• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Ubwanditsi 15 Apr 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Ijambo ryuzuyemo kurimanganya Bwana Sam Kutesa ejobundi yavugiye imbere yabagize Akanama ka Loni Gashinzwe Amahoro ku Isi, n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga muri Uganda, ryafashwe nko gutwika inzu ugahisha umwotsi. Uyu Ministri w’Ububanyi n’Amahanga yararahiye arirenga aratsemba, avuga ko inzego z’umutekano muri Uganda zitigeze zirya n’urwara umuturage n’umwe, ko abazishinja gushimuta abaturage , kubahondagura no kubakomeretsa bikomeye, kubafungira ubusa, n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo, bagambiriye guhindanya isura nziza y’abashinzwe umutekano muri Uganda.

Abumvise amagambo ya Minisitiri Kutesa barasetse bararambarara, bamusaba kugira ubutwari bwo kwemera amakosa, aho yabaye agakosorwa. Ibi babishingiye ahanini ku bimenyetso simusiga byerekana ubugome n’ubuhubutsi bw’abapolisi, abasirikari n’abandi bashinzwe umutekano, bibasira cyane cyane uwo bakeka ko adashyigikiye imikorere ya Perezida Yoweri Museveni n’ishyaka rye, NRM. Imibare y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itangwa n’abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, igaragaza ko mu gushyingo 2020 honyine, inzego z’umutekano zishe abaturage babarirwa muri 54, abasaga 600 baburirwa irengero, benshi bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine wahanganye na Perezida Museveni mu matora yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.Ibi bikorwa kandi ngo ntibyahagaze, kuko n’ubu uketswe ko ari umuyoboke wa Bobi Wine, iyo atishwe afungirwa ahantu hatazwi, akazasohokamo yarabaye igisenzegeri.

Abajijwe kuri abo bantu bishwe ku manywa y’ihangu, Minisitiri Sam Kutesa yabuze icyo asubiza, ahitamo kuvuga gusa ko bibabaje. Ibi nabyo byasekeje binatangaza abo badipolomate, kuko binyuranye nibyo Perezida Museveni aherutse kubwira itangazamakuru, avuga ko abishwe ari “abagizi ba nabi bishoye mu bikorwa byiterabwoba bagamije guhungabanya amatora”.

Uretse Abagande badasiba gukorerwa iyicarubozo, ibyegeranyo binyuranye binashinja ubutegetsi bwa Uganda ubugome bukabije bukorerwa abanyarwanda, nko kubafunga nta cyaha kizwi bakurikiranyweho, nyuma yo kubamugaza no kubacuza utwabo bakajugunywa ku mupaka uhuza Uganda n’u Rwanda. Inshuro zose yabajijwe iby’iki kibazo, cyane cyane mu nama z’Abakuru b’Ibihugu zigamije kuvanaho amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, Perezida Museveni ntiyigeze atanga igisubizo gitomoye, ahubwo yahisemo kurimanganya nkuko abisanganywe, avuga ko icyo kibazo atakizi, nyamara yagera mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwe, akavuga ko abo Banyarwanda ari intasi za Leta y’u Rwanda.

Dore nkubu hari Umunyarwandakazi witwa Jenniffer Byukusenge ufungiye ahantu hatazwi muri Uganda, akaba yari agiye I Kampala gusura umuryango we. Amakuru yizewe aravuga ko abagaragu ba Gen Abel Kandiho utegeka urwego rw’ubutasi, CMI, babanje kumuhondagura, bikaba bishobora no kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga bukomeye, kuko bamukoreye iyicarubozo kandi atwite. Jenniffer Byukusenge asanze abandi Banyarwanda benshi mu nzu zimbohe muri Uganda, aho bakubitwa, bagakorerwa ubunyamanswa budakwiye ikiremwamuntu.

Abakurikiranira hafi ihohoterwa riri muri Uganda barahamya ko igitutu kimaze kuba cyinshi ku butegetsi bwa Yoweri Museveni, ndetse ngo amaherezo ibirego bikaba bizakurikirwa n’ibihano ku byegera by’uwo mukambwe, ushyira imbere uburyarya kurusha ibindi byose.

2021-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Ubwanditsi 06 May 2019
Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Ubwanditsi 16 Jan 2025
Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Ubwanditsi 16 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe
ITOHOZA

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

Ubwanditsi 11 Mar 2017
PSG yatsinze Chealsea umikno ubanza
IMIKINO

PSG yatsinze Chealsea umikno ubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2016
Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda
Mu Rwanda

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Ubwanditsi 16 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru