwe ko ubukungu bwazamuka 5.8% uyu mwaka naho utaha bukazamuka 6.2%, mu gihe umwaka ushize byari 5.2%, bitewe n’ikibazo cy’amapfa cyabaye mu bihugu biwugize.

Muri Afurika mu 2016 ubukungu bwasubiye hasi bitewe no guta agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga cyane cyane ibikomoka kuri Peteroli, aho ubukungu bwateye imbere 1.4%, mu mwaka ushize biba 2.8%. Uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka 3.4% naho umwaka utaha 3.7%.

Ku rwego rw’Isi, imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), igaragaza ko mu 2018, ubukungu bw’Isi buzatera imbere 3.9% ugereranyije 3.8% umwaka ushize.

2018-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

U Rwanda rwemerewe inguzanyo ya miliyari 235 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi

Ubwanditsi 02 Oct 2018
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Dec 2020
Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu
Amakuru

Nzafashwanayo Jean Claude na Ingabire Diane irushanwa ryiswe Human Rights Race ryabereye I Rubavu

Ubwanditsi 09 Dec 2024
‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa  Rusagara na bagenzi be
Mu Mahanga

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

Ubwanditsi 23 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru