• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Uganda yashyizwe ku gitutu ku gukurikirana abishe abarenga 100 mu bwami bwa Rwenzururu

Ubwanditsi 28 Nov 2018 Mu Mahanga

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango mpuzamahanga, birasaba abategetsi ba Uganda gukora iperereza ryimbitse ku gitero cyagabwe ku bwami bwa Rwenzururu, mu myaka ibiri ishize kigahitana abantu basaga 100.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), irasabira ubutabera abaguye muri icyo gitero cyagabwe n’abapolisi n’abasirikare kugeza magingo aya batarabiryozwa.

Nk’uko fox News yabitangaje, kuri uyu wa Kabiri Amerika yasohoye ubutumwa bugira buti “Bazategereza kugeza ryari? (ubutabera).”

Uganda yo ivuga ko abagabye icyo gitero bari imbere y’inzego z’ubutabera. Ariko nta tabwa muri yombi ry’abakigizemo uruhare ryatangajwe ndetse uwayoboye icyo gitero Maj. Gen. Peter Elwelu yazamuwe mu ntera agirwa Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

EU yo yasabye umucyo mu iperereza ku bagabye icyo gitero cyahitanye inzirakarengane.

Amnesty International yo yatangaje ko hari abishwe bakubiswe, imibiri yabo irarohwa.

Uretse abo, Human Rights Watch yababajwe by’umwihariko n’abana babarirwa muri 15 bishwe muri icyo gitero, Uganda ntikurikirane.

Umuyobozi wa Human Rights Watch mu Afurika y’Iburasirazuba, Maria Burnett, yagize ati “Abayobozi ba Uganda ntibanabaza impamvu imbaraga z’umurengera zakoreshejwe uwo munsi n’icyishe abana, ibi byerekana kudaha agaciro ubuzima bwa muntu.”

Ubwami bwa Rwenzururu buherereye mu misozi miremire ya Rwenzori hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rwenzururu yemewe nk’ubwami mu 2008 nyuma yo kwifuzwa n’abaturage bigahabwa umugisha na Perezida Museveni. Gusa ubutegetsi muri iki gihugu, buvuga ko abatuye aka gace bashaka kwiyomora kuri Uganda bakaba igihugu cyigenga.

2018-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Perezida Kagame yanenze abumvikanisha nabi gahunda yo guca caguwa mu gihugu

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Ubwanditsi 17 Jul 2021
Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Madamu Jeannette Kagame yasabye abifite kuzamura abanyantege nke

Ubwanditsi 13 May 2016
Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Ubwanditsi 15 Jun 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 29, 201812:07 pm -

    Uburenganzira Bwamuntu Muri Uganda Ntaburiyo

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura
IMIKINO

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora
IKORANABUHANGA

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ubwanditsi 05 May 2018
Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame
INKURU NYAMUKURU

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Ubwanditsi 21 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru