• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ubwanditsi 21 Oct 2019 ITOHOZA

Iminsi 41 irirenze Benjamin Rutabana (Ben Rutabana) komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi (Capacity development) aburiwe irengero ubwo yari ari muruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda ubusanzwe gisanzwe gifitanye umubano w’akadasohoka n’uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Igitangaje ariko, nuko ubwo umugore we, Diane Rutabana yandikaga ibaruwa asaba ubuyobozi bwa RNC bwari bwamwohereje mukazi kumubwira aho umugabo we ari, bwaruciye bukarumira, ndetse na Condo Gervain wagerageje kuvuga akamutera utwatsi avuga ko batazi aho ari kandi ko nta n’akazi bari bamwoherejemo.

Nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mukarere ku rugendo rwa Ben Rutabana, amakuru mashya  avuga ko ubwo Rutabana yageraga muri Uganda yakiriwe na Dr. Sam Ruvuma, umunyamuryango ukomeye muri RNC, n’abofisiye bo mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda, CMI. Gusa ku wa 8 Nzeri 2018, umuryango wa Rutabana uvuga ko utongeye kumenya irengero rye.

Nibyinshi umuntu wese yakwibaza ku ibura ry’uyu muyobozi muri RNC. Umugore we Diane Rutabana yemezako mbere yo guhaguruka I Burayi aza muri Uganda yamubwiye ko afitanye ikibazo na Frank Ntwali, uyu akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba ari na komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, akaba mugihe Rutabana yazaga muri Uganda undi nawe yari ahari, amakuru yizewe akaba ahamya ko yari ahari kuva tariki ya 24 Kanama kugeza 10 Nzeri. Ibi ngo bikaba byari biteye impungenge Rutabana cyane cyane kumutekano we, nkuko yabibwiye umuryango we n’inshuti ze za bugufi mbere yo guhaguruka.

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica amatwi.

Ibivugwa byose ku ibura ry’uyu muyobozi, bisa naho byatesheje umutwe abayobozi ba RNC n’abinzego z’ubutasi za Uganda kuko bigaruka k’uruhare rwabo mu ibura rye. Cyangwase ibaruwa ya Diane Rutabana ikaba idasobanura neza ukwiye kuryozwa ibura rya Ben Rutabana. Abanyarwanda baciye umugani ngo “Zitukwamo nkuru”, None kuki Kayumba Nyamwasa adafata umwanya ngo asobanurire Diane Rutabana n’umuryango we aho ari? Niba akiri no mukazi umuryango ukabimenya. Ikindi kandi Diane yifuza ko Kayumba asobanura, ni icyari cyazanye Frank Ntwali muri Uganda bigahurirana nuko na Ben agiyeyo kandi badacana uwaka, nkuko yasize abimubwiye.

Undi muntu ukwiye kubazwa iby’ibura rya Rutabana ni Uganda biciye munzego z’ubutasi zayo. Ntibyunvikana ukuntu Rutabana yageze Entebe akajya kwakirwa na bamwe mubagize inzego z’ubutasi za Gisirikare bakamujyana, none ubu bakaba baricecekeye kubijyanye n’ibura rye.

Amakuru yizewe ahamya ko Dr. Sam Ruvuma ariwe uzi neza aho  yaba ari kuko niwe wajyanye na CMI kumwakira ku kibuga cy’indege ndetse banatemberana ahantu henshi harimo  na Mbarara guhura na Bamwe mubayobozi ba RNC muri ako gace. Bityo rero Diane Rutabana akwiye gufata telephone agahamagara Dr. Sam Ruvuma akamubwira aho bamushyize.

Uyu Dr Ruvuma wakiriye Ben, asanzwe amenyereye Uganda ndetse akaba ari mubantu b’inararibonye mukwinjiza abayoboke n’abarwanyi muri RNC afatanyije na CMI, bityo rero yakabaye aba mubambere babazwa ibijyanye n’ibura rya Ben Rutabana.

Dr. Sam Ruvuma

Ibinyamakuru bitandukanye byasesenguye ko kimwe mu bintu Rutabana yaba ngo yarazize aruko yagiye yikoma Kayumba Nyamwasa kubera itonesha akoresha mubikorwa by’ishyaka aho Sande Mugisha na muramu we Frank Ntwali aribo bazaga imbere, mugihe Rutabana we yabonaga ari abana mu kazi.

Burya ngo “akajya gupfa ntikumva ihoni koko”, Rutabana ngo yaba yaraburiwe ko ashobora gufungwa aramutse agarutse Uganda akabihinyura, agakomeza kugendera ku cyizere cyo kuba yari amenyereye muri Uganda, kandi yafatwaga neza na Guverinoma y’icyo gihugu kimwe n’inzego z’umutekano zacyo, yibwira ko ibintu birakomeza kuba nk’ibisanzwe.

Nta gushidikanya  rero ko ubuyobozi bwa RNC burangajwe imbere na Jerome Nayigiziki ndestse na Kayumba Nyamwasa bazi neza aho Ben Rutabana aherereye, hashingiwe: kuburyo asanzwe aza Uganda, ubuhamya bw’umugore we bwemeza ko abayobi ba RNC bari bamutumye mukazi nubwo Gervain Condo akomeje kujijisha ariko akanivuguruza avuga ko atazi aho ari kandi nanone akemeza ko ngo bamubonye mukarere. Uburyo Yakiriwe kandi na bamwe mubagize  RNC barimo Sam Ruvuma n’abakozi ba CMI ku kibuga cy’indege n’i Mbarara, bigaragaza ko Uganda ubwayo izi aho ari.

2019-10-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa  bagizwe abere

Abo kwa Rwigara, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi n’abo bareganwa bagizwe abere

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare
Amakuru

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
Amashusho y’indirimbo “Velo” nayo ari kubica bigacika muri Kigali
IMIKINO

Amashusho y’indirimbo “Velo” nayo ari kubica bigacika muri Kigali

Ubwanditsi 14 Jan 2016
FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya  Canal Olympia
Amakuru

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

Ubwanditsi 16 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru