• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Ubwanditsi 20 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage cya Die Tageszeitung kizwi nka TAZ, yagarutse kuri Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina hamwe n’ishyaka ryabo bihurije, Perezida Kagame abagereranya n’agaco k’abantu bateza ibibazo, mu Kinyarwanda umuntu yakwita imburabuza cyangwa insibikanyi (a bunch of hooligans).

Iki kiganiro Perezida Kagame yakigiranye na TAZ ari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’.

Perezida Kagame abajijwe kuri Twagiramungu uzwi nka Rukokoma na Rusesabagina baherutse kwihuza muri MRCD yavuze ko aba bombi ndetse n’abandi nkabo ari ‘ibihangano’ by’imbuga nkoranyambaga kurusha ikintu icyo aricyo cyose. Yakomeje agira ati: “ibi bintu byahozeho kuva kera; jye (Perezida Kagame) ntabwo ndeba k’uruhande rumwe nkuko imbuga nkoranyambaga zibikora. Ndeba impande zombi. Hariho abantu aho twari turi, bakubye inshuro cumi ako gaco ka ba Twagiramungu, bazi intambwe u Rwanda rumaze gutera; ndareba abo banyarwanda bavuga ko ibyo dukora aribyo twakagombye gukora. Ubu nibwo butumwa kuri jye.”

Abanyarwanda mu ntero ‘Warakoze Kagame’ baha ikaze Perezida Kagame i Bruxelles mu Bubiligi

Perezida kandi yanongeyeho ko aba ba Twagiramungu na Rusesabagina, bari ku mugabane w’uburayi bakoresha ineza y’ababiligi, bakiyita ‘abademocrate’, abarwanirira ubwigenge ariko ubusanzwe aba bantu ari agaco k’abantu bateza akavuyo n’ibibazo gusa, Rushyashya yagereranya mu Kinyarwanda nk’insibikanyi cyangwa Imburabuza (mu cyongereza nkuko Perezida yabivuze ati: ‘a bunch of hooligans’; bisobanuye abantu bazwiho guteza ibibazo n’akavuyo haba ku giti cyabo cyangwa barangaje imber abandi).

Perezida Kagame kandi yanagarutse kuri bamwe mu banyaburayi baha urwaho uduco nk’utu twa ba Twagiramungu, avuga ko rimwe na rimwe abunva kandi anababarira. Perezida Kagame yavuze ko aba banyaburayi babona u Rwanda rutera imbere bakaba batanamukunze ku mpamvu zabo ariko ashimangira ko badashobora gukoma mu nkokora iterambere ry’u Rwanda. Yanashimangiye kandi ntacyo bamukoraho uretse gutekereza ko guhungabanya intambwe u Rwanda rumaze gutera ari ugushyikira uduco nk’utu twa ba Twagiramungu na Rusesabagina.

Imburabuza Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina

Faustin Twagiramungu, yihuje ku mugaragaro n’Ihuriro MRCD, riyobowe na Paul Rusesabagina, mu bufatanye bwiswe ubwo guhuza imbaraga mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, hakoreshejwe inzira zose.

Amasezerano hagati y’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, rya Twagiramungu na MRCD, igizwe na RRM ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, ufungiwe mu Rwanda, PDR Ihumure na CNRD Ubwiyunge ya Gen. Irategeka Wilson wiyomoye kuri FDLR, yasinywe kuri uyu wa Kabiri i Bruxelles mu Bubiligi.

Si ubwambere Twagiramungu yihuje n’imitwe yitwaje intwaro kuko mu mwaka wa 2014 yihuje na FDLR iyobowe na Victor Byiringiro bashwana nta n’igihe bamaranye.

Abasesenguzi muri politiki bavuga ko uku kwihuza kw’aya mashyaka muri MRCD nta kizavamo uretse umwiryane usanzwe uranga abiyita ko barwanya u Rwanda, benshi bakavuga ko umuzimu wasaritse abarwanya u Rwanda nabo utazabarebera izuba!

2019-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ubwanditsi 29 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi
Mu Mahanga

Nyabihu: Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi

Ubwanditsi 16 Mar 2016
FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe
Amakuru

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Ubwanditsi 11 Jan 2022
Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda
Mu Mahanga

Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda

Ubwanditsi 15 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru