• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize

BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize

Ubwanditsi 05 Feb 2020 UBUKUNGU

Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse mu Rwanda, BDF, cyahamagariye urubyiruko rukitinya mu nzira yo gutangiza imishinga ibyara inyungu, gufungura amaso rukabyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho ajyanye no guhabwa ingwate ku mishanga yarwo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, BDF, yavuze ko umwaka wa 2019 warangiye imishinga 3 009 yose itewe inkunga binyuze mu buryo butandukanye iki kigega kinyuzamo inkunga kigenera abakigana.

Iyi mishinga yose yashowemo amafaranga y’u Rwanda 14 925 237 794.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega BDF, Innocent Bulindi, yavuze ko urubyiruko nk’igice kinini bashaka gufasha gutera imbere, rukwiye kurushaho kwegera ibigo by’imari bikorana n’iki kigega kuko ari bwo buryo bworoshye bwo kubona umusingi ufatika ku mishinga yabo.

Ati “Turacyafite ikibazo ko umubare munini w’urubyiruko badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’uburyo BDF ifasha iterambere ry’imishinga yabo. Urubyiruko rukwiye kujya rwegera amashami ya BDF ari hirya no hino mu gihugu n’abajyanama b’ubucuruzi bari muri buri murenge n’utugari mu gihugu, bakabereka uburyo bwo gutegura imishinga yabo n’inzira yo kugana ibigo by’imari dukorana.”

Kugeza ubu BDF ifitanye amasezerano n’ibigo by’imari bisaga 500 mu gihugu hose, aho buri muntu ufite umushinga wizwe neza, yemerewe kwaka inguzano hanyuma BDF ikamutangira ingwate ingana 75%.

BDF ivuga ko iteganya kongera ku rugero rwa 64% imishinga izatera inkunga, ikava ku 3 009 yatewe inkunga mu 2019, ikagera ku 4 940 mu mwaka wa 2020, ahazashorwa miliyari 14,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva mu 2011 BDF itangira ibikorwa byayo, imishinga isaga ibihumbi 40 yatewe inkunga ku mafaranga asaga miliyari 95; muri iyo mishinga, isaga ibihumbi 15 ni iy’urubyiruko naho isaga ibihumbi umunani ni iy’abari n’abategarugori.

Iki kigega kivuga ko intego yacyo ari ugushyigikira iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse, binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo mu bigo by’imari cyane cyane ku rubyiruko.

Usibye gutera inkunga no gutanga ingwate ku mishanga itandukanye, BDF inashora imari mu mishanga ibyara inyungu ndetse igatanga n’ubujyanama.

Muri gahunda ya leta NTS1, BDF ivuga ko iteganya kugira uruhare mu guhanga imirimo ibihumbi bisaga 20.

2020-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 80 $ zo kongera inkunga zihabwa abatishoboye

Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni 80 $ zo kongera inkunga zihabwa abatishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Byose tubikesha Perezida Kagame

Byose tubikesha Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 May 2016
Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Perezida Kagame yakomoje ku masomo icyorezo cya Coronavirus kizasiga

Ubwanditsi 15 Apr 2020
Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ingengo y’Imari ya 2019/2020 iziyongeraho arenga miliyari 140 Frw

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?
Amakuru

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Ubwanditsi 12 Mar 2025
Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura
Mu Mahanga

Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura

Ubwanditsi 22 Jun 2018
Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu
Mu Rwanda

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Ubwanditsi 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru