• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .

AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .

Ubwanditsi 24 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu uwa gatanu tariki ya 23 Mata 2021, ku cyicaro cy’umuterankunga w’ikipe ya Rayon Sports uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) ruherereye mu Nzove habaye igikorwa cyo kumurika imyambaro iyi kipe izakoresha ubwo shampiyona izaba isubukuwe mu ntangiriro za gicurasi 2021.

Iyi myenda yerekanywe ni iyakozwe n’uruganda rwa Jako rusanzwe rwambika amkipe atandukanye ndetse anakomeye, mu gihe ikipe iri mu rugo ni ukuvuga yakiriye umukino izajya yaMbara imyenda igizwe n’ibara ry’ubururu ryiganje cyane ndetse n’umweru mukeya, mu gihe yasuye cyangwa se yasohotse izajya yambara imyenda yiganjemo ibara ry’umweru ndetse n’ubururu bukeya.

Muri uyu muhango Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye uruganda rwa SKOL ku buryo rukomeza kwitanga mu bufatanye bw’impande zombi, avuga ko intego bagiye gutangirana uyu mwaka ari uguha abafana ibyishimo no kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Ati “Ejo bundi mu mukino wa gicuti twakinnye n’Ikipe ya Bugesera FC, byagaragaye ko Rayon Sports yiteguye gukina Shampiyona kandi igatwara igikombe. Ngiyo intego kandi tuzayigeraho ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wacu wa SKOL.”

Yakomeje agira ati “Muri uru rugendo twashyize hamwe, [SKOL] ikora ibiri mu nshingano zayo natwe tugakorera ibiri mu nshingano zacu, ariko ikarenga mu biri mu nshingano igakora iby’uvubandimwe n’ubucuti kuko ubu bufatanye buri hagati yacu ni ntagereranywa.”

Mu gusoza uyu muyobozi yavuzeko intego ya Rayon Sports ari uguha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports, bagakina ngo batsinde ndetse bagaharanira gutwara igikombe kugira ngo Rayon Sports izahagararire u Rwanda.

Ku ruhande rwa SKOL yari ihagarariwe na Tuyishime Karim ushinzwe ibikorwa bya Rayon Sports muri urwo ruganda , yavuze ko ibikoresho bahaye Rayon Sports bigezweho ndetse bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

Ati “Buri mwaka SKOL yambika Rayon Sports imyambaro yo mu rugo no hanze, ndetse ikayiha n’imyambaro iserukana kugira ngo ise neza. N’uyu mwaka asaga miliyoni 25 Frw yongeye gukoreshwa kugira ngo hashakwe imyambaro igezweho yambarwa n’amakipe akomeye muri Afurika, ni yo Rayon Sports izambara.”

“Turishimira ko uyu mwaka Rayon Sports yabonye n’ibikoresho ndetse hakaba haranabonetse n’ibikoresho by’ingimbi zayo. Ibikoresho ni inkingi ikomeye ku ikipe, kuko uretse no kwitegura, bitera n’umwete wo gukora.”

Si imyambaro yo mu kibuga yahawe Rayon Sports gusa kuko hiyongeraho amakoti ‘training’ yo gusohokana n’amapantaro yayo, imyenda y’ingimbi yo izaba ifite ikirango cya Virunga mu gatuza, aho kuba icya SKOL nk’uko bimeze kuri bakuru babo. Hari kandi ibikoresho by’imyitozo, imipira yo gukina n’ibikapu bazajya babitwaramo.

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri mu itsinda B, aho irikumwe na Gasogi United bazanakina tariki ya 2 Gicurasi, ikaba hamwe na Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro FC.

2021-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Ubwanditsi 29 Sep 2023
Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League
Amakuru

Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League

RUSHYASHYA 21 May 2026
Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau
INKURU NYAMUKURU

Iyo FPR idatsinda intambara, nta mututsi uba usigaye mu Rwanda- Prof. Audoin Rouzeau

Ubwanditsi 17 May 2018
Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza

Ubwanditsi 17 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru