• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface yagize icyo avuga kuri Casimiry Kayumba witabye Imana

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface yagize icyo avuga kuri Casimiry Kayumba witabye Imana

Ubwanditsi 17 Jan 2018 Mu Mahanga

Ndatangariza abantu bose ko nifatanije mu kababaro n’abanyamakuru bose bo mu Rwanda hamwe n’umuryango w’umunyamakuru Casimiry Kayumba witabye imana tariki ya 15/01/2018.

Casimiry namumenyeye i Kigali guhera mumyaka ya za 1995 n’imyaka yakurikiye mu itangazamakuru ry’u Rwanda yakoranaga umurava n’ubuhanga bwinshi.

Yari umugabo ukunda cyane umwuga we w’itangamakuru kandi yari umuhanga cyane ndetse akarangwa no kwakira no kubaha ibitekerezo bya buri wese umugannye agamije kubaka igihugu.
Yakunze kandi gutangaza n’inkuru zanjye mukinyamakuru cye UKURI.

By’umwihariko njye nk’umuntu watowe muri comite y’inyangamugayo bise comite de surveillance abandi bakayita comite des sages ya Press House (Maison de Presse du Rwanda) igishingwa, abandi batowe muri iyo comite akaba ari Madamu Ingabire Marie Immaculee na Bwana Ntaganzwa, ndemezako Casimiry Kayumba yari umuntu udacika intege kucyo yabaga yiyemeje, nkaba nkekako ari nabyo byamuhaye imbaraga zo gukomeza kuba umunyamakuru mubihe bitari byoroshye kugeza ubu. Twibukiranye ko nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi, itangazamakuru ry’u Rwanda naryo ryiyubatse rihereye kubusa nk’izindi nzego z’igihugu. Itangazamakuru mubihe bishize ryari rifite ubushobozi buke cyane burifasha kugera kunshingano zaryo. Casimiry Kayumba rero ari mubanyamakuru bubatse itangazamakuru ry’u Rwanda bahereye kubusa.

Ibi kandi nkaba mbishimira abanyamakuru bose bari mumwuga muri icyo gihe hamwe n’abandi bawujemo nyuma. Ibi bikaba bishimangira ko abanyamakuru b’u Rwanda nabo ari abantu bakunda igihugu cyacu cyane kuko atari abantu bakora akazi kabo bakurikiye indonke. Ndetse njye nk’umuhamya wagiye abyibonera iyi myaka yose, buri muturarwanda yaba umuturage cyangwa unutegetsi agomba kubaha no kuzirikana ko mubantu batumye igihugu cyiyubaka kuburyo bwiza kandi bwihuse ndetse kikagira isura nziza mumahanga, abanyamakuru ba Leta n’abigenga nabo babigizemo uruhare rukomeye cyane kuko bagiye bakomeza kwihangana bagakora umurimo wabo neza bifashishije uburyo budahagije babaga bafite.

Ndarangiza nshimira abanyamakuru ko mu bushobozi buke baba bafite bihangana bagatunganya umurimo wabo neza, ariko cyane cyane nkaba mbashimira uburyo baguma ari umuryango umwe bagatabarana haba kuwagize ibyago n’ibindi.

Ikindi mbashimira niboneye ubwo nari mu Rwanda mu kwezi kwa cumi n’abiri 2017, ni uburyo bashoboye gufatanya na leta yacu y’ u Rwanda kwiyubakira inzego zibubahisha kandi zibafasha gutunganya umurimo wabo neza.

Ikindi mbashimira by’umwihariko n’uburyo bakomeje gukomeza umutsi muri ibi bihe bya new technology aho itangazamakuru rigenda rihindura isura buri muntu wese aho ari mu gihugu no ku isi yose agahinduka uvomwaho amakuru cyangwa agahinduka uyatangaza n’uyakwirakwiza byaba ngombwa akayibikaho agamije kuyasangiza abandi batuye isi atagombeye gukenera igitangazamakuru gisanzwe.

Abanyamakuru b’u Rwanda kimwe n’ab’ibindi bihugu ntabwo bari mubihe biboroheye bikaba bitera n’ingaruka nyinshi kubitangazamakuru by’ubwoko bwose n’umwuga wabo muri rusange. Kuba umunyamakuru muri iki gihe cy’ubu ukabishobora nuko uba uri intwari ukaba n’umunyabwenge udasanzwe.

Bwana Casimiry Kayumba rero yakomeje kuba muri izo ntwari z’abanyamakuru zikomeje guhangana n’ibihe zigakomeza umwuga wazo kandi zikawuteza imbere. Buri wese ushyira mu gaciro ahe icyubahiro gikwiye abanyamakuru bose b’abanyarwanda n’abandi, baba abakorera leta cyangwa abakorera itangazamakuru ry’abikorera kugiti cyabo.

Kugiti cyanjye ndetse no mu izina ry’abanyarwanda bazirikana kandi bubaha itangazamakuru, abanyamakuru mwese mukomeje umwuga wanyu neza ndagirango mbabwire nti MURI INTWARI Z’IGIHUGU CYACU CY’U RWANDA, ABANYARWANDA BOSE N’ABATUYE ISI BOSE BAZAHORA BAZIRIKANA UBUTWARI N’UBWITANGE BWANYU KANDI MURI INDORERWAMO N’URUTI RW’UMUGONGO BYA SOSIYETE NYARWANDA IKOMEJE KWIYUBAKA KANDI IGENDA IHINDUKA INTANGARUGERO KUBATUYE ISI BOSE.

Ndetse by’umwihariko w’ibanga ry’akazi, nziko abanyamakuru benshi bigomwa ibyagombye kubatunga no kubatungira imiryango yabo, bakabyifashisha mugutuma bakomeza gukora umwuga wabo neza. Abanyamakuru benshi rero ni Imfura zishinjagira zishira, niyo mpamvu buri wese (kunzego zose) abagomba icyubahiro gikomeye kuko ni intwari zitangira iguhugu na sosiyete nyarwanda muri rusange.

Casimiry Kayumba imana imwakire kandi ikomeze kwihanganisha umuryango we.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 16/01/2018

RUTAYISIRE Boniface umwe mubatowe muri comite y’inyangamugayo ya Press House mu mwaka wa 2000 ishingwa.
Tel : +32 466 45 77 04 ( Tel & Watsapp)
Ubu atuye mu Rwanda rwa Diaspora yo mu Bubirigi

2018-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Thomas Nahimana aravuga intambara ngo yibonere amaronko kuko azi neza icyo yabyariye Rusesabagina

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Polisi y’u Rwanda yagize  icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Ubwanditsi 28 Feb 2016
Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Abashaka kuba ba Mayor mu turere 30 tw’u Rwanda baratangira kubisaba

Ubwanditsi 05 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo
HIRYA NO HINO

Dore bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza umuhungu wakunze, n’utangira kubyibonaho uzamenye ko uri mu rukundo

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza
Mu Mahanga

Prof Shyaka avuga ko gitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitatakaye kuko cyaje ari cyiza

Ubwanditsi 22 Dec 2016
Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano
Mu Mahanga

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Ubwanditsi 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru