• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

RUSHYASHYA 19 Feb 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17/02/2026, hirya no hino ku Mbugankoranyambaga, Interahamwe ruharwa zikidegembya n’Abazikomokaho, biriwe biriza amarira y’Ingona, bavuga ko bari Kwibuka Umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye mu myaka 6 ishize.

Twibukiranye ko uyu muhanzi, yiyahuriye muri kasho ya station ya Polisi ya Remera, aho yari yatawe muri yombi, akekwaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Kizito Mihigo, wari ugonganye n’ubutabera ku Nshuro ya Kabiri, yari asanzwe ari umuntu ubeshejwe hanze n’Imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Kurenga kuri izo mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika, akongera gukora ibyaha akisanga mu maboko y’inzego z’umutekano ubugira kabiri, biri mu byari byamuhungabanyije cyane, ananirwa kwiyakira, nk’uko byagarutsweho na Me Mukamusoni Antoinnette, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Tv, nyuma gato y’urupfu rwa kizito.

Me Mukamusoni, avuga ko Kizito mu magambo make yari afite umunsi umwe mbere yo kwiyahura, yavugaga ko yemera ibyaha yafatiwemo, ndetse yiteguye no kongera gusaba imbabazi, nubwo azihabwa akazipfusha ubusa.

Tugarutse ku Nterahamwe ziri kwiriza Amarira y’Ingona zibeshya ko ziri kuririra Kizito, Ibitutsi mwamutukaga aherekeza umukuru w’Igihugu muri Rwanda Day, atera indirimbo yubahiriza igihugu mu birori bikuru by’igihugu, aka kanya mubibyaje urukundo mukuye he?

Aka kanya mwiyibagije Amabuye mwamuteraga , avanze n’ibitutsi no kumuhigira ko muzongera mukamutema, iyo yabaga yahimbye indirimbo zifasha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi?

Urukundo mutakunze Kizito, mukamushora mu byaha biremereye birimo kugambanira igihugu no kugambirira kugirira nabi Ubutegetsi n’umukuru w’igihugu, mumwizeza kuzamugira minisitiri wa Siporo n’Umuco, mwarukuye he amaze kwitaba Imana?

Aka kanya mukuye he urukundo mukunda Kizito Mihigo, mutamukunze amaze guhabwa Imbabazi na Perezida wa Repubulika ngo mumuhe agahenge, ahubwo mukongera mukamushora mu byaha by’ubugizi bwa nabi atamaze kabiri hanze, bigatuma atesha agaciro imbabazi za Perezida wa Repubulika yahawe? Murukuyehe aka kanya umuntu amaze imyaka 6 atakiriho?

Interahamwe iyo muba mukunda Kizito, ntimuba mwaramwoheje, akagwa mu Mutego mutindi, wo kugambirira kugirira nabi Leta y’ubumwe yamuhaye byose, mumwizeza ibitangaza mudateze kumuha.

Kizito nawe yatengushye Abafana be,umunsi yemera akanizera ko #interahamwe zahekuye igihugu zikamwicira umubyeyi, hari akeza kaziturukaho.

Interahamwe, Nimureke Kizito aruhukire mu mahoro. Gukomeza kumugira intwaro ya politike mukoresha murwanya u Rwanda, ni ibitabapfu muri guta, bidateze kuzagirira aho bibageza, kandi murashinyagurira Umuryango we!!

Nimucire Birarura.

The Future TV

2026-02-19
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Ubwanditsi 26 Aug 2025
Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Ubwanditsi 15 Jul 2024
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Ubwanditsi 07 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba
HIRYA NO HINO

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Ubwanditsi 20 May 2019
CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu
INKURU NYAMUKURU

CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

Ubwanditsi 17 Jul 2019
Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Ubwanditsi 28 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru