• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu

AMAFOTO: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu

Ubwanditsi 09 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri izakina n’ikipe y’igihugu ya Mozambique i Kigali ndetse n’ikipe ya Cameroun iwayo mu guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 kizabera mu gihugu cya Cameroun.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iyobowe na Mashami Vincent yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, ni imyitozo yabere ku sitade ya Kigali i Nyamirambo aho yatangiye ku isaha ya 09:30 ndetse bakaba banagomba gukora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere dore ko umutoza yavuze ko bagomba gukora imyitozo ibiri ku munsi.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bakinaga imbere mu Rwanda ubwo shampiyona yarimo ikinwa dore ko imaze hafi amezi abiri idakinwa kubera ko yari yasubitswe bitewe n’ubwandu bwa koronavirusi bwazamukaga umunsi ku munsi, ni mugihe abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bari bahamagawe bazasanga bagenzi babo mu mwiherero ubwo amatariki yemewe naa FIFA azaba yageze.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri ndetse rurasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye ngo rugire amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

Cameroun iyoboye iri tsinda n’amanota 10, ikurikiwe na Mozambique inganya na Cp-Vert amanota ane.

Urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe

Abanyezamu

Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
Yves Kimenyi (Kiyovu SC)
Ba myugariro

Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
Emery Bayisenge (AS Kigali)
Thierry Manzi (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
Eric Rutanga (Police FC)
Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo hagati

Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Suède)
Olivier Niyonzima (APR FC)
Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Grèce)
Bosco Ruboneka (APR FC)
Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
Djabel Manishimwe (APR FC)
Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
Eric Ngendahimana (Police FC)

Abataha izamu

Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania)
Dominique Savio Nshuti (Police FC)
Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
Lague Byiringiro (APR FC)
Danny Usengimana (APR FC)
Osée Iyabivuze (Police FC)

2021-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Ubwanditsi 18 Feb 2022
Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji
Mu Rwanda

Igihugu nticyatera imbere mugihe abaturage bameze nk’injiji

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 08 Jul 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru