• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho   |   16 Mar 2026

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ubwanditsi 29 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu minsi ibiri ishize, Maj Gen Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yatangaje amagambo arimo ivangura rikabije ndetse yimakaza urwango ku Batutsi, agira inama Abakongomani ko kurongora abagore b’Abatutsikazi bagomba kubyitondera . Ibi byateje imvururu, ndetse n’ubuyobozi bw’ingabo bwa FARDC bumuhagarika mu inshingano kubera igitutu cyaturikaga ku isi yose.

Ariko ikibazo nyamukuru si uko Ekenge yasubitswe, ahubwo ni uko ivangura, urwango n’ivanguramoko bigaragara mu mvugo n’imikorere ya bamwe mu bayobozi muri Congo byamaze igihe birangwa mu miyoborere yabo. Abasesenguzi n’impuguke mu by’imibanire y’abantu bavuga ko ibivugwa na Ekenge bitari impanuka cyangwa ijambo ry’umuntu ku giti cye, ahubwo byerekana ko hari imitekerereze yegamiye ku ivanguramoko kandi ishyigikiwe n’abayobozi bakuru.

Urwango rukabije ruri gukwirakwira mu mvugo za politiki, aho bamwe batanga inyigisho zishingiye ku ivangura ry’Abatutsi, rikaba rishobora guteza ibibazo bikomeye mu muryango mu karere.

Guhagarika Ekenge si igisubizo kirambye ku kibazo cy’urwango n’ivanguramoko, keretse niba abayobozi ba politiki n’inzego za leta muri Congo bemeye guhindura imitekerereze n’imiyoborere y’ibitekerezo by’urwango.
Televiziyo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC) yahagaritse by’agateganyo umunyamakuru witwa Joseph Oscar Mbal Kahij wakiriye Gen Maj Sylvain Ekenge ubwo yibasiraga Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

KU wa 29 Ukuboza 2025, ubuyobozi bukuru bwa RTNC bwagize buti “Umuyobozi ushinzwe isakazamakuru kuri televiziyo, Oscar Mbal Kahij, yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye, kubera ko yemeye ko amagambo yibasira ubwoko bw’Abatutsi y’Umuvugizi wa FARDC, Gen Sylvain Ekenge Efomi, atambuka.”

Kahij yakiriye Gen Maj Ekenge kuri televiziyo y’igihugu tariki ya 27 Ukuboza, mu kiganiro ‘Plateau Special’. Yari yagiye gusobanura uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane mu bice biri kuberamo imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aho kwibanda ku nsanganyamatsiko, Kahij na Gen Maj Ekenge bafashe umwanya munini bibasira Abanyarwanda n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. Byageze aho uyu musirikare avuga ko gushaka umugore w’Umutsikazi bisaba kwitonda kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, yaraye ahagaritse by’agateganyo Gen Maj Ekenge kubera aya magambo, nyuma y’igitutu cyaturukaga impande n’impande cy’abayamagana.

Amagambo ya Gen Maj Ekenge agaragaza uburyo urwango Abatutsi bafitiwe muri RDC rwafashe intera ndende, nubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwari bumaze igihe kinini bugaragaza ko abaturage bose bafatwa kimwe.

2025-12-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2025
Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini  yihishahisha

Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini yihishahisha

Ubwanditsi 12 May 2016
Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubugome bwa ruharwa Dr Vincent Bajinya mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze

Ubwanditsi 29 Nov 2022
Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 05 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi
Amakuru

Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y’Ububiligi

Ubwanditsi 26 Oct 2021
Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira
POLITIKI

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano
Mu Mahanga

Abayoboke b’idini ya Isilamu bo mu karere ka Ruhango bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Ubwanditsi 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru