• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Editorial 01 Jun 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, Uncategorized

Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, ahitwa MUKOMAREHE, muri  RUTCHURU, muri  Kivu y’Amajyaruguru  hateraniye inama y’abategetsi ba FDLR-FOCA, wa mutwe wiyemeje kubuza Abanyarwanda amahwemo ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bayikurikiraniye hafi twahaye akazina ka “MABULA” ku bw’umutekano we, yatubwiye ko iyo ngirwanama yari igamije kujonjora mu barwanyi ba FDLR abagifite agatege, abamugariye ku rugamba,  abarwayi batazakira, abasaza rukukuri, bakibeshya ngo bararwana kandi mu by’ukuri ari ibyo kurushya iminsi.

Muri iyo nama hongeye kuboneka amacakubiri yokamye FDLR, ubu noneho akaze akaba ashingiye ku turere , aho bivugwa ko abakomoka mu majyaruguru badacana uwaka n’abava mu bindi bice by’uRwanda. Ndetse abava mu ntara y’amajyepfo bakaba barimo gushing ikindi gice bise”CNRD-UBWIYUNGE”.

Undi wagaraye muri iyongirwanama, ni uwitwa BENSON WAFULA, wavuze ko yoherejwe na Philemon MATEKE, Minisitiri wa Uganda ushinzwe akarere ka Afrika y’Uburasirazuba, unasanzwe uzwi mu bikorwa bibangamira umutekano w’uRwanda. Ubutumwa bwa MATEKE bukaba bwarijeje FDLR ko abazasezererwa mu gisirikari, Uganda izabakira, bagatuzwa mu nkambi za RWAMANJWA na  CYAKA

Mu bagomba gusezererwa harimo:

-Gen. Victor BYIRINGIRO, wayoboraga FDLR

-Gen. Poete, ukomoka mu karere ka Nyabihu, ahitwa mu Gasiza

-Gen. MATOVU uvuka mu  Kinigi, mu karere ka Musanze

-Gen. NDIKUNKIKO Innocent bita Gicumba akaba yayoboraga ishuri rikuru rya gisirikari muri FDLR

-Gen. BUNANI Bonaventure alias BUSOGO, ukomoka I Busogo mu karere ka Musanze, akaba yari n’umujyanama mu bya gisirikari

-Gen de brigade HATUNGURAMYE Esdras uzwi ku izina rya Caleb, perezida w’urukikorwa gisirikari

-Col BINEGO wari ushinzwe” imibereho myiza” muri FDLR.

Iyo nama yaranzwe n’ induru, batumvikana ku byagendeweho ngo bamwe mu barwanyi basubizwe mu buzima busanzwe.  Hanifujweko Gen. Byiringiro yasimburwa na Nsanzimihigo Cyirille ‘HENGANZE” uzwiho irondakoko n’irondakarere rikabije, ariko nyine ikaba ariyo ndangamuntu ya FDLR yose.

Mabula awaduhaye aya makuru aravuga ko benshi mu bazoherezwa mu nkambi muri Uganda nta ntege bagifite zo kuba mu mashyamba no guhangana n’ibitero bya FARDC, kuko nka Gen Poete, uretse umunwa n’ubugome bukabije, ativana aho ari batamutwaye mu ngobyi.

Benshi muri aba ntibishimiye kujya mu nkambi, kuko batizeye kuzakomeza kubona nk’ ibyo basahuraga muri Kongo, nko gucuruza imbaho n’amakara, amabuye y’agaciro, guhinga urumogi, imisoro n’amahoro FDLR yirirwa isaruza mu baturage ba Kongo, n’ imfashanyo bahabwa n’ibihugu bigishyigikiye abarota gutera uRwanda. Mu badakozwa ibyo kuva mu gisirikari, harimo na Gen BYIRINGIRO ndetse akaba akubita agatoki ku kandi ,avuga ko azarwanya ikicyemezo yivuye inyuma.

Ibi kandi biravugwa mu gihe n’ubundi FDLR iri mu mazi abira, kuko batakaje abantu hatabarika, barimo n’abayoboraga uyu mutwe w’iterabwoba, ndetse n’ibirindiro byinshi byabafashaga kubona umutungo . Mabula uzi neza ibibera muri FDLR mu mbere, arahamya ko magingo aya FDLR isigaranye abarwanyi batarenga 800, ushyizemo abamugaye n’abashaje cyane, kandi muribo ½ ni abarinda ibikomerezwa. Iki ni ikindi kimenyetso ko FDLR yakubititse, ugereranyije n’abasirikari babarirwa mu  8.000 yari ifite mu myaka ya za 2006.

Icyo abasesenguzi bakomeje kwibaza ,ni inyungu Uganda ifite mu kwakira aba banyabyaha, boretse imbaga mu Rwanda nyuma bakica bakanafata ku ngufu abakongomani/kazi. Gusa abenshi twaganiriye baravuga ko  nta yandi mahitamo, , kuko badafatiranye aba bantu ba FDLR  ngo babiyegereze, harimo abahitamo kwitahira mu Rwanda, dore ko biganjemo n’abavuga ko n’ubundi baribarafashwe bugwate. Uganda rero na Mateke wayo bagatinya ko aba bantu baramutse bageze mu Rwanda batanga amakuru ashyira ku Karubanda abategetsi ba Uganda n’imitwe bashyigikiye nka FDLR. RNC, FLN, n’zindi nkoramaraso.

Ibibera mu mitwe y’iterabwoba tuzakomeza kubibagezaho uko byakabaye, kuko tuhafite baduha amakuru yizewe

 

2020-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Editorial 27 May 2021
Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Editorial 03 May 2018
Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Editorial 05 Mar 2019
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru