• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye

Uganda: Uwahoze ari umukunzi wa Kaweesi ashobora gusohorwa mu nzu yari azi ko Museveni yamuguriye

Ubwanditsi 12 Dec 2017 ITOHOZA

Christine Muhoza Mbabazi wigeze kuba umukunzi wa AIGP Andrew Kaweesi, wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda wishwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo ashobora kwirukanwa mu nzu yatekerezaga ko leta yamuguriye.

Uyu Mbabazi yabonanye na perezida Museveni muri uyu mwaka bagira icyo bavugana ku byabanjirije iyicwa rya Kaweesi muri Werurwe 2017, aho byavugwaga ko uyu mukobwa hari amakuru yari abifiteho.

Icyo gihe nk’uko bitangazwa n’abegereye Mbabazi, ngo perezida Museveni akaba yaranategetse ko bamugurira inzu yo kubamo, aho bivugwa ko urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) rwishyuye miliyoni 20 z’amashilingi kuri konti ya nyiri iiyo nzu hagasigara miliyoni 280 bigaragara ko zitishyuwe.

Uyu Mbabazi wari wabanje gufungirwa na ISO muri Lodge iri ahitwa Kabuusu, yaje kwimurirwa muri iyo nzu yari azi ko yaguriwe ahitwa Lungujja, mu nkengero za Kampala.

Nyamara ariko, nyuma igipolisi cyaje kuhamusanga gishaka kumutwara biburizwamo na ISO ari nabwo nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zabanje kuri uyu Mbabazi, perezida Museveni yahise yohereza itsinda ry’abasirikare bashinzwe kumurinda ngo bajye kurinda Mbabazi wabaga muri urwo rugo kuva muri Nzeri.

Kuri ubu rero k’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga, abafitanye isano na Mbabazi baravuga ko nyiri iyi nzu abamo ashaka amafaranga bamusigayemo bitaba ibyo Mbabazi agasohorwamo.

Aba bene wabo bakaba bavuga ko Mbabazi ubu afite impungenge z’ahazaza he dore ko ngo amaze amezi menshi asa nk’ufunzwe ntacyo yikorera ndetse ngo akaba ashobora no kubura iyi nzu perezida yamuhaye.

Uyu Mbabazi bizwi ko yari mu rukundo na AIGP Kaweesi nubwo uyu yari afite umugore, yigeze kubwira iki kinyamakuru ko mbere y’uko yicwa, Andrew Kaweesi yari afite ubwoba bw’ubuzima bwe ndetse yifuzaga ko bamusengera nk’uko yajyaga abimubwira.

Kuba yaramaze imyaka myinshi ari umukunzi wa Kaweesi rero niho leta ya Uganda ishingira ivuga ko ashobora kuba abitse amakuru akenewe yatanga umucyo ku mayobera y’urupfu rwa Kaweesi kugeza ubu hataramenyekana mu by’ukuri abamwishe ubwo bamurasaga agiye ku kazi bakamwicana n’umushoferi we n’uwari ushinzwe kumurinda.

2017-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Ibaruwa yandikiwe uwacitse ku icumu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

CNN mu bukangurambaga bwa RNC mugutangaza ibihuha ku itabwa muri yombi ry’umunyarwanda ukekwaho gukorera ubutasi Uganda n’ishimutwa ry’abanyarwanda

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ese ko intambara ya Gatatu y’Isi yaba imaze gutangira kumugaragaro

Ubwanditsi 15 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba
HIRYA NO HINO

Abasirikare barindwi ba Loni muri Congo bishwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi
ITOHOZA

Urwikekwe mu ishyaka Ishakwe-RNC, Ngarambe Joseph arahinjwa ubugambanyi

Ubwanditsi 10 May 2018
Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi
ITOHOZA

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Ubwanditsi 21 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru