• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU» Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC
Brig. Kandiho Abel na Savimbi wari warayogoje Angola ashyigikiwe na Zaire ya Mobutu yagereranyijwe na Kayumba Nyamwasa ushyigikiwe na Uganda

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Ubwanditsi 16 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abahuza mu gushyira mu bikorwa amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda baturuka mu bihugu bya Kongo-Kinshasa na Angola baburiye igihugu cya Uganda ko gucumbikira no gushyigikira RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa bishobora kubatera ingaruka zikomeye kurusha uko babitekerezaga. Ubwo yafataga ijambo rye uwari uhagarariye Angola, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Manuel Domingos Augusto , yabwiye Uganda kwirukana burundu ku butaka bwayo RNC mu rwego rwo kubaka icyizere cyo gushyira mubikorwa amasezerano ya Luanda.

Umuhuza uturuka muri Angola yatanze urugero rwa Jonas Savimbi wateje umutekano muke igihe kirerkire muri Angola abifashijwe n’igihugu cy’abaturanyi cya Zaire ya Mobutu, ariko ko yaba Mobutu yaba Savimbi ntawe byahiriye none Angola ikaba imaze imyaka 17 mu mahoro itigeze igira kuva yabona ubwigenge kugeza mu mwaka wa 2020.

Ku mugaragaro, Sam Kutesa wari uhagarariye Uganda yarabyanze ahubwo asaba ko hashyirwaho itsinda ryareba ibirego byatanzwe n’impande zombi, dore ko na Uganda yari yazanye ibirego bishya harimo ko Itorero ryitabirwa n’urubyiruko mu Rwanda rigamije gutera Uganda maze intumwa z’u Rwanda zibibutsa ko nta rindi tsinda rikenewe ahubwo hakenewe gushyira mu bikorwa ibyaganiriweho. Ibirego bishya by’itorero bije mu gihe ibyo Uganda yitwazaga byo gufunga umupaka wa Gatuna bumvise ntawe ukibyumva.

Abahuza banzuyeko hari ibigaragarira amaso nubwo nta mwanzuro wagiye hanze. Leta ya Kongo-Kinshasa nayo ifte uruhare rw’umuhuza niyo yashyikirije u Rwanda abayobozi bakuru ba FDLR bari bavuye muri Uganda kubonana na RNC ku busabe bwa Uganda mu rwego rwo guhuza imbaraga. Leta ya Kongo yabahase ibibazo mu gihe cy’amezi abiri, byose barabivuze. babibwiye n’itsinda ry’impuguke za Loni uruhare rwa Uganda mu gushyigikira imitwe yitwara gisirikari.

Nyuma y’inama hagati y’u Rwanda na Uganda itarafashe umwanzuro usibye kubiha abakuru b’ibihugu, Leta ya Uganda yongeye imbaraga mu gushyigikira RNC. Amakuru agera kuri Rushyashya aravugako  Col Asiimwe wo muri CMI yabonanye n’abayobozi ba RNC kubabwira ibyavuye mu nama.  Col Asiimwe yigambye ko nta cyavuyemo kandi ngo ntanigiteze kuzavamo gusa aburira RNC ngo birinde kugumya gukorera mu kajagari no gukora ibintu bataherewe uruhushya.

Yababwiye ngo ibyo bakora nibyo bategura u Rwanda ruba rubizi kandi vuba ngo baraza gukora iperereza ry’abantu baha Kigali amakuru ngo kuko bisa nibyananiye RNC kubyikorera .

Col Asimwe yagize ati “ntabwo twahora dufata abantu kandi arimwe mubaturangira ngo tubafate mu kananirwa no gufata abanyu babarimo kandi mubyukuri aribo batanga amakuru afatika, ibyo dupanga hamwe byose birangira Kigali ibizi ntituzakomeza gukorana gutya”

Ikindi nuko yavuze ko igihe cyose nta bihugu bikomeye ku isi biri mu itsinda ry’abahuza ngo nta kintu kizagerwaho kuko Angola na Kongo nta gitsure babashyiraho.  Hagati aho RNC ikomeje gukora  inama zitandukanye muri Uganda ku mugaragaro ari nako ikomeje gushaka kwiyegereza abanyarwanda bafite imitungo muri Uganda bakababwira ko nibatabayoboka bazabateza Uganda.

Biragaragara ko Uganda itigeze yubaha ibyavugiwe mu masezerano ya Luanda ahubwo ko Perezida Museveni yayashyizeho umukono yiyererutsa ngo agaragaze ko ashyigikiye amahoro kandi ashyigikiye iterabwoba mu karere.

2019-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

AMAFOTO – Stade Amahoro, Kigali Pele Stadium, BK Arena, Kigali Golf Resort & Villas mu bikorwaremezo byagezweho mu gihe cya Manda y’imyaka 7 ya Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 25 Jun 2024
Kirehe: Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Kirehe: Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Ubwanditsi 26 May 2017
Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Ubwanditsi 29 Aug 2022
Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda

Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’
Mu Mahanga

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame
Mu Mahanga

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo
Mu Mahanga

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Ubwanditsi 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru