• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth

Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth

Ubwanditsi 05 Aug 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo yongeye kwikoma bamwe mu banyamahanga basa n’abiyemeje gukoma mu nkoko imiyoborere y’ubutegetsi bwa Kigali.

Umwe muri abo kenshi gashoboka batajya barota ikiza ku gihugu cy’u Rwanda ni Bwana Keneth Roth ,uyu akaba ari umuyobozi w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi Human Right Watch mu magambo arambuye y’icyongereza .

Ishyirahamwe Human Right Watch rifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i New York , u Rwanda rukaba rwari rumaze amezi make ruhagaritse imikoranire iyo ariyo yose naryo nkuko dukomeza tubikesha ikinyamakuru Habaripevu cyandikirwa hano Kigali mu rurimi rw’igiswahili .

Ibi byose ariko byasembuwe n’ubutumwa bugufi bwagaragaye ku rukuta rwa Twitter rw’uyu mugabo ejo hashize ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba avuga ko u Rwanda rwihaye gukoresha ikimenyetso cya H [ Hashtag ] ya #Rwandadecides ku bijyanye n’amatora mu Rwanda mu rwego rwo gucecekesha abanegura igihugu cy’abicanyi n’igitugu ati ahubwo bari kuvuga ko Paul Kagame ari we ufata ibyemezo kuruta uko babyitirira u Rwanda.

-7477.jpg

Minisitiri Mushikiwabo wabaye nk’urabuswe ubwo butumwa nyuma y’amasaha 12 n’iminota 9 butangajwe ntiyatindiganije guhita yihimura kuri Keneth Roth ,ariko asa n’umukora mu bwonko kuko we atanatinye guhita amusaba kuza akamwerekeza mu Bitaro bya Ndera muri Gasabo akemera bikamuvana New York ariko akaza bakamuvura indwara itagaragajwe ariko bikekwa ko ari ubumuga bwo mu mutwe aho yagize ati :

“Ken,Ken,Ken… ubwo aho ntiwahagaritse ya imiti wari uriho ? Hari ahantu hakugenewe hitwa i Ndera mu Rwanda ni ahantu wabona ubufasha rwose “… !

Ibitaro bya Ndera nkuko twabivuze haruguru rero bikaba ari ibitaro bisanzwe bifasha abantu bataye umutwe kubera uburwayi ,uretse ko binafite n’ishami ryita ku burwayi bw’ibijyanye n’imitsi [ Neuro-Psychiatrie ] gusa umuntu akurikije uku guterana magambo bisa n’ibiganisha ku burwayi bwo mu mutwe uyu mugabo wa Human Right Watch rero akaba asabirwa gusubizwa ku miti ngo yaba yarahagaritse.

Louise Mushikiwabo kandi yari amaze hafi icyumweru kimwe ahaye gasopo umuzungu witwa Bryan Klass wanditse igitekerezo cye mu kimwe mu binyamakuru bikorera ibwotamasimbi asa n’usesereza ubutegetsi bwa Kigaliaho yari yimubwiye ko yiyamye utuzungu n’utundi tutari two twirirwa dusesereza Afrika nkaho ngo hari uwabibashinze.

-7478.jpg

Minisitiri Mushikiwabo na Keneth Roth

Ni ibijya gusa n’ibisanzwe ko iyo u Rwanda rwitegura ibihe bidasanzwe nkibi by’amatora , Ukwibuka genocide yakorewe abatutsi n’izindi gahunda ziba zikomeye mu Rwego rw’igihugu , usanga hari abiyita ko bakomeye mu burengerazuba bw’isi bahaguruka bagahagarara bashaka kurangaza imbaga ndetse no gusebya igihugu cy’u Rwanda ,aho n’ubundi amatora atari kurangira bariya basa n’ababigize intego batigaragaje uko byari kugenda kose.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga kandi tubibutse ko aba ari nawe muvugizi wa Leta binasobanuye ko uyiteye ibuye cyangwa ikindi cyasha wese ahita ahangana byihuse na Minisitiri uba abifite mu nshingano ze ariwe Louise Mushikiwabo , Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

2017-08-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

Ubwanditsi 28 Aug 2017
John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

Ubwanditsi 19 Sep 2017
Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Ubwanditsi 05 May 2017
Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri  Gisagara

Perezida Kagame yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza muri Gisagara

Ubwanditsi 15 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu
Mu Mahanga

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ubwanditsi 09 Jun 2016
BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi
UBUKUNGU

BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Uruganda  “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019
UBUKUNGU

Uruganda “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Ubwanditsi 01 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru