• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Ubwanditsi 15 Apr 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Ijambo ryuzuyemo kurimanganya Bwana Sam Kutesa ejobundi yavugiye imbere yabagize Akanama ka Loni Gashinzwe Amahoro ku Isi, n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga muri Uganda, ryafashwe nko gutwika inzu ugahisha umwotsi. Uyu Ministri w’Ububanyi n’Amahanga yararahiye arirenga aratsemba, avuga ko inzego z’umutekano muri Uganda zitigeze zirya n’urwara umuturage n’umwe, ko abazishinja gushimuta abaturage , kubahondagura no kubakomeretsa bikomeye, kubafungira ubusa, n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo, bagambiriye guhindanya isura nziza y’abashinzwe umutekano muri Uganda.

Abumvise amagambo ya Minisitiri Kutesa barasetse bararambarara, bamusaba kugira ubutwari bwo kwemera amakosa, aho yabaye agakosorwa. Ibi babishingiye ahanini ku bimenyetso simusiga byerekana ubugome n’ubuhubutsi bw’abapolisi, abasirikari n’abandi bashinzwe umutekano, bibasira cyane cyane uwo bakeka ko adashyigikiye imikorere ya Perezida Yoweri Museveni n’ishyaka rye, NRM. Imibare y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itangwa n’abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, igaragaza ko mu gushyingo 2020 honyine, inzego z’umutekano zishe abaturage babarirwa muri 54, abasaga 600 baburirwa irengero, benshi bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine wahanganye na Perezida Museveni mu matora yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.Ibi bikorwa kandi ngo ntibyahagaze, kuko n’ubu uketswe ko ari umuyoboke wa Bobi Wine, iyo atishwe afungirwa ahantu hatazwi, akazasohokamo yarabaye igisenzegeri.

Abajijwe kuri abo bantu bishwe ku manywa y’ihangu, Minisitiri Sam Kutesa yabuze icyo asubiza, ahitamo kuvuga gusa ko bibabaje. Ibi nabyo byasekeje binatangaza abo badipolomate, kuko binyuranye nibyo Perezida Museveni aherutse kubwira itangazamakuru, avuga ko abishwe ari “abagizi ba nabi bishoye mu bikorwa byiterabwoba bagamije guhungabanya amatora”.

Uretse Abagande badasiba gukorerwa iyicarubozo, ibyegeranyo binyuranye binashinja ubutegetsi bwa Uganda ubugome bukabije bukorerwa abanyarwanda, nko kubafunga nta cyaha kizwi bakurikiranyweho, nyuma yo kubamugaza no kubacuza utwabo bakajugunywa ku mupaka uhuza Uganda n’u Rwanda. Inshuro zose yabajijwe iby’iki kibazo, cyane cyane mu nama z’Abakuru b’Ibihugu zigamije kuvanaho amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, Perezida Museveni ntiyigeze atanga igisubizo gitomoye, ahubwo yahisemo kurimanganya nkuko abisanganywe, avuga ko icyo kibazo atakizi, nyamara yagera mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwe, akavuga ko abo Banyarwanda ari intasi za Leta y’u Rwanda.

Dore nkubu hari Umunyarwandakazi witwa Jenniffer Byukusenge ufungiye ahantu hatazwi muri Uganda, akaba yari agiye I Kampala gusura umuryango we. Amakuru yizewe aravuga ko abagaragu ba Gen Abel Kandiho utegeka urwego rw’ubutasi, CMI, babanje kumuhondagura, bikaba bishobora no kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga bukomeye, kuko bamukoreye iyicarubozo kandi atwite. Jenniffer Byukusenge asanze abandi Banyarwanda benshi mu nzu zimbohe muri Uganda, aho bakubitwa, bagakorerwa ubunyamanswa budakwiye ikiremwamuntu.

Abakurikiranira hafi ihohoterwa riri muri Uganda barahamya ko igitutu kimaze kuba cyinshi ku butegetsi bwa Yoweri Museveni, ndetse ngo amaherezo ibirego bikaba bizakurikirwa n’ibihano ku byegera by’uwo mukambwe, ushyira imbere uburyarya kurusha ibindi byose.

2021-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Ubwanditsi 03 Jun 2018
Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Ubwanditsi 27 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda: Perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu
Mu Mahanga

Mu Rwanda: Perezida Kagame yatangaje ko azongera kwiyamamariza manda ya gatatu

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni  [ Igice 2]
POLITIKI

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni [ Igice 2]

Ubwanditsi 23 May 2019
Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Ubwanditsi 03 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru