• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Ubwanditsi 12 Apr 2016 ITOHOZA

Ku munsi isi yose yateranye ikifatanya n’abanyarwanda kunamira abatutsi bishwe muri Jenoside, abagifite imitima yuzuye ubutagondwa, n’ubunyamaswa ntibahwemye gushinyagurira abafite imitima yuzuye agahinda ko kubura ababo.

Mwene Nsekarije Akana Alice akomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi, yigiza nkana abaza icyo isi yose n’abanyarwanda by’umwihariko bibuka kuri uyu munsi!!! Ibi bigaragaza ko kuri uyu mushiyaguzi, abapfuye badahagije, abonye uburyo yabongera.

Interahamwe, abana bazo n’abambari bazo baba bajijisha nde iyo bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bashaka gushyira mu gatebo kamwe abanyarwanda bishwe bazira kuba abatutsi n’ abantu bari bahundutse inyamaswa baguye kuma bariyeri kugira ngo hatabarwe abo bahigaga ngo babamare?

Aya mayeri yo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi si ayanone, abateguye umugambi wo kumara abatutsi nabyo barabiteganyije. Ari nayo mpamvu bakajije umurego wo guhakana no gupfobya Jenoside muri iyi myaka 22, ishize.

Uko bateguye bagatoza interahamwe zo kwica abatutsi, ni nako bateguye abantu nka Akana Alice ngo bayihakane.

Mwene Nsekarije Aloys utuye mu Bubiligi, kuri ubu niwe uyoboye itsinda rihakana rikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu gihe abanyarwanda kuri ubu duguriye hamwe ngo tuzirikane tunarwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, Akana Alice n’itsinda ayoboye bakajije umurego, aho bibasiye abarokotse ndetse n’ababarokoye, agaragaza ko urupfu rw’abatutsi basaga miliyoni rwari rukwiye kuko Habyarimana yahanuwe mu ndege akanongeraho ko Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi nabo ari abicanyi kuko ngo bishe interahamwe bakazitesha umugambi wo kurimbura abatutsi.

-2621.jpg

Akana Alice na se Nsekarije Aloys

Aha benshi bamunyomoza bamuza icyo yakora asanze inyamaswa igeramiye ubuzima bw’umuntu, akabura icyo asubiza akarushaho gusukiranya amagambo yuzuye agashinyaguro.

Igikomeje gutangaza benshi ni ukuntu mu muryango w’abo Nsekarije yabyaye, uyu mukobwa niwe wenyine ugaragaza ubuhezanguni n’ubutagondwa bukabije!! Bakibaza niba yararerewe ukwe kuko abavandimwe be ntawe urangwa n’iyi migirire!

Umusomyi wa Rushyashya

2016-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we

Umugore wa Perezida Zuma aracyakurikiranyweho kuroga umugabo we

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Ubwanditsi 14 Oct 2019
U Rwanda  rwateye utwatsi amakuru ari muri  Uganda avuga ko rushaka gufasha   IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Ubwanditsi 13 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari
IMIKINO

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya
POLITIKI

Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Ubwanditsi 14 Jun 2018
RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi
UBUKUNGU

RRA yakomye mu nkokora abakoresha banyereza imisoro ku byo bagenera abakozi

Ubwanditsi 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru