• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

RUSHYASHYA 16 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Abatuye muri Komini Minembwe ihuza teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga bavuga ko nubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko yemeye agahenge, ihuriro ry’ingabo ubutegetsi bwe bushyigikiye rikomeje kubagabaho ibitero.

Imitwe ishinjwa kugaba ibitero muri Minembwe irimo iy’ingabo za RDC (FARDC), ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda n’ihuriro rya Wazalendo ryibumbiyemo imitwe ya Mai Mai.

Perezida wa sosiyete sivile ikorera muri Minembwe, Mufashe Santos, ku wa 15 Gashyantare 2026 yatangarije radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibitero byahagaze kuko abaturage bakomeje kugabwaho ibitero bya drones.

Mufashe yagize ati “Turacyaraswa na drones za Leta. Hafi ya byose bigaragaza ko imirwano itahagaze. Baracyatera kandi hari ababigenderamo. Duhora dusaba ko hajyaho imihora y’ubutabazi. Ndagira ngo menyeshe umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ko abatuye mu misozi miremire bakomeje kugabwaho ibitero no kwicwa. Batera amanywa n’ijoro.”

Uyu Munye-Congo yasobanuye ko drones ziri kwica abasivili kandi ko zangije imiyoboro y’itumanaho n’ibindi byafashaga abatuye muri Minembwe gukomeza ibikorwa bakesha imibereho ya buri munsi.

Ati “Drones ziri kurasa ingo z’abasivili. Zahagaritse ihuzanzira rya telefone, kandi mu by’ukuri iki kibazo kirakomeye. Twacuruzaga dukoresheje telefone ariko uyu munsi, abatuye muri Minembwe ntibagifite uburyo bwo kubaho.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye Perezida wa RDC nyuma yo kwemeza aka gahenge kazatangira kubahirizwa tariki ya 18 Gashyantare, zimwibutsa ariko ko ibyo yemeye bigomba gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yagaragaje ko itangazo rya Leta ya RDC kuri aka gahenge rigamije kubeshya amahanga, asobanura ko Perezida Tshisekedi adateze guhagarika ibitero kuko iteka ahora ashaka intambara.

2026-02-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Ubwanditsi 04 May 2024
CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Ubwanditsi 02 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 
Amakuru

Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 

Ubwanditsi 26 Feb 2025
Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure
IMIKINO

Amavubi yageze muri Seychelles nyuma y’urugendo rurerure

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda  k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D
ITOHOZA

Indimi ebyiri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda k’urupfu rwa nyakwigendera Mucyo J.D

Ubwanditsi 20 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru