• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Ubwanditsi 20 Oct 2018 Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi ucyuye igihe CG Emmanuel K Gasana na DCG Dan Munyuza wagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe kandi uyoborwa na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye barimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode  Uwizeyimana, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha  Col Jannoat Ruhunga ndetse n’umushinjacyaha mukuru wa Repuburika Jean Bosco Mutangana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge yashimiye CG Emmanuel K Gasana umurava n’ubwitange yagaragaje mu gihe cy’imyaka icyenda amaze ari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati”Mumyaka icyenda ishize Polisi yagutse mu buryo bugaragara, haba mu mubare w’abayigize, mu bikorwa byo  kubungabunga amahoro ku isi, ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere n’umutekano w’abaturage.’’

Minisitiri Businge akomeza agaragaza ko Polisi iri ku kigero cyiza kugeza aho  nayo yibaruka ibigo bitandukanye byunganira igihugu  cyacu mu mutekano n’iterambere.

Yagize ati” Polisi ni urwego ruhagaze neza kugeza aho narwo rwibaruka izindi nzego zirimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ikigo  cy’Igihugu gishinzwe gukusanya ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory)kandi byose bikora cyinyamwuga mu kwihutisha ubutabera abaturage bakeneye.’’

Minisitiri Businge asoza yifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda  amusaba gukomeza kubaka u rwego rukomeye kandi rwubashywe  ku ruhando mpuzamahanga.

IGP Dan Munyuza yashimiye Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame icyizere n’inshingano yamuhaye zo kuba umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yashimiye kandi  umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe ubufatanye bwa muranze mu kazi mu gihe cyose bamaze bakorana amwizeza ko ubu bufatanye buzakomeza kuranga abayobozi ba Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati” Ubufatanye, gukora nk’ikipe , kwitangira akazi nibyo bizakomeza kuturanga  mu rwego rwo kubaka Polisi itajegajega ifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha ndetse no gucunga umutekano haba mu Gihugu  no hanze yacyo.”

CG Emmanuel K Gasana umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe wagizwe umuyobozi w’ Intara y’Amajyepfo yashimiye umukuru w’ Igihugu impanuro n’inkunga atahwemye kugeza kuri Polisi  hagamijwe kubaka urwego rutajegajega.

CG Gasana asoza yizeza Polisi  ubufatanye mu rwego rwo kubaka igihugu kizira ibyaha.

Yagize ati” Inzego z’ibanze ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu ibi bivuze ko nkiri kumwe namwe mu rugendo rwo gukumira igishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

CG Emmanuel K Gasana yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva kuwa 19/10/2009 kugeza kuwa 18/10/2018  akaba yahinduriwe imirimo aho yagizwe  umuyobozi w’intara y’Amajyepfo.

2018-10-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Moto ya 3 muri Poromosiyo ya Tunga na Airtel yegukanywe na Munyabugingo Dieudonne.

Moto ya 3 muri Poromosiyo ya Tunga na Airtel yegukanywe na Munyabugingo Dieudonne.

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Ubwanditsi 07 Aug 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    October 21, 20182:52 pm -

    Nonese ko wumva Dan Munyuza ahinduriwe imilimo, tuzajya tuvuga utuzi twande? Azongera kubona umwanya wo kudutanga?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame
UBUKUNGU

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019
BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly
Amakuru

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

Ubwanditsi 19 May 2023
Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 24 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru