• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Ubwanditsi 21 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basubitse urugendo bagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 21 Mutarama 2019 nyuma y’uko Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida yo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Ebba Kalondo uvugira Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangarije AFP ko “Icyo nakwemeza muri aka kanya ni uko urugendo rwigijwe inyuma. Tuzashyira hanze itangazo mu gihe cya vuba.’’

Iri tsinda ry’abayobozi ba AU ryari kuyoborwa na Perezida Kagame uyoboye AU n’Umunya-Tchad, Moussa Faki.

AU yaherukaga kwanzura kohereza itsinda ry’intumwa zawo zo kuganira n’abantu batandukanye hagamijwe gukumira imvururu zishobora gukurikira amatora. Yari yanasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza burundu ibyayavuyemo.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama nyunguranabitekerezo ku bibazo bya Congo yabereye Addis Abeba muri Ethiopia ku wa 17 Mutarama 2019, AU.

Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 16 barimo abo mu nama mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), abo mu Muryango uhuza Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki na Minisitiri w’Intebe wungirije unashinzwe Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitundu Lundula.

Perezida Kabila wa RDC ntiyitabiriye iyi nama. Yabwiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame unayoboye AU ko adashobora kuva mu gihugu kubera ibibazo bihari.

Ubu busabe bwakurikiwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Itegeko Nshinga rwatangaje mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2019 ko Tshisekedi ariwe watorewe kuba Perezida ahigitse Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahanganye.

Abayobozi benshi muri Afurika bagaragaje ko bashyigikiye Tshisekedi ndetse Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) wasabye ko habaho ‘kubahana’ no guha agaciro ‘ubwigenge’ bwa RDC.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Raphamosa, na we yasabye ko ‘‘Abantu bose muri RDC bakwiye kubaha icyemezo cy’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.’’

Amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri RDC ku wa 10 Mutarama 2019, yagaragaje ko umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Félix Tshisekedi yatsinze n’amajwi 38.57%.

Iyi ntsinzi ntiyishimiwe na Martin Fayulu na we wari umukandida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wamuguye mu ntege n’amajwi 34.83%, wahise anitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

2019-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Ubwanditsi 06 Jun 2018
David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Ubwanditsi 16 Feb 2024
Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Misiri, Cairo, aho yitabiriye inama ya AU yiga ku kibazo cy’umutekano mu bihugu bya Sudani na Libya.

Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Misiri, Cairo, aho yitabiriye inama ya AU yiga ku kibazo cy’umutekano mu bihugu bya Sudani na Libya.

Ubwanditsi 23 Apr 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    January 22, 20199:01 am -

    Ngo abayobozi!!!! Na Kagome se numuyobozi wa AU?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019
POLITIKI

Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu
IMIKINO

Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Uganda wo gukoresha urupfu rwa Rwigema nk’intwaro yo gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 14 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru