• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc

Amafoto – Nyuma yaho Rayon Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mikino wa gicuti, yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Cassablanca yo muri Maroc

Ubwanditsi 25 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rwego rwo guhatanira gukina imikino ya mbere y’umwaka w’imikino wa 2021-2022, amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya gicuti ngo barebe urwego bagezeho bitegura iyi shampiyona.

Ku isonga, ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, Gikundiro yari yerekeje mu majyaruguru y’u Rwanda gukina na Musanze FC, ni umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi mushya wayo Essomba Willy Onana.

Ni umukino wakinwe amakipe yombi agerageza abakinnyi bayo bashya bitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022, ndetse kandi aya makipe muri uyu mwaka afite abatoza bashya ugereranyije n’umwaka ushize w’imikino, kuri Rayon Sports itozwa ubu na Masudi Djuma naho kuri Musanze FC yo itozwa na Frank Ouna ukomoka muri Kenya.

Muri uyu mukino waranzwe no gukinira mu kibuga ku mpande zombi, by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports niyo yanitwaraga neza ibifashijwemo n’abakinnyi bashya barimo Onana watsinze igitego ubwo hari ku munota wa 49 w’umukino.

Kuri Gikundiro kandi yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bashya bavunitse bayobowe na Mico Justin bakuye muri Police FC, Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo avuye muri Espoir FC ndetse na Mitima Isaac wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya.

Mu bakinnyi bashya bagaragaye muri uyu mukino ba Rayon Sports, harimo Umunya-Mali Sanogo Souleyman, Umunya-Sénégal Mpongo Blaise Sadam, Nwosu Samuel Chukwudi, Nsenguyumva Isaac ndetse na Mugisha François ’Master’.

Ku ruhande rwa Musanze bamwe mu bakinnyi bagaragaye muri uyu mukino bashya barimo Nyirinkindi Saleh wavuye muri Kiyovu SC, Namanda Luke Asula, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.

Nyuma y’uyu mukino kandi ikipe ya Rayon Sports, binyuze mu bufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca, Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi mushya Ait Lahaissane uvuye muri iyi kipe yo muri Maroc.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri Nyakanga amakipe yombi agiranye amasezerano y’ubufatanye, Kiri ubu amakipe yombi yatangiye kubyaza umusaruro ibiyakubiyemo harimo guhererekanya abakinnyi, aho ikipe ya Rayon Sports yasinyishije ukina mu kibuga hagati.

Lahaissane w’imyaka 21 yazamukiye mu makipe y’abato ba Raja Casablanca. Akina mu kibuga hagati asatira.Yasinye umwaka w’intizanyo ushobora kongerwa.

Ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.

Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana.

2021-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ngoma: Umumotari yafatanywe imifuka itanu y’urumogi

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ubwanditsi 06 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone
IKORANABUHANGA

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU
ITOHOZA

Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye Eugène Gasana yahakanye ibivugwa mu cyegeranyo cy’impunguke za ONU

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%
Mu Rwanda

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru