• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Agatogo k’ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho?

Ubwanditsi 12 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abasesengura politiki, by’umwihariko ibijyanye n’intambara, umutekano no gukemura amakimbirane, bakomeje kwibaza ireme ry’umusaruro w’ingabo zicucitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko uko iminsi yicuma birushaho kudogera.

Izi ni mpungenge zishingiye kukuba muri iki gihugu hakomeje kwiyongera abasirikare baturutse imihanda yose, biyongera ku mitwe yitwaje intwaro irenga 140 yiganje mu Burasirazuba bw’iki gihugu.Abarambye mu busesenguzi bw’Akarere k’Ibiyaga Bigari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherereyemo, iyo bageze ku ngingo y’umutekano muke, bakunze gutinda ku mitwe y’iterabwoba; ADF (Allied Democratic Force) ukomoka muri Uganda, FDLR, washinzwe kandi ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda, indi mitwe yitwaje intwaro isaga 140 irimo CODECO, Maimai-Nyatura n’indi itandukanye.

Icyakora nanone kuri ubu igiteye urujijo muri iki gihugu ni umusanzu uzatangwa n’abacanshuro Perezida Tshisekedi yakuye mu bihugu bitandukanye. Biragoye kumva ukuntu aba bacanshuro bazakorana n’izindi ngabo Tshisekedi yahawe n’imiryango mpuzamahanga nka Nka l’ONU, EAC (EACRF), n’ingabo zitangwa kubucuti afitanye nibindi bihugu nk’Angola.

Nkuko bigarara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, ku mbuga nkoranyambaga no mu buhamya butangwa n’abanyamakuru barambye mu gukora inkuru zicukumbuye, gutara no gutangaza amakuru y’ahabera intambara, kuri ubu muri Congo hari; Abacanshuro baturuka muburasirazuba bw’uburayi.

Aba bashinjwa kuba barakoze ibyaha by’ihohotera muri Mali no muri Santrafurika (Republic of Central Africa) ubwo bitabazwaga n’ibi bihugu.Aha ngaha icy’umvikana nuko nta mucanshuro ubayifuriza igihugu cyamuhaye akazi amahoro.

Ahubwo abacanshuro bakora iyo bwabaga ngo umutekano ubure maze bagumye bagumane akazi. Kuri DRC byo ni urundi rwego, kuko uretse kuzagira Congo akarima bazakoremo ibyaha byibasira ikiremwa muntu nko gufata ku ngufu, aba bacanshuro bahiteze kuzasahura amabuye y’agaciro basanzwe bamaranira muri iki gihugu.Uyu mutwe ukomoka muri Bulgaria uyobowe na Frenchman Olivier Bazin uzwi nka Colonel Mario bari gufatanya n’ingabo za Congo, FARDC na FDLR.

Uretse aba bacanshuro baje muri DRC kubera ikibazo cy’umutekano muke n’ubuyobozi bwa ntibindeba bwa Congo, President Tshisekedi yaniyambaje FDLR, Umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, buzuyemo ingengabitekerezo ya genocide. Bamaze no kuyicengeza mu baturage ba Congo murwego rwo kuvangura abanyecongo bavuga ikinyarwanda. Izo nyeshyamba za FDLR zambara imyeda y’Ingabo za congo zizwiho kuba zitishoboreye kandi zamunzwe na Ruswa, maze bakajya mubikorwa byo kwica no gusahura abanyecongo bavuga ikinyarwanda.

Muri Congo hari agatogo k’ingabo nyamara abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko nta musaruro zitanga, aka bwa buro bwinshi butagira umusuru. Urugero rwa hafi ni ingabo za Loni Monusco zihamaze imyaka isaga 20 umumaro wazo ari ugutanga amakuru y’uko muri DRC ibintu byifashe. Nyamara abanye-Congo bakomeje gukurwa mu byabo n’intambara.

Mu rwego rwo kuzabona uko asubika amatora, Perezida Tshisekedi yanze kubahiriza amasezerano yari gutuma M23 ihagarika imirwano. Yakoresheje abanyepolitiki bamushyigikiye, bashishikariza abaturage kwigaragambya basabako ingabo zaje kugoboka iki gihugu zirukanwa, ahubwo azana abacanshuro bazatuma ibintu birushaho kudogera.Amatangazo Guverinoma ya DRC imaze igihe ishyira hanze hahora hagarurwamo igika kivuga ko amatora atazaba mu gihe igihugu kiri mu ntambara.

Ikibazo umuntu wese yakomeza kwibaza ni kimwe, uru ruhuriane rw’ingabo zikomeje kwisukiranya muri congo ni iki kizima zizamarira iki Gihugu. Twibutse ko mungabo zijya muri kiriya gihugu, iz’u Rwanda ntabwo zirimo kuko President Tshisekedi yakomeje gushinja U Rwanda gufasha umutwe wa M23 avuga ko ari abanyarwa.

2023-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019
Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Ubwanditsi 12 Aug 2017
Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Ubwanditsi 22 Oct 2021
Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Abayobozi babiri b’uburezi mu karere bafunzwe bakurikiranyweho amakosa mu itangwa ry’akazi k’ubwarimu

Ubwanditsi 01 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze
Amakuru

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025
Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura
ITOHOZA

Uganda: Buri kwezi abanyeshuri 10 ba Kaminuza ya Makerere bariyahura

Ubwanditsi 04 Oct 2018
U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league
IMIKINO

U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

Ubwanditsi 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru