• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 24 Mar 2016 Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze, imidugudu n’utugari bagera kuri 120 baherutse gutorwa mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi biyemeje gufata iya mbere mu bikorwa byo kwicungira umutekano ku bufatanye n’abo bashinzwe kuyobora ngo hakumirwe ibyaha.

Abayobozi baherutse gutorwa muri uyu murenge, bakaba banagize komite zo kwicungira umutekano ku bufatanye bw’abaturage na Polisi(CPCs), babyiyemeje mu kiganiro bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police(CIP) Marcel Kalisa, kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Werurwe 2016.

Nyuma y’iki kiganiro, Mukashyaka Agnes, umwe muri ba CPCs yagize ati:”Dufite inshingano yo kuzamura aho dutuye ku rundi rwego, ntitwabigeraho rero hakigaragara ibyaha bitandukanye, inshingano yacu ni iyo kubikumira no kubirwanya.”

Mukashyaka yongeyeho ko mu gihe cyose azamara ayobora umudugudu wa Rugogwe wo mu kagari ka Kabagesera, azashyira imbaraga ze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo aho yagize ati:” Twe nk’abagize CPCs, tugomba gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano tugafatanya kurwanya ibyaha kandi tugashakira imibereho myiza abo tuyobora.”

Yakomeje avuga ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa ryo mu ngo biherutse kugaragara aho ayobora ryaterwaga n’ibiyobyabwenge byahabonekaga ariko ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, hakozwe ubukangurambaga buhagije birakumirwa.

Aha Mukashyaka yagize ati:” Twe nk’abayobozi bashya, dufite ubushake bwo kurwanya ibi byaha, turashaka kongera ubufatanye bwacu na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.”

Yarangije avuga ko abagize CPCs bakwiye kwita kandi ku kibazo cy’abana bo mu muhanda bafatanya n’ababyeyi babo gushakira umuti icyo kibazo aho yagize ati:” Leta yashyizeho ingamba zose zo gushakira imibereho myiza abana n’umuryango muri rusange, niyo mpamvu natwe dufite inshingano yo gushakira umuti hamwe n’ababyeyi b’abana bakiboneka mu muhanda ngo iki kibazo kirangire burundu.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi aganira n’aba bayobozi, yibanze ku bufatanye bwabo na Polisi hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha kandi abasobanurira ibyaha bimwe birimo magendu, gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi,…

CIP Kalisa yabwiye aba bayobozi ati:” Ni mwe mubana n’abaturage cyane kurusha Polisi, niyo mpamvu mugomba gukoresha ayo mahirwe ngo mubakangurire kwirinda ibyaha.”

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi ikaba yaratangiye iyi gahunda yo guhura n’abayobozi b’ibanze baherutse gutorwa igamije kubakangurira gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibyaha, aho iyi nama ije ikurikira indi nkayo yari yabereye mu murenge wa Nyarubaka.

RNP

2016-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Ubwanditsi 08 Jun 2021
Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Dec 2021
Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi

Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda  ari  i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).

Ubwanditsi 06 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Ubwanditsi 24 Jan 2017
2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari
IMIKINO

2017-2018: Manchester City yakoze ibyasaga n’inzozi mu Bwongereza, Arsene Wenger asezerwaho nk’intwari

Ubwanditsi 14 May 2018
Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken
Amakuru

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru