• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Ubwanditsi 25 Mar 2019 ITOHOZA

Impuguke mu mibanire y’ibihugu cyane cyane mu karere, zitangaza ko guha ijambo umuntu nka Himbara wahunze igihugu bishushanya indi ntego itari ukwigisha abasomyi ahubwo ihishe mu mugambi w’ubutegetsi bwa Uganda wo gufasha abafite intego yo guhungabanya igihugu.

Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa New Vision, Charles Etukuri, Himbara yumvikana amusaba umwanya uhagije wo kwandika inkuru zivuga ku Rwanda n’ubukungu bwarwo.

Muri iki kiganiro Himbara avuga ku gatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda, hari aho yamubwiye ko “Nujya kwandika inkuru yawe, ndashaka ko iki ukibandaho cyane…’’

Bavuga ko ikiganiro  Cya David Himbara cyatambukijwe ku wa 23 Werurwe 2019, ari nk’iturufu ya Uganda yo kuyobya abasomyi ku muzi w’impamvu yahungabanyije umubano wayo n’u Rwanda. Cyaje kandi gikurikira icyo New Vision yahaye Rujugiro Ayabatwa Tribert, umuherwe utera inkunga ibikorwa bya RNC.

Abasesenguzi bo bagaragaza ko wumvise ibikubiye mu kiganiro cyo kuri telefoni gifite isaha n’iminota ine, wasanga hari ibikubiyemo byasabaga isesengura rito mbere yuko ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, gitangaza ibinyoma bishobora kuyobya rubanda.

Umunyamakuru Etukuri yatangiye abaza Himbara uko abona ubukungu bw’u Rwanda ariko we mu igereranya rye yavuze ko “U Rwanda ari nk’umubu, imbere ya Uganda imeze nk’inzovu.’’

New Vision yahisemo kubaza urwanya u Rwanda uko ubukungu bwarwo buhagaze nyamara yirengagiza imibare ya Banki y’Isi n’iy’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igaragaza ko mu myaka 10 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8%. Nkuko IGIHE kibitangaza.

Himbara na Rujugiro Tribert, kimwe n’abandi Banyarwanda, bafunguriwe imiryango ngo batange umusanzu wo kubaka igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bombi imyitwarire yabo yatumye batakarizwa icyizere, barahunga. Ku ikubitiro Rujugiro ni we waciye iy’ubusamo.

Mu kiganiro cyo ku wa 15 Mata 2009 yahaye The New Times, Himbara yavuze ku kugenda kwa Rujugiro ko “Bisobanuye ko adashobora kuba Umujyanama wa Perezida Kagame ushingiye ku ndangagaciro akenera ku bantu be ba hafi, hatitawe ku mateka yabo, ijambo n’ubunararibonye bafite.’’

Kuva mu gihugu kw’aba bayobozi kurashimangira imiyoborere y’u Rwanda yubakiye ku ihame ryo gutanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose ariko nanone abayobozi bitwara nabi bakabiryozwa.

Rujugiro we asa n’uwahungiye ubwayi mu kigunda kuko abayobozi bo muri Afurika y’Epfo bamushinja kunyereza imisoro ndetse ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Muri iki kiganiro, Himbara avuga ko Ikigo cya Crystal Ventures aricyo kigenzura ubukungu bw’igihugu. Iyi mvugo yabaye nk’iturufu, benshi mu barwanya u Rwanda bitwaza mu guharabika FPR.

Abahanga mu by’ubukungu bazi imitangire y’amasoko mu Rwanda, bazi neza ko ibigo byose biyahabwa binyuze mu mapiganwa, igihize ibindi kikegukana isoko.

Himbara wahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo muri New Vision ni umuntu wa hafi wa Rujugiro (yabaye umujyanama we), ufasha abashaka guhungabanya u Rwanda.

Bishyuye amafaranga menshi mu Kigo cya Podesta.Inc hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 mu gutangiza ubukangurambaga burimo no gushinga ibinyamakuru.

Himbara asobanura ko amafaranga yatanzwe ngo izina rya Rujugiro muri Loni rikurweho icyasha kuko yahoraga muri raporo zimugaragaza nk’inkundamugayo.

Mu bihe bitandukanye Himbara yishyuye Ikigo gikora ubuvugizi mu guhuza inzego zitandukanye muri Amerika, Podesta Group gikorera i Washington, D.C, ibihumbi $520 ngo yemererwe kujya gutanga ubuhamya.

Bivugwa ko amafaranga Himbara yahaye Podesta Group yatanzwe na Rujugiro. Iki kigo nacyo cyamwishyuye kumuhuza na bagenzi be bahunze igihugu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Christopher Smith, ukuriye agashami ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Umugambi wa Himbara ariko abasesenguzi bavumbuye ko wari ugamije guharabika u Rwanda n’abaruyobora.

Ku wa 26 Ukwakira 2017, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, “RCA-Canada”, wandikiye John McKay, Umudepite uhagarariye agace ka Scarborough—Guildwood mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, wamagana ubusabe bwa Himbara washakaga gutanga ubuhamya muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere Mpuzamahanga, FAAE.

Umwe mu banyamakuru bakomeye muri Uganda yavuze ko inkuru ya The New Vision ifite ibihanga mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’ubunyamwuga.

Abahanga mu itangazamakuru bavuga ko umunyamakuru adakwiye gutanga inkuru ku wo yayanditseho mbere yuko itangazwa ndetse anamusaba kuza kuyiryoshya kurushaho.

Umunyamakuru wa New Vision yabanje kumuha ibibazo kuko mu gutangira ikiganiro Himbara amubwira ko ‘Yiteguye neza cyane.’’

Himbara kandi anumvikana avuga ko gufunga umupaka (u Rwanda rwavuze ko byahuriranye n’igikorwa cyo gusana) yatangaje ko Uganda nta ngaruka izagirwaho n’ubuhahirane.

Ngo kuri we “Ni nko kuvuga ko ari inzovu n’umubu kuko u Rwanda rufite abaturage miliyoni 12 mu gihe Uganda ifite miliyoni 42.’’

Ikiganiro gisoza Himbara asaba guhabwa umwanya wihariye muri New Vision wo kwandika inkuru za buri cyumweru ku Rwanda ndetse umunyamakuru yamuhaye icyizere cyo kubimenyesha umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru.

Impuguke za politiki zivuga ko RNC yatangiye kwifashisha New Vision nk’igikoresho cyayo cy’icengezamatwara.

Src : IGIHE

2019-03-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Ubwanditsi 12 May 2017
Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bato barenga 400

Ubwanditsi 08 Apr 2017
Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024
Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Ubwanditsi 24 Oct 2018
FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa
IMIKINO

FIFA yahannye uwari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo ushinjwa kurya ruswa

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano
Mu Mahanga

Nyamasheke: Yafashwe atwaye imodoka afite perimi y’impimbano

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru