• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Bombori bombori muri RNC, Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya bitandukanyije nayo, impamvu nyamukuru bapfuye ni amafaranga

Ubwanditsi 13 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru agezweho Rushyashya yakuye mubagize umutwe w’iterabwoba wa RNC ni uko abari abahuzabikorwa ba RNC muri Uganda aribo Prossy Bonabaana na Sula Nuwamanya basezeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma y’amakimbirane yabo no kutumvikana na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali.

Ubu twandika iyi nkuru, Frank Ntwali ari muri Uganda akaba yarazanywe no kureba uburyo amafaranga yatanzwe n’abagize uyu mutwe yarigishijwe.

Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya barashaka guharira umwanya wabo mu gushaka amafaranga binyuze mu muryango wabo utegamiye kuri Leta ariwo Self-Worthy Initiative Development aho gushakira indonke muri RNC kuko ibyo bari bijejwe na Kayumba Nyamwasa ntibakibibona.

Nkuko RNC yumva ko Uganda ariho ifite abayoboke benshi, Frank Ntwali na Mukankusi Charlotte barateganya kwimurira ibyicaro byabo muri Uganda ngo babashe guhuza ibikorwa byuyu mutwe. Abava muri RNC bose bemeza ko isigaye ku muryango mugari wa Kayumba Nyamwasa n’inshuti ze nka Charlotte Mukankusi wivugiye ubwe ko umuntu usuzugura Kayumba Nyamwasa atazajya mu ijuru; yongeyeho ko ubwo ari ubutumwa Imana yamwihereye.

Kuba Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana bari bahagarariye CMI muri uyu mutwe nabo basezeye, ni ikigaragaza ko uyu mutwe uri kundunduro dore ko nubundi ushamikiye ku kinyoma bakaba basanga abandi bavuye muri uyu mutwe bakajya mu witwa Rwanda Alliance for Change uyobowe na Deo Nyirigira I Mbarara muri Uganda.

Uyu DEo Nyirigira yatandukanye na Kayumba Nyamwasa amurega kumwicira umuhungu we Felix Mwizerwa mu mashyamba ya Kongo.  Ibi kandi bigaragaje ko Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana bagiye muri RNC bakurikiye amafaranga nta mpamvu ya Politiki bari bafite; byatangiye ubwo Prosssy Bonabana yahezwaga mu nama zivugirwamo amabanga ya RNC no gusura aho abarwanyi ba RNC batorezwa.

Leta ya Uganda ikomeje gufasha uyu mutwe wa RNC dore ko ubu ariyo yishyura ibijyanye n’urugend rwa Frank Ntwali mu guhuza ibikorwa bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

2021-07-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ubwanditsi 20 Nov 2023
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Ubwanditsi 06 Apr 2018
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Ubwanditsi 04 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 04 Aug 2025
Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards
IMIKINO

Angelique Kidjo yongeye gutsindira igihembo muri Grammy Awards

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba
HIRYA NO HINO

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 02 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru