• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

Ubwanditsi 06 Jan 2016 Mu Mahanga

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo REMA gishinzwe kubungabunga ibidukikike na Lt Gen Fred Ibingira Umugaba w’ingabo z’Inkeragutabara kuri uyu wa gatatu ahagana saa yine z’amanywa bageze i Karongi n’ubwato bwa gisirikare bavuye i Rubavu aho bari mu ruzinduko rwo kureba uko ibiyaga bya Kivu na Karago bibungabunzwe.

kiyaga cya Karago (giherereye mu karere ka Nyabihu) mu gihe gishizwe havuzwe ko amazi yacyo yariho agabanuka cyane kubera ibikorwa bya muntu byagisatiraga bikabije, kubera ingamba zafashwe zo kubikumira Dr Rose Mukankomeje yavuze ko basanze amazi yacyo yarongeye kwiyongera.

Mu byo batangaje bageze i Karongi, Dr Rose Mukankomeje yabanje gushimira Inkeragutabara n’ubuyobozi bwazo bafatanya cyane mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti no kubahiriza imiturire n’ubuhinzi hafi y’ibiyaga.

Dr Mukankomeje yavuze ko bava i Rubavu mu bwato babonye ko ugeze za Rutsiro hari abantu bahinga bakageza neza neza ku mazi. Asaba abayobozi kubikurikirana bigacika.

Ati “Iyo urebye ubona ko ari ikibazo cy’imyumbire, birasaba ko abayobozi bakomeza kuba maso. Aho twavuye i Rubavu wabonaga ko urangaye wasanga ibintu byasubiye i rudubi, birasaba ko abayobozi bakomeza gushishikariza abantu kwirinda kuvogera ibiyaga.”

Dr Mukankomeje yavuze ko kuva i Rubavu kugera i Rusizi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu himuwe imiryango 1 600 yari ituye hafi cyane y’amazi, avuga ko ari igikorwa cyagenze neza kandi iyo miryango aho yimuriwe ari ho heza kurushaho.

Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta yabwiye abaturiye ikiyaga cya Kivu ko ku mazi cyangwa hafi cyane yayo ushobora kuhakorera akarimo kaguteza imbere uyu munsi ariko ejo kakagira ingaruka zikomeye cyane ku bantu batuye ako gace bose. Abasaba kwitwararika imirimo bakorera hafi y’iki kiyaga ishobora kukibangamira.

Lt Gen Fred Ibingira we yatangaje ko ishingiro rya byose ari umutekano. Avuga ko umuntu atagera aho kubungabunga ibidukikije we ubwe atabanje kugira umutekano.

Lt Gen Ibignira asaba ko buri muntu wese akwiye gufatanya n’inzego z’umutekano kurushaho kuwubumbatira birinda kandi batanga amakuru ku byaha aho byabaye cyangwa aho bishobora kuba mbere y’uko bibaho.

Umuseke.rw

2016-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet  EMEKA OKOYE

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet EMEKA OKOYE

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Gushaka ibyuma bishaje bikwiriye gukorwa n’abantu bakuru– Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Kigali : Minisitiri  w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari  ‘RNIT Iterambere Fund’

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Ubwanditsi 12 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda
POLITIKI

Amashyaka ya Opposition nayo arashima YEGO ya Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament
Amakuru

Amafoto – Police VC mu bagabo na RRA WVC mu bagore begukanye Kirehe Open Tournament

Ubwanditsi 24 Sep 2023
AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027
Amakuru

AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 29 Sep 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru