• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida w’u Rwanda

Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yamaganye umukozi mukuru muri Perezidansi ya Uganda watutse Perezida w’u Rwanda

Editorial 07 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Ambasaderi Ayebare Adonia
uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye, yamaganye
ikinyabupfura gike cy’uwitwa Duncan ABIGABA uherutse kwifatira ku
gahanga Perezida w’uRwanda, Paul Kagame.

Uyu Duncan Abigaba ni umukozi mukuru mu biro bya Perezida Yoweri
Museveni, Ambasaderi Ayebare rero yamwibukije ko umuntu ufite
umwanya ukomeye muri Leta atagombye gutuka Perezida w’ikindi
gihugu, kuko bishobora kwitirirwa iyo Leta yose, bigatuma umubano
hagati y’ibihugu byombi urushaho kuba mubi.
Duncan Abigaba ni umuhezanguni ukunze kwikoma u Rwanda
n’abayobozi barwo. Yumvikanye kenshi mu magambo n’ibikorwa
bishyushya umutwe, aho gutanga ibitekerezo byatuma umubano hagati
y’uRwanda na Uganda uzanzamuka.

Abantu benshi cyane banyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga
bushima Ambasaderi Adonia Ayebare watinyutse kunenga bamwe mu
banyapolitiki bo mu gihugu cye barengera, bakigira intyoza mu bitutsi
bidafite icyo byakemura mu bwumvikane buke hagati ya Uganda
n’uRwanda.

Bavuze ko igikwiye ari ukubahana, abanyapolitiki ndetse
n’abaturage bagatanga inama n’ibitekerezo bigamije kubanisha neza
ibihugu byombi. Muri uwo butumwa ku mbuga nkoranyambaga
z’abantu banyuranye kandi, uwitwa Ofwono Opondo, Umuvugizi wa
Guverinoma ya Uganda, nawe yasabwe kongera ikinyabupfura
n’ubushishozi mu byo atangaza ku Rwanda, akareka gukomeza kubiba
urwango no gukwiza ibinyoma.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye
n’abanyamakuru ndetse n’abaturage ku cyumweru gishize, yavuze ko
nta muturage wa Uganda uzahohotererwa mu Rwanda azira
imyitwarire y’abategetsi ba Uganda.

Nk’uko rero Ambasaderi Adonia
Ayebare yabigenje, Abagande bari mu Rwanda bari bakwiye
guhaguruka, bakamagana ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyarwanda
bari muri Uganda, kuko abo Banyarwanda nabo bifuza kwishyira
bakizana nk’uko bimeze ku Bagande bari mu Rwanda.

2021-09-07
Editorial

IZINDI NKURU

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Car Free Day mu mujyi wa Kigali yagarutse hibutswa ko Siporo izakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Editorial 22 May 2021
VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Editorial 30 Nov 2019
Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Abatuye muri Huye bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 23 Feb 2016
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Editorial 16 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho
INKURU NYAMUKURU

U Burusiya bwemeje ko Syria yashwanyurije mu kirere ibisasu 71 mu birenga 100 yarashweho

Editorial 15 Apr 2018
Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu
Mu Rwanda

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Editorial 07 Aug 2017
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru