• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Ubwanditsi 13 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru agezweho Rushyashya yakuye mubagize umutwe w’iterabwoba wa RNC ni uko abari abahuzabikorwa ba RNC muri Uganda aribo Prossy Bonabaana na Sula Nuwamanya basezeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma y’amakimbirane yabo no kutumvikana na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali.

Ubu twandika iyi nkuru, Frank Ntwali ari muri Uganda akaba yarazanywe no kureba uburyo amafaranga yatanzwe n’abagize uyu mutwe yarigishijwe.

Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya barashaka guharira umwanya wabo mu gushaka amafaranga binyuze mu muryango wabo utegamiye kuri Leta ariwo Self-Worthy Initiative Development aho gushakira indonke muri RNC kuko ibyo bari bijejwe na Kayumba Nyamwasa ntibakibibona.

Nkuko RNC yumva ko Uganda ariho ifite abayoboke benshi, Frank Ntwali na Mukankusi Charlotte barateganya kwimurira ibyicaro byabo muri Uganda ngo babashe guhuza ibikorwa byuyu mutwe. Abava muri RNC bose bemeza ko isigaye ku muryango mugari wa Kayumba Nyamwasa n’inshuti ze nka Charlotte Mukankusi wivugiye ubwe ko umuntu usuzugura Kayumba Nyamwasa atazajya mu ijuru; yongeyeho ko ubwo ari ubutumwa Imana yamwihereye.

Kuba Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana bari bahagarariye CMI muri uyu mutwe nabo basezeye, ni ikigaragaza ko uyu mutwe uri kundunduro dore ko nubundi ushamikiye ku kinyoma bakaba basanga abandi bavuye muri uyu mutwe bakajya mu witwa Rwanda Alliance for Change uyobowe na Deo Nyirigira I Mbarara muri Uganda.

Uyu DEo Nyirigira yatandukanye na Kayumba Nyamwasa amurega kumwicira umuhungu we Felix Mwizerwa mu mashyamba ya Kongo.  Ibi kandi bigaragaje ko Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana bagiye muri RNC bakurikiye amafaranga nta mpamvu ya Politiki bari bafite; byatangiye ubwo Prosssy Bonabana yahezwaga mu nama zivugirwamo amabanga ya RNC no gusura aho abarwanyi ba RNC batorezwa.

Leta ya Uganda ikomeje gufasha uyu mutwe wa RNC dore ko ubu ariyo yishyura ibijyanye n’urugend rwa Frank Ntwali mu guhuza ibikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

2021-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Kirehe: Umumotari n’umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu modoka bafashe umuntu ifite urumogi

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Ubwanditsi 06 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo
HIRYA NO HINO

Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 
INKURU NYAMUKURU

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Ubwanditsi 19 Apr 2020
Muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Muzunga iri kubyinisha amashyaka yo hanze arwanya ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru