• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’abapolisi bo muri Malawi mu rugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 21 Jun 2016 Mu Mahanga

Itsinda ry’abapolisi bakuru bane bavuye mu gihugu cya Malawi bageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere mu rugendoshuri rw’iminsi ibiri.

Iryo tsinda riyobowe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Malawi, DIGP Jose Rodney, rigizwe kandi n’umuyobozi w’ubugenzacyaha, abashinzwe ubushakashatsi na kominiti polisingi muri Polisi ya Malawi.

Ku wa mbere, bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho baganiriye ku birebana n’urwego Polisi y’u Rwanda igezeho mu kurwanya ibyaha muri iyi myaka 16 imaze ishinzwe, ubufatanye bwayo mpuzamahanga, aho igeze yiyubaka n’ibindi.

DIGP Rodney yashimye umuhate Polisi y’u Rwanda yagize mu kwigisha abanyarwanda bakiva mu bihe bya jenoside kugeza ubwo babaye bamwe mu baturage batekanye kuri iyi si.

Yagize ati:” Mboneyeho umwanya wo gushima Polisi y’u Rwanda ku kazi kanini yakoze mu gihe gito ihangana n’ibibazo by’umutekano maze ihindura u Rwanda intangarugero aho abanyarwanda n’abanyamahanga batewe ishema no kurubamo.”

Yavuze ko iyi ari imwe mu mpamvu zatumye bahitamo u Rwanda nk’ahantu ho kugirira urugendoshuri ngo bavome ku bitekerezo n’ingamba z’akataraboneka mu by’umutekano.

Mu kiganiro yatanze nyuma gato y’inama n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, umuyobozi wa kominiti polisingi muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahanganye n’ibibazo bya nyuma ya jenoside byasabaga kuvugurura urwego rw’umutekano.

ACP Gatare yavuze ko bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ishyize imbere harimo guhugura abakozi, gushyiraho ingamba zo gukumira no kurwanya ibyaha, kurwanya ruswa, ubufatanye mpuzamahanga, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ibindi.

Kuva yashingwa , Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha kuko yari imwe mu mirongo ngenderwaho yo kwimakaza ubufatanye, gukorera mu mucyo, kugira ngo ishobore guhangana n’ ibyaha, akaba yagize ati:” Gukorana n’abaturage bakiva mu bihe bya jenoside byari akazi gakomeye kasabaga ubwitange no gukora cyane kugirango tugere ku byagezweho ubu.”

ACP Gatare yongeyeho ati:” Mu myaka 16 ishize, Polisi y’u Rwanda yavuyemo urwego rukomeye kandi rufite ibikoresho n’intumbero yo kuzagera kubyo rwateganyije kugeraho; inzira iracyari ndende ariko bizagerwaho cyane ko Leta ibishyigikiye ndetse n’abaturage bakaba barabigize ibyabo.”

Uruhare rw’ubufatanye n’abaturage

Yakomeje avuga ko abaturage bagize uruhare rugaragara mu myaka ishize yose biciye mu bukangurambaga bahawe no mu kugaragaza ibyaha n’abanyabyaha ndetse n’ikindi cyashoboraga guhungabanya ituze ryabo , bikaba byarabaye ingirakamaro.

Yavuze ko ubufatanye n’abaturage bufite uruhare rukomeye mu kubona umutekano bagizemo uruhare, mu gukemura amakimbirane ndetse no gukumira ibyaha.

Bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yagezeho mu myaka 16 ishize , harimo umubare w’abapolisi wikubye kane, ishyirwaho ry’ikigo gihugura abapolisi cy’icyitegererezo mu karere, amashuri ya Polisi, iterambere ry’uburinganire aho 20 ku ijana muri Polisi yose ari igitsinagore,n’ibindi,..

Ibindi ni ishyirwaho rya za Isange One stop Centers zigeze ubu kuri 27, kuba yarinjiye mu miryango yo mu karere na mpuzamahanga nka Interpol, EAPCCO, IACP.

-3022.jpg

ACP Gatare yarangije agira ati:” Ubufatanye n’inzego zose , izigenga n’iza Leta , amatsinda yo kurwanya ibyaha, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha, komite za kominiti polisingi, ikoreshwa ry’itangazamakuru mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha , kugira umunsi w’imurikabikorwa no gufatanya n’amahanga n’ibindi,.. byagize akamaro kanini mu guhindura u Rwanda igihugu gitekanye.”

RNP

2016-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Ferwafa yanze guhemba abakinnyi,abatoza,abafana,babaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino 2015-2016

Ferwafa yanze guhemba abakinnyi,abatoza,abafana,babaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino 2015-2016

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Rutsiro : Abagabo 3 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 4,5

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2020
Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Ubwanditsi 23 Sep 2019
Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro
HIRYA NO HINO

Umukobwa wa Perezida Museveni avuga ko yabonye Imana n’amaso ye bagirana ibiganiro

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru