• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Umuyobozi mushya wa polisi yasabwe gukomeza kubaka urwego rukomeye kandi rwubashywe

Editorial 20 Oct 2018 Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2018, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi ucyuye igihe CG Emmanuel K Gasana na DCG Dan Munyuza wagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe kandi uyoborwa na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye barimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode  Uwizeyimana, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha  Col Jannoat Ruhunga ndetse n’umushinjacyaha mukuru wa Repuburika Jean Bosco Mutangana.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge yashimiye CG Emmanuel K Gasana umurava n’ubwitange yagaragaje mu gihe cy’imyaka icyenda amaze ari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati”Mumyaka icyenda ishize Polisi yagutse mu buryo bugaragara, haba mu mubare w’abayigize, mu bikorwa byo  kubungabunga amahoro ku isi, ndetse n’ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere n’umutekano w’abaturage.’’

Minisitiri Businge akomeza agaragaza ko Polisi iri ku kigero cyiza kugeza aho  nayo yibaruka ibigo bitandukanye byunganira igihugu  cyacu mu mutekano n’iterambere.

Yagize ati” Polisi ni urwego ruhagaze neza kugeza aho narwo rwibaruka izindi nzego zirimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ikigo  cy’Igihugu gishinzwe gukusanya ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory)kandi byose bikora cyinyamwuga mu kwihutisha ubutabera abaturage bakeneye.’’

Minisitiri Businge asoza yifuriza ishya n’ihirwe umuyobozi mushya wa Polisi y’u Rwanda  amusaba gukomeza kubaka u rwego rukomeye kandi rwubashywe  ku ruhando mpuzamahanga.

IGP Dan Munyuza yashimiye Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame icyizere n’inshingano yamuhaye zo kuba umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yashimiye kandi  umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe ubufatanye bwa muranze mu kazi mu gihe cyose bamaze bakorana amwizeza ko ubu bufatanye buzakomeza kuranga abayobozi ba Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati” Ubufatanye, gukora nk’ikipe , kwitangira akazi nibyo bizakomeza kuturanga  mu rwego rwo kubaka Polisi itajegajega ifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha ndetse no gucunga umutekano haba mu Gihugu  no hanze yacyo.”

CG Emmanuel K Gasana umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe wagizwe umuyobozi w’ Intara y’Amajyepfo yashimiye umukuru w’ Igihugu impanuro n’inkunga atahwemye kugeza kuri Polisi  hagamijwe kubaka urwego rutajegajega.

CG Gasana asoza yizeza Polisi  ubufatanye mu rwego rwo kubaka igihugu kizira ibyaha.

Yagize ati” Inzego z’ibanze ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Polisi mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu ibi bivuze ko nkiri kumwe namwe mu rugendo rwo gukumira igishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

CG Emmanuel K Gasana yagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva kuwa 19/10/2009 kugeza kuwa 18/10/2018  akaba yahinduriwe imirimo aho yagizwe  umuyobozi w’intara y’Amajyepfo.

2018-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Editorial 20 May 2021
Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Editorial 12 Nov 2018
Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame

Editorial 08 Sep 2021
Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Eddy Kenzi yegukanye ibihembo byinshi mu irushanwa Uganda Music Awards 2017, Dore abegukanye ibihembo bose

Editorial 06 Aug 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    October 21, 20182:52 pm -

    Nonese ko wumva Dan Munyuza ahinduriwe imilimo, tuzajya tuvuga utuzi twande? Azongera kubona umwanya wo kudutanga?

    Subiza

Leave a Reply to Rebero Jeremy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho
POLITIKI

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Editorial 05 Sep 2018
Icyo nkundira Kagame
Mu Mahanga

Icyo nkundira Kagame

Editorial 19 Sep 2016
Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara
INKURU NYAMUKURU

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru