• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura

Uwari Umuyobozi Mukuru wa Nakumatt agiye gukorwaho iperereza kubera ubujura

Ubwanditsi 22 Jun 2018 Mu Mahanga

Uwari Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ikora ubucuruzi ya Nakumatt, Atul Shah, agiye gukorwaho iperereza ku bujura bw’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 18 z’amashilingi ya Kenya, byanditswe ko byinjiye mu bubiko ariko ntibicuruzwe.

Umucungamutungo w’agateganyo w’igihombo cya Nakumatt muri Kenya, Peter Kahi, muri iki cyumweru yabwiye Abadepite muri iki gihugu ko arimo gushaka amafaranga yo guha inzobere zo gukora iperereza kuri Shah, bikekwa ko yanyereje ibicuruzwa bya miliyari 18 z’amashilingi ya Kenya.

Yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda muri Kenya ko muri Gicurasi 2017 mbere y’uko Nakumatt ihomba, hari ibicuruzwa byanditswe ariko bitigeze bigera mu iguriro ngo bicuruzwe.

Yagize ati “Bisobanuye ko ibitabo byakorewemo amanyanga igihe kinini. Ndimo gushaka amafaranga yo guha ushinzwe iperereza ngo atumenyere aho ayo mafaranga ari. Tubwirwa ko amwe mu mafaranga yaba yarajyanwe hanze y’igihugu.”

Ushinzwe iperereza nibura azishyurwa miliyoni 15 z’amashilingi ya Kenya. Business Daily yanditse ko Kahi yavuze ko nubwo Nakumatt yemeza ko ari abakozi bakoze amanyanya yose, uwari Umuyobozi Mukuru ari we ukwiye kubibazwa.

Iri guriro ryari ryarubatse izina mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, rimaze gufunga imiryango yaryo hafi ya yose ari nako ryishyuzwa imyenda myinshi.

Mu 2016 Nakumatt yafunze imiryango yayo muri Uganda isiga itishyuye aho yakodeshaga n’abayihaga ibicuruzwa, byose bifite agaciro ka miliyari 30 z’amashilingi. Iri guriro kandi ryafunze n’imiryango mu Rwanda ndetse na Kenya.

Muri Kenya Nakumatt, ifite umwenda wa miliyari zirenga 10 z’amashilingi w’abayihaga ibicuruzwa, amabanki ndetse n’abayikodeshaga aho yakoreraga.

Mu Rwanda, muri Mata uyu mwaka Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwashyiriyeho Nakumatt, ubuyobozi bushya bw’agateganyo nyuma y’uko igaragaje ko yagize igihombo ku buryo idafite ubushobozi bwo kwishyura amadeni ibereyemo abantu batandukanye.

Imiterere y’ibitabo by’imari by’umwaka wa 2015, bigaragaza ko Nakumatt Rwanda Ltd, yahombye miliyoni 152.99 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2016 igihombo kikagera kuri miliyoni 554.83 Frw.

Inama y’Ubutegetsi ya Nakumatt yagaragarije urukiko ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri birimo Hotpoint Rwanda Ltd ideni rya miliyoni 167.4 z’amanyarwanda na Shoppers Distributors Ltd irimo miliyoni 19.1 Frw.

Kugaragaza ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri gusa ariko ntibyashimishije abandi bayigurije amafaranga barimo nka I&M Bank igaragaza ko Nakumatt iyifitiye ideni rya miliyari imwe y’amanyarwanda.

Ibindi bigo Nakumatt ibereyemo amadeni mu Rwanda ni Pearl Enterprise Ltd ifitiwe miliyoni 20 z’amanyarwanda na COOPAC Ltd ibereyemo miliyoni 14.7 Frw. Ayo ni amafaranga y’ibicuruzwa bitigeze byishyurwa.

Mu cyumweru gishize yatumije abo ibereyemo imyenda bose, ngo barebe amafaranga ibarimo ndetse banaganire ku buryo bwakoreshwa mu kubishyura.

2018-06-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira 2016

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Ubwanditsi 04 Mar 2022
Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Ubwanditsi 24 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.
POLITIKI

MINISITIRI MUSHIKIWABO YAGANIRIYE NA MINISITIRI W’INTEBE WA ISRAEL, BENJAMIN NETANYAHU.

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi
Mu Rwanda

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru