• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abafana ba Congo batunguranye baririmba ngo Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu] bivuze ngo Kagame ‘Muzehe wacu’

Abafana ba Congo batunguranye baririmba ngo Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu] bivuze ngo Kagame ‘Muzehe wacu’

Ubwanditsi 10 Feb 2016 Mu Mahanga

Abafana ibihumbi n’ibihumbi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bitabiriye umukino wa nyuma w’igikombe cya CHAN aho ikipe yabo yahuraga na Mali, baratunguranye ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Stade Amahoro bose bagahita baterura baririmba bati :Baba Wetu, Baba Wetu ‘Muzehe Wacu’.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Stade Amahoro. Agitambuka ajya gusuhuza abakinnyi, abafana ba RDC bari buzuye Stade bahise bamuririmba bagira bati ‘ Muzehe Wacu’, akamo gasanzwe kamenyerewe ku Banyarwanda iyo babonye Umukuru w’Igihugu Paul kagame.

Abafana ba Congo bari bicaye mu myanya yo muri 18 na 17 muri Stade Amahoro, Perezida Kagame acyinjira muri Stade Amahoro bahise baterura bati ‘Baba Wetu, Baba Wetu [Muzehe wacu, Muzehe wacu].

Kuva ku mukino wa gishuti wahuje u Rwanda na Congo mbere y’uko iri rushanwa ritangira, abanye-Congo bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda, igihugu bafata nk’ikivandimwe.

Kuva ubwo batangiye kujya bavuga ko igikombe cya CHAN gikwiye kuzasigara i Kigali gitwawe n’Amavubi cyangwa kikajyanwa i Kinshasa cyegukanywe n’Ingwe za Congo.

Abafana b’igihugu cy’u Rwanda batangiye gushyigikira abafana ba Congo nk’abavandimwe ndetse buri umwe ashyigikira ikipe ya mugenzi we.

Uyu mubano w’abafana no gushyigikirana kwibihugu byombi ushobora kugarura umubano w’u Rwanda na Congo wari umaze igihe warajemo agatotsi kubera ubushotoranyi bwagiye bwigaragaza ku mupaka w’u Rwanda na Congo, aho ingabo za Congo FARDC zagiye zitera ibibombe kubutaka bw’u Rwanda, ariko u Rwanda rugafunga amaso ntirusubize ingabo za Congo. Byageze naho u Rwanda rwerekeza ibifaru byarwo byarutura mugice cy’ingabo zikorera mu burengerazuba, abantu benshi baketse ko rwambikanye imana ikinga ukuboko.

-2035.jpg

Ibifaru by’Ingabo z’u Rwanda byerekeza i burengerazuba bw’u Rwanda

Uyu mubano waje kwigaragaza noneho ku buryo budasanzwe ubwo Congo yasezereraga u Rwanda muri ¼. Ni umukino wari uw’ingufu no guhangana gukomeye ku mpande zombi ariko imyitwarire y’abafana b’u Rwanda yatunguye abakongomani kuva ku muyobozi wo ku rwego rwo hejuru kugera ku mufana wasigaye mu Birere i Goma.

Umutoza wa Congo yavuze ko batunguwe n’uburyo abafana b’Abanyarwanda bitwaye ubwo igihugu cyabo cyasezererwaga, avuga ko iyo biza kuba ari muri Congo hari kuba imvururu zikomeye.

-2034.jpg

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku,ku munsi wa nyuma w’irushanwa yavuze ko u Rwanda rwakoze akazi gakomeye kuko abafana ba Congo bose bicaye neza muri Stade nta n’umwe wahungabanye.

-2033.jpg

Abafana bo muri 17 na 18 baririmbye bati ‘ Baba Wetu’ bavuga Perezida Kagame

-2032.jpg

Umukuru w’Igihugu asuhuza abakinnyi ba Congo, abafana bo bamwita ‘Muzehe wabo’

Uyu muyobozi yatangaje ko abagera ku 9300 ariwo mubare utangazwa n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko bafashe imodoka berekeza i Kigali ku mukino wa nyuma.

Gusa muri abo, harimo bamwe bahuye n’impanuka ubwo imodoka barimo yagongaga umukingo igeze mu ishyamba rya Nyungwe, umwe muri bo akitaba Imana mu gihe abandi bagera kuri barindwi bakomeretse bikomeye.

Umwanditsi wacu

2016-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018
Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Umutekano ni inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye-Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Ubwanditsi 10 May 2016
Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Ubwanditsi 05 Sep 2021
Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo
MULTIMEDIA

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Ubwanditsi 28 Feb 2017
Nyuma y’imvune ya myugariro wa APR FC yagiriye mu mukino na As Kigali, Fitina Omborenga yiteguye kugaruka mu kibuga.
Amakuru

Nyuma y’imvune ya myugariro wa APR FC yagiriye mu mukino na As Kigali, Fitina Omborenga yiteguye kugaruka mu kibuga.

Ubwanditsi 08 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru