• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, Uncategorized

Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, ahitwa MUKOMAREHE, muri  RUTCHURU, muri  Kivu y’Amajyaruguru  hateraniye inama y’abategetsi ba FDLR-FOCA, wa mutwe wiyemeje kubuza Abanyarwanda amahwemo ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bayikurikiraniye hafi twahaye akazina ka “MABULA” ku bw’umutekano we, yatubwiye ko iyo ngirwanama yari igamije kujonjora mu barwanyi ba FDLR abagifite agatege, abamugariye ku rugamba,  abarwayi batazakira, abasaza rukukuri, bakibeshya ngo bararwana kandi mu by’ukuri ari ibyo kurushya iminsi.

Muri iyo nama hongeye kuboneka amacakubiri yokamye FDLR, ubu noneho akaze akaba ashingiye ku turere , aho bivugwa ko abakomoka mu majyaruguru badacana uwaka n’abava mu bindi bice by’uRwanda. Ndetse abava mu ntara y’amajyepfo bakaba barimo gushing ikindi gice bise”CNRD-UBWIYUNGE”.

Undi wagaraye muri iyongirwanama, ni uwitwa BENSON WAFULA, wavuze ko yoherejwe na Philemon MATEKE, Minisitiri wa Uganda ushinzwe akarere ka Afrika y’Uburasirazuba, unasanzwe uzwi mu bikorwa bibangamira umutekano w’uRwanda. Ubutumwa bwa MATEKE bukaba bwarijeje FDLR ko abazasezererwa mu gisirikari, Uganda izabakira, bagatuzwa mu nkambi za RWAMANJWA na  CYAKA

Mu bagomba gusezererwa harimo:

-Gen. Victor BYIRINGIRO, wayoboraga FDLR

-Gen. Poete, ukomoka mu karere ka Nyabihu, ahitwa mu Gasiza

-Gen. MATOVU uvuka mu  Kinigi, mu karere ka Musanze

-Gen. NDIKUNKIKO Innocent bita Gicumba akaba yayoboraga ishuri rikuru rya gisirikari muri FDLR

-Gen. BUNANI Bonaventure alias BUSOGO, ukomoka I Busogo mu karere ka Musanze, akaba yari n’umujyanama mu bya gisirikari

-Gen de brigade HATUNGURAMYE Esdras uzwi ku izina rya Caleb, perezida w’urukikorwa gisirikari

-Col BINEGO wari ushinzwe” imibereho myiza” muri FDLR.

Iyo nama yaranzwe n’ induru, batumvikana ku byagendeweho ngo bamwe mu barwanyi basubizwe mu buzima busanzwe.  Hanifujweko Gen. Byiringiro yasimburwa na Nsanzimihigo Cyirille ‘HENGANZE” uzwiho irondakoko n’irondakarere rikabije, ariko nyine ikaba ariyo ndangamuntu ya FDLR yose.

Mabula awaduhaye aya makuru aravuga ko benshi mu bazoherezwa mu nkambi muri Uganda nta ntege bagifite zo kuba mu mashyamba no guhangana n’ibitero bya FARDC, kuko nka Gen Poete, uretse umunwa n’ubugome bukabije, ativana aho ari batamutwaye mu ngobyi.

Benshi muri aba ntibishimiye kujya mu nkambi, kuko batizeye kuzakomeza kubona nk’ ibyo basahuraga muri Kongo, nko gucuruza imbaho n’amakara, amabuye y’agaciro, guhinga urumogi, imisoro n’amahoro FDLR yirirwa isaruza mu baturage ba Kongo, n’ imfashanyo bahabwa n’ibihugu bigishyigikiye abarota gutera uRwanda. Mu badakozwa ibyo kuva mu gisirikari, harimo na Gen BYIRINGIRO ndetse akaba akubita agatoki ku kandi ,avuga ko azarwanya ikicyemezo yivuye inyuma.

Ibi kandi biravugwa mu gihe n’ubundi FDLR iri mu mazi abira, kuko batakaje abantu hatabarika, barimo n’abayoboraga uyu mutwe w’iterabwoba, ndetse n’ibirindiro byinshi byabafashaga kubona umutungo . Mabula uzi neza ibibera muri FDLR mu mbere, arahamya ko magingo aya FDLR isigaranye abarwanyi batarenga 800, ushyizemo abamugaye n’abashaje cyane, kandi muribo ½ ni abarinda ibikomerezwa. Iki ni ikindi kimenyetso ko FDLR yakubititse, ugereranyije n’abasirikari babarirwa mu  8.000 yari ifite mu myaka ya za 2006.

Icyo abasesenguzi bakomeje kwibaza ,ni inyungu Uganda ifite mu kwakira aba banyabyaha, boretse imbaga mu Rwanda nyuma bakica bakanafata ku ngufu abakongomani/kazi. Gusa abenshi twaganiriye baravuga ko  nta yandi mahitamo, , kuko badafatiranye aba bantu ba FDLR  ngo babiyegereze, harimo abahitamo kwitahira mu Rwanda, dore ko biganjemo n’abavuga ko n’ubundi baribarafashwe bugwate. Uganda rero na Mateke wayo bagatinya ko aba bantu baramutse bageze mu Rwanda batanga amakuru ashyira ku Karubanda abategetsi ba Uganda n’imitwe bashyigikiye nka FDLR. RNC, FLN, n’zindi nkoramaraso.

Ibibera mu mitwe y’iterabwoba tuzakomeza kubibagezaho uko byakabaye, kuko tuhafite baduha amakuru yizewe

2020-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

RUSHYASHYA 08 Nov 2025
Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 24 Oct 2017
U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Ubwanditsi 28 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]
UBUKUNGU

Perezida Kagame na Magufuli bemeranyije gutangira iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi [ Isaka-Kigali ]

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere
POLITIKI

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?
Amakuru

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Ubwanditsi 23 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru