• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatanyije na mugenzi we wa Sénégal gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko i Dakar   |   01 Nov 2026

  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»David Himbara yashenguwe n’agahinda kubera uruganda rwa Volkswagen rwatangijwe mu Rwanda

David Himbara yashenguwe n’agahinda kubera uruganda rwa Volkswagen rwatangijwe mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2018 ITOHOZA

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yatangije ibikorwa by’ikigo cy’uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, kizateranya imodoka ndetse kigashyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi, avuga ko umugabane wa Afurika udakeneye gukomeza kuba ikimoteri cy’izishaje.

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

David Himbara mu mezi ashize yanditse avuga ko Volkswagen idashobora kuzana uruganda rwayo mu Rwanda nyuma yaho amakuru yari amaze kugera hanze, aza kongera kwandika avuga ko igihe cyatanzwe bitabaye aho yise u Rwanda ngo ni abanyamitwe none aho uruganda rutahiwe kumugaragaro yabuze aho akwirwa. Ubuse noneho arandika iki ?

Ubu abanyarwanda barenga 1000 ni abakozi buruganda, imisoro iratangwa, abanyarwanda bagiye kubona imodoka zitari iza second hands, spare parts zigiye kuboneka kuburyo bworoshye.

Abanyarwanda umunani bibumbiye mu Kigo ‘Awesomity Lab’ cyazobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora porogaramu za telefoni n’imbuga za internet, nibo bagiriwe icyizere na Volkswagen ngo bafatanye mu gushyiraho ikoranabuhanga ryo gusangira imodoka ku bantu benshi.

Ibi bizatuma abantu badafite imodoka cyangwa badashaka gukoresha izabo babona izo batwara muri gahunda zabo bakishyura bitewe n’ibilometero bagenze kandi byose bigakorerwa ku ikoranabuhanga. Bizoroshya ubwikorezi kuko umuntu azajya atunga imodoka mu gihe akeneye kuyikoresha gusa.

Bizagabanya igihe abantu bamara bategereje imodoka zitwara abantu mu buryo rusange kuko imodoka za Volkswagen zizaba ziparitse hafi y’ahakorerwa ubucuruzi, ahahurira abantu benshi n’ahandi, ugakoresha application ya telefoni ukayitwara ukishyura uhageze, ukongera ukayiparika ukagenda.

Nta hantu na hamwe ku Isi ibi byari byakorwa kuba ikigo cyakwikorera imodoka kikanakora uburyo abaturage bazifashisha mu gukoresha izo modoka.

Ibiciro by’imodoka zizateranyirizwa mu Rwanda

Imodoka ya mbere yateranyirijwe mu Rwanda ya VW Polo iragura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda ari nayo ihendutse.

Imodoka ya VW Passat izajya igura 37,674 by’amadolari ( hafi miliyoni 33 Frw), VW Tiguan izaba igura 37,719 $; VW Amarok izwiho guhangara imisozi n’imihanda itameze neza izajya igura 44,559 $ (arenga miliyoni 38 Frw). Hari kandi VW Teramont izaba igura 48,156 $ (miliyoni 42 Frw), ari nayo izaba ihenze mu zizateranyirizwa mu Rwanda.

2018-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurundi yacikanye amapingu ahungira mu Rwanda

Umurundi yacikanye amapingu ahungira mu Rwanda

Ubwanditsi 20 Aug 2016
MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

MINUSCA: Umunyamategeko w’Umufaransa yirukanwe azira gushinja ingabo z’u Rwanda ubwicanyi

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Padiri Nahimana  yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Kisangani :  Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Kisangani : Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Ubwanditsi 15 Sep 2018

4 Ibitekerezo

  1. Shimon
    June 28, 201812:21 pm -

    Ariko mukunda kwibasira umuntu ku giti cye..biba bigaragaraza imbaraga mumuha vraiment! Munamuogopa sanaaaa

    Subiza
    • Thomas Nkunda
      June 29, 201810:17 am -

      Ntawumutinya, ahubwo niwe uhora ahuragura ibi gam I. Yongere smoke turebe!

      Subiza
  2. nkotanyi
    June 29, 20186:45 pm -

    yewe aba ba himbara na za njiji ngezi bacitse ururondogoro babuze ibyo bavuga hari aho numvise bavuga ngo ruriya ruganda ni baringa ngo imodoka ziva muri afrika y’epfo !!! ziteranyije??????! imagine??! aba nyaamakuru bisuriye uruganda barabyibonera abandi bajya kuvuga amanjwe??! sha ishyari rizabica mwumirwe. H.E PKagame oyeeeeeeeeeee

    Subiza
    • Thomas Nkunda
      July 1, 20182:24 pm -

      Muhora mutekereza ibiryo gusaaa! Izo ngarane zanyu igihe mwazihereye ntizuzura?@sunday!

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Ubwanditsi 10 Jul 2020
Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo
IKORANABUHANGA

Google yaciwe amande ya miliyari €4,3 kuko yimana amahitamo

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi
IMIKINO

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 18 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru