• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

Ubwanditsi 06 Jan 2016 Mu Mahanga

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo REMA gishinzwe kubungabunga ibidukikike na Lt Gen Fred Ibingira Umugaba w’ingabo z’Inkeragutabara kuri uyu wa gatatu ahagana saa yine z’amanywa bageze i Karongi n’ubwato bwa gisirikare bavuye i Rubavu aho bari mu ruzinduko rwo kureba uko ibiyaga bya Kivu na Karago bibungabunzwe.

kiyaga cya Karago (giherereye mu karere ka Nyabihu) mu gihe gishizwe havuzwe ko amazi yacyo yariho agabanuka cyane kubera ibikorwa bya muntu byagisatiraga bikabije, kubera ingamba zafashwe zo kubikumira Dr Rose Mukankomeje yavuze ko basanze amazi yacyo yarongeye kwiyongera.

Mu byo batangaje bageze i Karongi, Dr Rose Mukankomeje yabanje gushimira Inkeragutabara n’ubuyobozi bwazo bafatanya cyane mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti no kubahiriza imiturire n’ubuhinzi hafi y’ibiyaga.

Dr Mukankomeje yavuze ko bava i Rubavu mu bwato babonye ko ugeze za Rutsiro hari abantu bahinga bakageza neza neza ku mazi. Asaba abayobozi kubikurikirana bigacika.

Ati “Iyo urebye ubona ko ari ikibazo cy’imyumbire, birasaba ko abayobozi bakomeza kuba maso. Aho twavuye i Rubavu wabonaga ko urangaye wasanga ibintu byasubiye i rudubi, birasaba ko abayobozi bakomeza gushishikariza abantu kwirinda kuvogera ibiyaga.”

Dr Mukankomeje yavuze ko kuva i Rubavu kugera i Rusizi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu himuwe imiryango 1 600 yari ituye hafi cyane y’amazi, avuga ko ari igikorwa cyagenze neza kandi iyo miryango aho yimuriwe ari ho heza kurushaho.

Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yabwiye abaturiye ikiyaga cya Kivu ko ku mazi cyangwa hafi cyane yayo ushobora kuhakorera akarimo kaguteza imbere uyu munsi ariko ejo kakagira ingaruka zikomeye cyane ku bantu batuye ako gace bose. Abasaba kwitwararika imirimo bakorera hafi y’iki kiyaga ishobora kukibangamira.

Lt Gen Fred Ibingira we yatangaje ko ishingiro rya byose ari umutekano. Avuga ko umuntu atagera aho kubungabunga ibidukikije we ubwe atabanje kugira umutekano.

Lt Gen Ibignira asaba ko buri muntu wese akwiye gufatanya n’inzego z’umutekano kurushaho kuwubumbatira birinda kandi batanga amakuru ku byaha aho byabaye cyangwa aho bishobora kuba mbere y’uko bibaho.

Umuseke.rw

2016-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Ubwanditsi 16 Nov 2016
Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Uganda: Uwari waketsweho Ebola yapfuye

Ubwanditsi 18 Jul 2019
CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

CIA yemeje ko Khashoggi yicishijwe n’Igikomangoma cya Arabie Saoudite

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi.

Ubwanditsi 25 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka
Mu Rwanda

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Ubwanditsi 31 May 2017
Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 
Amakuru

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ubwanditsi 22 Jan 2025
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo
INKURU NYAMUKURU

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru