• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Editorial 24 Mar 2016 Mu Mahanga

Atangiza umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu ,hari tariki ya 12 Werurwe 2016 Repubulika Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu abana b’abanyarwanda bakomeje kugaragara ku mihanda hirya no hino mu gihugu basabiriza abahisi n’abagenzi mu gihe Guverinoma yari yarihaye ingamba zo kugikemura.

Ubwo yagarukaga ku bana b’abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko atangazwa no gutambuka ku mihanda hirya no hino mu gihugu agasanga hakiri abana birirwa ku mihanda basabiriza abahisi n’abagenzi, kandi mu gihe Leta yashyizeho ingamba zo gukemura iki kibazo gikomeje kwambika isura mbi u Rwanda harimo n’ikigo cy’imyuga cya Iwawa cyari cyarshyiriweho kwakira bene aba bana bakagarurwa mu murongo.

Yagize ati :”…Twafashe icyemezo ko abana bose bakwiye kujya mu mashuri.
Guverinoma ikora ibishoboka byose, itanga amafaranga kugira ngo abana bige. Ni naho twavuye dufata ingamba zivana bariya bana ku mihanda birirwa basabiriza, abana bahetse abandi, iyo byagenze kuriya ni nko kuvuga ngo hari Leta itareberera abana bayo, bivuze ko hari ikibazo dufite tudakemura.”

Yakomeje agira ati :”Ariko nasubira inyuma nkasanga hari uburyo twashyizeho bwakemura ikibazo. Nabanje kujya mbibona ku mihanda haba mu mijyi, haba ahandi usohoka mu mujyi ugasanga abana bari aho, abandi bariga, abandi bari aho ngiye kubona mbona abanyamakuru babyanditse, nasubira inyuma nabaza ese ibi bintu by’aba bana ko twafashe umurongo wo kubikemura, ese niba hari ikibazo ngo akizane dushake umurongo w’icyo dukora, ashwi.”

Perezida Kagame kandi yibajije impamvu gahunda yo kujyana abana b’inzererezi mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kugira ngo bave ku mihanda bige imyuga yahagaze nta mpamvu kandi yaratangaga umusaruro ndetse inafasha mu gukemura iki kibazo cy’abana baba ku mihanda.

-2507.jpg

Perezida Kagame

Perezida Kagame ati :”…Hari gahunda yo gukura abana ku mihanda bakajya kwiga imyuga bagakora, byazimiye bite ? Byazimiriye he ? Ni iki cyabaye ? Niba na Iwawa yari ifite ikibazo kuki hatabaye impinduka (improvement) no kuri yo cyangwa n’ahandi cyangwa niba ari n’izina ribi, cyangwa niba kujya ku kirwa atari byiza tugashaka n’ahandi, ariko ihame ryo kubaka aba bana, ryo kubarera yo igakomeza mu bikorwa…ko ntawe uvuga ngo twabuze amikoro birananirana, kuki atari cyo kivugwa habaye iki ?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko atumva impamvu n’abana bafite ababyeyi usanga bakirangwa n’umwanda ku buryo rimwe na rimwe ukeka ko atari abanyarwanda. Yavuze ko bitumvikana kuba aba bana banyurwaho n’abayobozi bakigendera ntibasubize amaso inyuma ngo batekereze icyo gukora.

Umukuru w’igihugu kandi yongeye kwibaza impamvu abana bagicuruzwa mu gihe iki kibazo cyavuzwe cyane bishoboka kugira ngo gishakirwe umuti, ariko agatungurwa no gukomeza kumva kikirirwa kivugwa hirya no hino no mu maraporo.

Yibajije icyabuze kugira ngo iki kibazo cy’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abana gihashywe burundu kuburyo kidakomeza kugaragara mu gihugu nta gikorwa.

Perezida yasabye abayobozi bitabiriye umwiherero gufata ingamba zikaze zituma abakora ibi byaha batinya kubikora bitewe n’ingaruka zikomeye byabagiraho.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Minisitere y”uburinganire n’Umuryango nta kwezi gushize yari yihaye gahunda ko mu byumweru bibiri nta mwana uzaba akirangwa mu muhanda, ariko magingo n’aya ntacyabaye kuko n’ubu uracyasanga abana ku mihanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

-2508.jpg

Oda GASINZIGWA

-2509.jpg

Oda Gasinzigwa aha yajyaga mu mwiherero atazi ibiri bumubeho

Ahangaha Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa wari mu mwiherero yariye indimi imbere ya Pererezida wa Repubulika ndetse n’ abayobozi bakuru baraho ananirwa gusubiza Perezida Kagame impamvu abo bana bagisabiriza mu mihanda.

-90.png

Uhereye ibumuso Dr. Diane Gashumba Minisitiri mushya wa MIGEPROF na KAMANZI Jackline Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri

Mu itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame ashingiye ku bafasha ahabwa n’Itegeko nshinga, yashyizeho Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango aho Dr. Diane Gashumba yagizwe Minisitiri w’Uburinganire akaba asimbuye Oda Gasinzigwa kuri uyu mwanya.

Nkuko iri tangazo rikomeza ribivuga Umulisa Henriette wari usanzwe ari Umunyabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere yasimbujwe KAMANZI Jackline , mu gihe Umulisa Henriette yerekejwe kuba Umunyambanga Mukuru muri Komisiyo Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo.

-2506.jpg

KAYONGA Jack

Perezida Kagame kandi yashyizeho Umuyobozi w’ikigega Agaciro Development Fund ari we KAYONGA Jack, usimbuye Nyakwigendera Vianney Kagabo witabye Imana mu minsi ishize.

Umwanditsi wacu

2016-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Kugira ubwenegihugu bubiri ntibyakagombye gutambamira ubutabera mu guhana abakoze Jenoside: urugero rwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye

Editorial 03 May 2021
Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana

Editorial 29 Jan 2016
RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Editorial 18 Oct 2023
Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Abaturiye n’abakoresha ibiyaga n’inzuzi barishimira serivisi bahabwa n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Editorial 21 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe
Amakuru

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Editorial 14 Feb 2022
Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda
Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Rugwizangoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda

Editorial 26 Mar 2018
Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi
UBUKERARUGENDO

Zambia irashimagiza RwandAir mu kwagura ubukerarugendo mu bihugu byombi

Editorial 16 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru