• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Ubwanditsi 10 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Patience Rwabwogo Museveni, umukobwa wa Perezida Museveni wa Uganda, mu cyumweru gishize nibwo yabwiye imbaga y’abakiristo ko yabonye Imana n’amaso ye, imutangariza ko igiye guhindura igihugu cya Uganda.

Patience yatumiwe nk’umushyitsi udasanzwe na Pastor Wilson Bugembe wo mu itorero “Light the World Ministries” ikinyamakuru cyo muri Uganda, Ugchristiannews gitangaza ko ubwo yitabiraga ubutumire ari nabwo yaboneyeho akanya ko gutangaza uburyo yakiriye agakiza afite imyaka 11 y’amavuko.

Yatangaje ko iyerekwa ryamujemo mu ijoro, yaryamye ndetse yanasinziriye. Ati  “ Buri ijoro mu gihe cy’umwaka, nabonaga amashusho amwe, ishusho y’umugabane wa Afurika, muri iryo bonekerwa, Afurika yari umwijima, naje kumva ijwi rimbwira ko nyuma y’umwijima hazaza urumuri, naje kubona umuntu avuza umwirongi munini cyane, urumuri rutangira kubonekera Uganda, rwatangiye ari ruto, rugenda rwiyongera buhoro buhoro, uko rwagendaga rwaguka niko rwagendaga rukwira ibice bitandukanye bya Afurika, umugabane wose ukwira urumuri, rwatangiye kurenga Afurika, rugera n’ahandi ku isi”.

Arakomeza avuga uko Imana yamusubije, ati “… buri gihe uhora urebe hanze yawe ubwawe, ureba abandi bantu cyangwa ibihugu ko aribyo byakubera urumuri, urumuri ruri muri wowe, uko urwo rumuri rukwakiramo, ni nako ruzanasakara mu bandi benegihugu”.

Ubwo yabazaga Imana impamvu urumuri rwabonekeye mu gihugu cya Uganda, ngo yamusubije igira iti “Uganda ni umutima wa Afurika, nk’uko urumuri rwaje ruturutse mu mutima, ibyo bisobanuye ko byahindutse, nibwo ubuzima bwahindutse, ni igihe Uganda yahindukaga n’Afurika nibwo yahindutse”.

Akomeza avuga ko Imana imufiteho umugambi, iwufite kuri wowe, Uganda n’Afurika yose muri rusange.

Patience Museveni ni umwana wa gatatu wa Perezida Museveni, akaba umukobwa wa kabiri wa Janet Museveni, afite imyaka 40 akaba, yashakanye na Mr Odrek Rwabwogo.

Pastor Wilson Bugembe asubuzanya na Patience Museveni

2018-04-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Ubwanditsi 02 May 2021
Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Ubwanditsi 21 Nov 2019
Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Ubwanditsi 21 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika
Amakuru

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Ubwanditsi 26 Apr 2021
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?
Amakuru

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ubwanditsi 15 Jan 2024
Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri
HIRYA NO HINO

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Ubwanditsi 09 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru